Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Nahumu 2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


(Kuri Yuda)
(Kuri Yuda)

1 Ngiyo intumwa itungutse mu mpinga z’imisozi, izanywe no kubamenyesha amahoro. Yuda, ngaho himbaza iminsi mikuru yawe, urangize n’imihigo wahize, kuko umugiranabi atazagera iwawe ukundi, akaba yarimbuwe burundu!

3 Dore Uhoraho agarukanye ikuzo rya Yakobo, ni we ubwe kuzo rya Israheli, kuko abasahuzi bari barabacuje, bakabatsembaho umuzabibu.


II. IRIMBURWA RYA NINIVI Ninivi iterwa ikarimburwa

2 Igitero kiguteye kiguturutse imbere! Rinda ibigo byawe, ugenzure n’amayira! Kenyera ukomeze, ukoreshe imbaraga zawe zose!

4 Ingabo z’intwari zabo zisize ibara ritukura, abakurwanya bambaye imyambaro y’umuhemba. Dore biteguye kugaba igitero: ibyuma byose by’amagare y’intambara birarabagirana, amacumu aratigita yerekera impande zose!

5 Mu mayira amagare y’intambara aragenda nk’ayasaze, ngayo mu bibuga arihuta cyane, ameze nk’amafumba y’umuriro, aranyaruka nk’umurabyo.

6 Umwami wa Ninivi ahamagaje abagaba b’ingabo ze, ngabo baragenda babyigana. Barihutira kugera ku nkike, aho bateguye ibyo bari bwikingeho.

7 Amarembo yerekera ku Ruzi arasunitswe, ingoro y’umwami irafashwe.

8 Ishusho ry’imanakazi yabo riramanuwe, bararisahuye; abaja bayo baraganya nk’inuma, bikomanga ku gituza.

9 Kuva kera Ninivi yari nk’ikizenga cy’amazi menshi, ariko none dore atangiye gusandara impande zose. Barabahamagara bati «Nimuhagarare, mukomere!» ariko ntihagire n’umwe ugaruka.

10 Nimusahure feza! Musahure na zahabu! Ubukungu bw’aho ntibugira ingano, barunze ibintu birenze urugero by’agaciro gakomeye.

11 Byose birasenyutse, birasahuwe, birarimbutse! Abantu b’aho bose bacitse intege, amavi arakomangana, barahinda umushyitsi umubiri wose, mu maso habo harasuherewe.


Ninivi imeze nk’intare yaneshejwe

12 Mbese rya senga ry’intare riri he? Ibyana by’intare ni ho byiberaga, n’igihe yabaga yagiye guhiga, ntibigire ikibihungabanya!

13 Intare yacagaguraga umuhigo ikagaburira ibyana byayo, yawutanyaguriraga n’ingore zayo; yuzuzaga ibyo yishe mu buvumo bwayo, no mu masenga yayo inyama yacagaguye.

14 Noneho dore ndakwibasiye, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Amagare yawe y’intambara nzayahindura umwotsi, ibyana by’intare byawe mbitsembeshe inkota. Nzakubuza ibyo wasahuraga ku isi yose, n’ijwi ry’intumwa zawe ntirizongera kumvikana ukundi.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan