Matayo 7 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuKudacira abandi urubanza ( Lk 6.37–38 , 41–42 ) 1 Mwica urubanza namwe mutazarucirwa, 2 kuko, uko muzaba mwaziciye, ni ko muzazicirwa, n’igipimisho muzageresha, ni cyo namwe muzagererwamo. 3 Kuki ubona akatsi kari mu jisho rya mugenzi wawe, ariko umugogo uri mu jisho ryawe ntuwubone ? 4 Ubwo se wabwira ute mugenzi wawe uti ’Reka ngutokore akatsi kakuri mu jisho’ kandi utareba umugogo uri mu ryawe? 5 Wa ndyarya we, banza ukure umugogo uri mu jisho ryawe, hanyuma uzabone neza, ushobore gutokora akatsi ko mu jisho rya mugenzi wawe. Kudahumanya ibintu bitagatifu 6 Ikintu gitagatifu ntimukakigabize imbwa, amasaro yanyu ntimukayajugunye imbere y’ingurube: hato zitayaribata hanyuma zikabahindukirana zikabashiha. Usaba wese arahabwa ( Lk 11.9–13 ) 7 Musabe, muzahabwa; mushakashake, muzaronka; mukomange, muzakingurirwa. 8 Kuko usaba wese ahabwa; ushakashatse akaronka, n’ukomanze agakingurirwa. 9 Mbese ni nde muntu muri mwe, umwana we yasaba umugati, akamuhereza ibuye? 10 Cyangwa se, yamusaba ifi, akamuhereza inzoka? 11 Niba rero, mwebwe n’ububi bwanyu, muzi guha abana banyu ibintu byiza, So uri mu ijuru azarushaho ate guha ibyiza abamusabye? Uko tugomba kugenzereza abandi ( Lk 6.31 ) 12 Ibyo mwifuza ko abandi babagirira byose, namwe muzajye mubibagirira : ngayo Amategeko n’Abahanuzi. Inzira ebyiri ( Lk 13.23–24 ) 13 Nimwinjirire mu muryango ufunganye, kuko umuryango wagutse n’inzira y’igihogere ari byo bijyana mu cyorezo, kandi abahanyura ni benshi. 14 Mbega ukuntu umuryango ugana mu bugingo ufunganye, n’inzira ijyayo ikaba impatanwa, maze bikabonwa na bake! Igiti ukibwirwa n’imbuto zacyo ( Lk 6.43–44 ) 15 Muritondere abahanurabinyoma babasanga, inyuma basa n’intama, naho imbere ari ibirura by’ibihubuzi. 16 Muzabamenyera ku mbuto bera. Hari usoroma imizabibu ku mahwa? Cyangwa se imitini ku mikeri? 17 Burya igiti cyose cyiza cyera imbuto nziza, naho igiti kibi kikera imbuto mbi. 18 Igiti cyiza ntigishobora kwera imbuto mbi, n’igiti kibi ntigishobora kwera imbuto nziza. 19 Igiti cyose kitera imbuto nziza baragitema, bakakijugunya mu muriro. 20 Nuko rero, muzabamenyera ku mbuto bera. Abigishwa b’ukuri ( Lk 6.46 ; 13.27 ) 21 Umbwira wese ngo ’ Nyagasani, Nyagasani ', si we uzinjira mu ngoma y’ijuru, ahubwo ni ukora ibyo Data uri mu ijuru ashaka. 22 Benshi bazambwira uwo munsi bati ’Nyagasani, Nyagasani, ese ntitwahanuye mu izina ryawe? Ese ntitwirukanye roho mbi mu izina ryawe? Ese ntitwakoze ibitangaza byinshi mu izina ryawe? 23 Ubwo nzaba bwira nti ’Sinigeze mbamenya; nimwigireyo, mwa nkozi z’ibibi mwe!’ Umugani w’amazu abiri ( Lk 6.47–49 ) 24 Nuko rero, umuntu wese wumva ayo magambo maze kuvuga, kandi akayakurikiza, ameze nk’umuntu w’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare. 25 Imvura yaraguye, imivu iratemba, imiyaga irahuha, bikoranira kuri ya nzu ariko ntiyatemba; kuko yari yubatse ku rutare! 26 Naho uwumva wese ayo magambo maze kuvuga, ntayakurikize, ameze nk’umuntu w’umusazi wubatse inzu ye ku musenyi. 27 Imvura yaraguye, imivu iratemba, imiyaga irahuha, bikoranira kuri ya nzu, irahirima; ihinduka ubushingwe!» Rubanda batangarira inyigisho za Yezu ( Mk 1.22 ; Lk 4.32 ) 28 Yezu amaze kuvuga ayo magambo, rubanda batangarira ibyo yigishije, 29 kuko yigishaga nk’umuntu ufite ububasha, atameze nk’abigishamategeko babo. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda