Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Mika 2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Abaryamira abandi

1 Bariyimbire abagambirira kugira nabi, igihe baryamye bagahimbahimba igikorwa kibi, bwacya bagahita bagikora, kuko bagifitiye ububasha!

2 Bararikira imirima bakayinyaga, amazu bakayambura bene yo; nuko bagafata umugabo n’urugo rwe, bagatwara umuntu n’umurage we.

3 Ni cyo gitumye Uhoraho avuze atya: Nanjye ngambiriye kubatera icyago mutazashobora kwigobotora, cyangwa ngo mugende mwemaraye, kuko kizaba ari igihe cy’amakuba.

4 Uwo munsi bazabagira iciro ry’imigani, batere indirimbo y’amaganya, bagira bati «Katubayeho, turarimbutse! Umugabane w’umuryango wanjye uranyazwe! Bitewe n’iki se kugira ngo nywamburwe, maze abagome bakigabanya amasambu yacu?»

5 Ni cyo gituma nta n’umwe muri mwe uzongera guhabwa umunani mu ikoraniro ry’Uhoraho.


Abahinyura inyigisho z’umuhanuzi

6 Bamwe baravuga bati «Rekera aho kubara izo nkuru, kuko ari ubusazi kwemeza ko tuzakorwa n’ikimwaro.

7 Ni ko se, umuryango wa Yakobo waba waravumwe? Uhoraho yaba se atakihangana? Yabasha se gukora atyo?» — Nyamara amagambo ye agirira neza ugendera mu butungane!

8 Naho mwebwe mwafashe umuryango wanjye nk’abanzi banyu; abavuye mu ntambara bigendera mu mahoro, mubacuza ibishura byabo bari biteye!

9 Mwirukana abagore bo mu muryango wanjye, mubatesha ingo bakundaga; abana babo mubambura burundu agaciro nabahaye!

10 Nimuhaguruke mugende, si igihe cyo kuruhuka; kubera ubuhemu bwanyu mwikururiye ukurimbuka, kandi kukazaba ukurimbuka gukaze!

11 Iyaba habonekaga umuntu wiruka inyuma y’umuyaga, agakwirakwiza ibinyoma agira ati «Nguhanuriye ko uzagwirizwa divayi n’ibindi bisindisha!» uwo ni we waba umuhanuzi ukwiriye uyu muryango.


Imana igiye gukorakoranya udusigisigi twa Israheli

12 Ngiye kugukorakoranya, wowe Yakobo, uko wakabaye; ngiye gushyira hamwe udusigisigi twa Israheli! Nzabakoranyiriza hamwe nk’intama mu kiraro, cyangwa nk’ishyo riri mu rwuri, maze bahinduke imbaga nyamwinshi y’abishimye.

13 Nguwo abazamutse imbere, ubashakira inzira; babonye inzira bagera mu irembo basohokeramo: Umwami wabo abarangaje imbere, Uhoraho ubwe ari imbere yabo.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan