Mika 6 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIII. UHORAHO YONGERA KWIHANANGIRIZA ISRAHELI Uhoraho acira urubanza umuryango we 1 Nimwumve icyo Uhoraho avuze: «Haguruka, uburanire imbere y’imisozi, maze utununga twumve ijwi ryawe!» 2 Misozi, nimwumve urubanza rw’Uhoraho, namwe mfatiro zitajegajega z’isi, nimutege amatwi, kuko Uhoraho afitanye urubanza n’umuryango we, akaba aburana na Israheli: 3 «Muryango wanjye, nagutwaye iki? Mbese icyo nakuruhijeho ni ikihe? Ngaho nsubiza! 4 Naba nzira se ko nakuvanye mu gihugu cya Misiri, nkakugobotora mu nzu y’uburetwa? Cyangwa se ko nakoherereje Musa, Aroni na Miriyamu ho abayobozi? 5 Ibuka kandi, muryango wanjye, icyo Balaki, umwami wa Mowabu, yari agambiriye, n’icyo Balamu, mwene Bewori, yamushubije! Wibuke n’uko wanyuze i Shitimu ukagera i Giligali, bityo umenye ibikorwa byiza Uhoraho yagukoreye.» 6 — Nzahingukana iki imbere y’Uhoraho kugira ngo mpfukamire Imana yo mu ijuru? Nzamutura se ibitambo bitwikwa, cyangwa ibimasa bimaze umwaka umwe? 7 Uhoraho se yakwemera amapfizi y’intama agahumbagiza, cyangwa se amavuta atemba nk’imivu? Nzamutura se umwana wanjye w’uburiza, ngo abe icyiru cy’ubugome bwanjye, cyangwa se umwana wo mu bura bwanjye, ngo abe impongano y’ibyaha byanjye bwite? 8 — Mwana w’umuntu, bakumenyesheje ikiri cyiza, ari cyo Uhoraho agushakaho: nta kindi uretse kubahiriza ubutabera, gukunda ubudahemuka, no kugendana n’Imana yawe mu bwiyoroshye. Uhoraho ahanira ubuhendanyi n’urugomo 9 Uhoraho, we ukiza abubaha izina rye, arahamagara abatuye umugi, ati «Nimutege amatwi, miryango n’amakoraniro byo mu mugi! 10 Nashobora nte se kwihanganira igipimisho kibeshya, n’ikigeresho gitubye kandi cyamaganywe? 11 Nakwemera nte se ukoresha iminzani idatunganye, n’umufuka urimo ibipimisho bitari byo? 12 Wa mugi we, abakungu bawe buzuye urugomo, abaturage bawe bakavuga ibinyoma, n’ururimi rwo mu kanwa kabo rukabeshya! 13 Ni yo mpamvu nanjye niyemeje kuguhana, nkugira amatongo kubera ibicumuro byawe. 14 Uzarya ariko ntuzahaga, inzara izahora iwawe. Uzazigama ariko nta cyo uzashobora gutunga, n’icyo watunga nakigabiza inkota. 15 Uzatera imbuto ariko ntuzasarura, uzakamura imizeti ariko ntuzisiga amavuta yayo, uzenga imizabibu ariko ntuzanywa divayi. 16 Wizirika ku mategeko ya Omari, no ku migenzereze yose y’inzu ya Akabu; ugakurikiza amabwiriza yabo, ari na yo mpamvu nzaguhindura amatongo! Abaturage bawe nzabagira iciro ry’imigani, ukazagerekwaho n’ikimwaro cy’umuryango wanjye!» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda