Mika 1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Dore ijambo Uhoraho yabwiye Mika w’i Moresheti, mu gihe cya Yotamu, Akhazi na Hezekiya, abami ba Yuda. Dore ibyo yeretswe byerekeye Samariya na Yeruzalemu. I. UHORAHO AGIYE GUCIRA ISRAHELI URUBANZA Ibyo Samariya ishinjwa 2 Mahanga yose, nimwumve! Isi nawe, tega amatwi kimwe n’ibikurimo byose! Uhoraho Imana aje kubashinja, Nyagasani asohotse mu Ngoro ye ntagatifu. 3 Koko, nguyu Uhoraho asohotse iwe, aramanutse, akandagira ahirengeye ho ku isi. 4 Aho anyuze, imisozi irashonga, ibibaya bikika, mbese nk’ibishashara bishongeshwa n’umuriro, cyangwa nk’amazi amanuka ahantu hacuramye. 5 Ibyo byose biraterwa n’ubugome bwa Yakobo, kimwe n’icyaha cy’inzu ya Israheli. Ubwo bugome bwa Yakobo ni ubuhe? Si Samariya se? Icyo cyaha cya Yuda ni ikihe? Si Yeruzalemu se? 6 Samariya rero ngiye kuyihindura amatongo yo mu cyaro, nyigire nk’umurima uhingwamo imizabibu. Amabuye yayo nzayahirika mu kabande, ndimbure imfatiro zayo zijye imusozi. 7 Amashusho yayo yose azajanjagurwa, amaturo bayahaga yose ajugunywe mu muriro; ibigirwamana byayo byose nzabimenagura, kuko byagwijwe n’inyungu ziturutse ku buhabara, nuko bizasubire aho byavuye. Amaganya atewe n’imigi ya Yuda 8 Ngicyo ikinteye kuganya, nkaboroga; ngiye kwiyambura inkweto, nambare ubusa, moke nk’imbwebwe, mboroge nka za mbuni, 9 koko icyago simusiga giteye Samariya! Dore ngicyo kigeze muri Yuda, cyasatiriye amarembo y’umuryango wanjye, kugera i Yeruzalemu! 10 Abantu b’i Gati mwibagaragariza ayo makuba, mwibereka n’amarira yanyu! I Beti‐Leyafura, nimuganye, mwigaragura mu mukungugu! 11 Ngaho hunga, nawe muturage w’i Shafiri, ugende ufite isoni kandi wambaye ubusa! Ab’i Sanani ntibagitinyutse gusohoka ukundi! Amaganya ni yose i Betiheseli, nta cyo igishoboye! 12 Umuturage w’i Maroti yafashwe n’umushyitsi udashira, kuko icyago giturutse kuri Uhoraho cyasatiriye amarembo ya Yeruzalemu. 13 Zirika amafarasi ku igare ry’intambara, we muturage w’i Lakishi, (wowe, nkomoko y’igicumuro cy’umwari w’i Siyoni, kuko iwawe ari ho habonetse ubugome bwa Israheli.) 14 Ni yo mpamvu uzaca umubano ufitanye na Moresheti‐Gati, naho Betakizibu ikazabera umutego abami ba Israheli. 15 Nzaguteza bundi bushya abakunyaga, wowe muturage w’i Maresha; ikuzo rya Israheli rizigire i Adulamu. 16 Iharanguze, wimareho umusatsi, (mwari w’i Yeruzalemu); umutwe wawe uhinduke umwunu nk’uwa mbuni, kubera abana bawe wakundaga, none bakaba bajyanywe bunyago kure yawe! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda