Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Mika 7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Nta ndahemuka zikirangwa mu gihugu

1 Nta bwo ndagowe! Meze nk’abasaruzi bo mu cyi, cyangwa nk’abahumbahumba mu gikorera cy’imizabibu; nyamara nta n’iseri na rimwe ryo kurya, cyangwa akabuto gasigaye mu two nakundaga cyane!

2 Nta ndahemuka ikirangwa mu gihugu, nta ntungane ikiboneka mu bantu! Bose bararikiye kumena amaraso, buri muntu arashandikira umuvandimwe we umutego.

3 Ibiganza byabo bimenyereye gukora ibibi gusa: umutware arasaba amaturo ngo abone gutunganya umurimo we, umucamanza na we araka ruswa; umunyacyubahiro aravuga yeruye irari ry’umubiri we.

4 Uwitwa umwere muri bo ameze nk’ihwa rihanda, uw’intungane akamera nk’uruzitiro rw’imifatangwe. Ngaha rero, umunsi bamenyeshejwe n’abarinzi babo urageze, maze bose bakorwe n’ikimwaro!

5 Mwikwisunga bene wanyu cyangwa ngo mwiringire incuti, ndetse n’imbere y’uwo upfumbase uritondere ijambo rivuye mu kanwa kawe,

6 kuko umuhungu yita se umusazi, umukobwa agashira isoni nyina, umukazana agahangana na nyirabukwe, buri muntu akagira umwanzi mu nzu ye bwite.

7 Naho jyewe, Uhoraho ni we mpanze amaso, niringiye Imana, Umukiza wanjye; koko rero, Imana yanjye izanyumva.


IV. UMURYANGO NUHORANE AMIZERO

8 Sigaho kunkina ku mubyimba, mwanzi wanjye! Niba naguye nzabyuka, niba kandi ndi mu mwijima, Uhoraho azambera urumuri.

9 Ngomba kwihanganira uburakari bw’Uhoraho, kuko ari we nacumuyeho, kugeza igihe azamburanira, akansubiza uburenganzira bwanjye. Azangarura mu rumuri, nzatangarire ubutabera bwe.

10 Umwanzi wanjye azabibona akorwe n’ikimwaro, we wambazaga ati «Uhoraho, Imana yawe, aba he?» Amaso yanjye azamwitegereza, ubwo azanyukanyukwa nk’icyondo mu mayira.

11 Umunsi wo kubaka bundi bushya inkike zawe uregereje, ari na wo munsi imipaka yawe izagurwa.

12 Uwo munsi nyine bazaza bakugana kuva Ashuru kugera mu Misiri, kuva mu Misiri kugera ku Ruzi, kuva ku nyanja kugera ku yindi, no kuva ku musozi kugera ku wundi!

13 (Ahandi ho hazahinduka ubutayu ku mpamvu y’abahatuye, bitewe n’imyifatire mibi yabo.)

14 Ragira umuryango wawe n’inkoni yawe, ari wo bushyo wahaweho umurage, busigaye ari bwonyine rwagati mu ishyamba ry’inzitane, maze burishe muri Bashani n’i Gilihadi, nk’uko byahoze kera!

15 Wongere utugaragarize ibitangaza, nk’iby’igihe utuvanye mu gihugu cya Misiri!

16 Abanyamahanga bazabireba maze bakorwe n’ikimwaro, bo biringiye ububasha bwabo bwinshi, bazumirwe bipfuke ku munwa banazibe n’amatwi.

17 Bazarigata umukungugu nk’inzoka, cyangwa nk’ibindi bikoko byikurura ku butaka. Bazasohoka mu bigo byabo bikomeye, basange Uhoraho, Imana yacu, badagadwa, bazahinde umushyitsi kandi bagire ubwoba kubera wowe!

18 Mbese wagereranywa n’iyihe Mana, wowe wihanganira icyaha, ukirengagiza ubugome? Urukundo ugirira udusigisigi tw’umuryango wawe rutuma udakomeza kuwurakarira, ahubwo ugashimishwa no kutugirira impuhwe.

19 Tugaragarize bundi bushya impuhwe zawe, unyukanyuke ibicumuro byacu, kandi ibyaha byacu byose ubirohe mu nyanja!

20 Yakobo uzamugaragarize ubudahemuka bwawe, na Abrahamu umwereke ineza yawe, nk’uko wabirahiye abasekuruza bacu kuva mu bihe bya kera.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan