Matayo 9 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuYezu akiza ikirema ( Mk 2.1–12 ; Lk 5.17–25 ) 1 Yezu amaze kujya mu bwato, arambuka, ajya mu mugi we. 2 Nuko bamuzanira ikirema kiryamye mu ngobyi. Yezu abonye ukwemera kwabo, abwira ikirema ati «Izere, mwana wanjye, ibyaha byawe urabikijijwe.» 3 Bamwe mu bigishamategeko baribwira bati «Uyu muntu aratuka Imana!» 4 Ariko Yezu amenya ibyo batekereza, arababwira ati «Igituma mutekereza ibidatunganye ni iki? 5 Icyoroshye ni ikihe: ari ukuvuga ngo ’Ibyaha byawe urabikijijwe’, cyangwa kuvuga ngo ’Haguruka ugende’? 6 None rero, kugira ngo mumenye ko Umwana w’umuntu afite ububasha bwo gukiza ibyaha mu nsi . . . », abwira ikirema ati «Haguruka, ufate ingobyi yawe, witahire!» 7 Arahaguruka, arataha. 8 Rubanda babibonye, barakangarana; nuko basingiza Imana yahaye abantu ububasha bungana butyo. Yezu atora Matayo, akanasangira n’abanyabyaha ( Mk 2.13–17 ; Lk 5.27–32 ) 9 Yezu arakomeza, yigiye imbere, abona umuntu wicaye mu biro by’imisoro, akitwa Matayo. Aramubwira ati «Nkurikira!» Arahaguruka, aramukurikira. 10 Nuko, igihe Yezu yari ku meza iwe, abasoresha benshi n’abanyabyaha baraza, basangira na we n’abigishwa be. 11 Abafarizayi babibonye, babaza abigishwa be bati «Ni iki gituma umwigisha wanyu asangira n’abasoresha n’abanyabyaha?» 12 We rero abyumvise, aravuga ati «Abazima si bo bakeneye umuvuzi, ahubwo ni abarwayi. 13 Nimugende rero, musiganuze icyo iri jambo rivuga ngo ’Icyo nshaka ni impuhwe, si igitambo.’ Erega sinazanywe no guhamagara intungane, ahubwo abanyabyaha.» Yezu akiranura impaka zerekeye gusiba kurya ( Mk 2.18–22 ; Lk 5.33–39 ) 14 Nuko abigishwa ba Yohani baramusanga, ni ko kumubaza bati «Ni iki gituma twebwe n’Abafarizayi dusiba kurya, naho abigishwa bawe ntibasibe?» 15 Yezu arabasubiza ati «Birakwiye se ko abakwe bagira ishavu bakiri kumwe n’umukwe? Ariko hazaza igihe umukwe azabavanwamo, ni bwo bazasiba. 16 Ntawe utera igitambaro gishya ku mwenda ushaje, kuko icyo kiremo cyakurura uwo mwenda, ukarushaho gucika. 17 Nta n’ushyira divayi nshya mu masaho ashaje, naho ubundi amasaho yasandara, divayi ikameneka, kandi ya masaho akaba apfuye ubusa. Ubusanzwe bashyira divayi nshya mu masaho mashya, byombi bikarama.» Yezu azura umukobwa w’umutware ( Mk 5.21–43 ; Lk 8.40–56 ) 18 Igihe akibabwira, umutware aramwegera, amupfukama imbere, amubwira ati «Umukobwa wanjye amaze gupfa; ngwino umuramburireho ikiganza, arakira.» 19 Yezu arahaguruka, aramukurikira n’abigishwa be. 20 Nuko umugore wari umaze imyaka cumi n’ibiri ava amaraso, amuturuka inyuma, akora ku ncunda z’igishura cye. 21 Kuko yibwiraga ati «Mfa gusa gukora ku gishura cye ngakira!» 22 Yezu akebutse aramurabukwa, aravuga ati «Humura, mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije.» Ako kanya umugore arakira. 23 Yezu ageze mu rugo rw’umutware abona abavuza imyironge n’abantu benshi baboroga, aravuga ati 24 «Nimuhave, uwo mukobwa ntiyapfuye; arasinziriye.» Nuko baramuseka. 25 Bamaze gusohora abo bantu, arinjira, amufata ukuboko, maze umukobwa arahaguruka. 26 Iyo nkuru isakara muri icyo gihugu cyose. Yezu akiza impumyi ebyiri 27 Yezu akomeza kugenda, impumyi ebyiri ziramukurikira, zisakuza, ziti «Mwana wa Dawudi, tugirire impuhwe!» 28 Ageze imuhira, impumyi ziramwegera maze arazibaza ati «Mwemera ko nshobora gukora ibyo ngibyo?» Ziti «Yego, Nyagasani.» 29 Nuko abakora ku maso, avuga ati «Nibibabere uko mubyemera!» 30 Nuko amaso yabo arahumuka. Hanyuma Yezu arabihanangiriza, ati «Mumenye ntihagire ubimenya!» 31 Ariko bo bagitirimuka aho, bamwamamaza muri icyo gihugu cyose. Yezu akiza ikiragi ( Lk 11.14–15 ) 32 Bakiva aho, bamuzanira umuntu wahanzweho na roho mbi yamuteraga kuba ikiragi. 33 Roho mbi imaze kwirukanwa, icyo kiragi kiravuga. Rubanda baratangara bati «Nta bintu nk’ibi byigeze biboneka muri Israheli!» 34 Abafarizayi bo baravuga bati «Sekibi, umutware wa roho mbi, ni we yirukanisha roho mbi.» Yezu agirira rubanda impuhwe ( Mk 6.6 ; Lk 10.2 ) 35 Yezu yazengurukaga imigi yose n’insisiro, yigisha mu masengero yabo, akwiza Inkuru Nziza y’Ingoma, ari na ko akiza icyitwa indwara n’ubumuga bwose. 36 Abonye iyo mbaga y’abantu, abagirira impuhwe, kuko bari barushye kandi bameze nk’intama zitagira umushumba. 37 Nuko abwira abigishwa be ati «Imyaka yeze ni myinshi, ariko abakozi ni bakeya; 38 nimusabe rero Nyir’imyaka yohereze abakozi mu mirima ye.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda