Mika 5 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuBetelehemu, umugi kavukire w’Umwami‐Mukiza 1 Naho wowe, Betelehemu Efurata, uri mutoya cyane mu miryango ya Yuda, ariko iwawe nzahavana ugomba gutegeka Israheli; inkomoko ye ni iyo hambere, mu bihe bya kera cyane. 2 Ni cyo gituma Uhoraho azabatererana kugeza igihe ugomba kubyara azabyarira, maze udusigisigi tw’abavandimwe be dusange Abayisraheli. 3 We rero azemarara, aragire ubushyo bwe, abikesheje ububasha bw’Uhoraho n’ubuhangange bw’izina ry’Imana ye. Icyo gihe bazashinga imizi, kuko azakomera, akanategeka kugera ku mpera z’isi. 4 Ni we ubwe uzazana amahoro! Abanyashuru nibadutera bagakanagira ku butaka bwacu, tuzabateza abashumba barindwi n’abatware umunani. 5 Igihugu cya Ashuru n’icya Nemurodi bazabitegekesha inkota, maze we ubwe azadukize Ashuru, niramuka iteye igihugu cyacu, ikarenga umupaka wacu. Udusigisigi twa Israheli mu banyamahanga 6 Ubwo udusigisigi twa Yakobo tuzatura rwagati mu miryango myinshi; bamere nk’ikime cyangwa ibijojoba bigwa ku byatsi, biturutse kuri Uhoraho, atagize icyo asaba umuntu cyangwa se icyo amutezeho. 7 Nuko udusigisigi twa Yakobo tuzabe mu mahanga, rwagati mu miryango myinshi, mbese nk’intare mu nyamaswa z’ishyamba, cyangwa nk’icyana cy’intare mu mashyo y’intama; uko itambutse igakacanga, igashwanyaguza, kandi ntihagire uyitesha icyo ifashe. 8 Nawe rero, cyamurira ikiganza cyawe ku bakurwanya, maze abanzi bawe bose barimbuke! Uhoraho atsemba ibyayobyaga umuryango we 9 Dore uko bizagenda kuri uwo munsi, uwo ni Uhoraho ubivuze! Nzakwambura amafarasi, ntsembe n’amagare yawe y’intambara. 10 Nzasenya imigi y’igihugu cyawe, ndimbure n’ibigo byawe bikomeye byose. 11 Nzavana ibinyabapfumu mu kiganza cyawe, n’abacunnyi ntuzongera kubagira ukundi. 12 Nzatsemba iwawe amashusho n’inkingi, uherukire aho gupfukamira ibyakozwe n’ibiganza byawe. 13 Nzarimbura iwawe ibiti weguriye ibigirwamana, n’imigi yawe nzayisenye. 14 Hanyuma nzihimure no ku mahanga atanyumviye, mbigiranye uburakari n’umujinya mwinshi. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda