Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Matayo 6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Uburyo bwo gufasha abakene

1 Murajye mwirinda kugira neza mu maso y’abantu mugira ngo babarebe; mwaba mwivukije ingororano kwa So mu ijuru.

2 Igihe rero utanga imfashanyo, ntukavugishe ihembe imbere yawe, nk’uko indyarya zibigira mu masengero no mu mayira, kugira ngo baratwe n’abantu. Ndababwira ukuri: baba bashyikiriye ingororano yabo.

3 Naho wowe, nutanga imfashanyo, ikiganza cyawe cy’ibumoso ntikikamenye icyo icy’iburyo gikora,

4 bityo imfashanyo yawe ijye igirirwa mu ibanga; maze So umenya ibyihishe, azabikwiture.


Uburyo bwo gusenga

5 Igihe musenga, ntimukagenze nk’ indyarya zikunda gusenga zihagaze mu masengero no mu mayirabiri, ngo zibonwe n’abantu. Ndababwira ukuri: baba bashyikiriye ingororano yabo.

6 Naho wowe, nushaka gusenga, ujye winjira mu nzu yawe, ukinge, maze usenge So uri aho atagaragara; maze So umenya ibyihishe, azabikwiture.

7 Igihe musenga, ntimugasukiranye amagambo nk’abatazi Imana, bibwira ko amagambo menshi ari yo atuma bumvwa neza.

8 Ntimukagenze nka bo; kuko So azi neza icyo mukeneye, na mbere y’uko mukimusaba.


«Dawe uri mu ijuru»
( Lk 11.2–4 )

9 Mwebwe rero mujye musenga, mugira muti: Dawe uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe,

10 Ubwami bwawe nibuze, icyo ushaka gikorwe mu nsi nk’uko gikorwa mu ijuru.

11 Ifunguro ridutunga uriduhe none.

12 Utubabarire ibicumuro byacu, nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho.

13 Ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize ikibi.

14 Koko, nimubabarira abantu amakosa yabo, So wo mu ijuru na We azabababarira ayanyu.

15 Naho nimutababarira abantu, na So ntazabababarira amakosa yanyu.


Uburyo bwo gusiba kurya

16 Igihe musiba kurya, ntimukijime mu maso nk’uko indyarya zibigira: zikambya agahanga kugira ngo babone ko zisiba. Ndababwira ukuri: ziba zashyikiriye ingororano yazo.

17 Wowe rero nusiba kurya, ujye wisiga mu mutwe, wiyuhagire mu maso,

18 kugira ngo utamenyesha abantu ko usiba, ahubwo bimenywe na So uri aho atagaragara; maze So umenya ibyihishe, azabikwiture.


Kwizigamira ubukungu mu ijuru
( Lk 12.33–34 )

19 Ntimugashakire ubukungu hano mu nsi, aho udusimba n’imungu byonona, aho abajura baca ibyuho bakiba.

20 Ahubwo mwizigamire ubukungu mu ijuru, aho udusimba n’imungu bitonona, aho abajura badaca ibyuho ngo bibe.

21 Kuko, aho ubukungu bwawe buri, ni ho n’umutima wawe uzaba uri.


Ijisho ni urumuri rw’umuntu
( Lk 11.34–36 )

22 Itara ry’umubiri ni ijisho. Niba rero ijisho ryawe ridafite inenge, umubiri wawe wose uzamurikirwa.

23 Naho niba ijisho ryawe ari ribi, umubiri wawe wose uzaba mu mwijima. Noneho se, niba urumuri rukurimo ruhindutse umwijima, uwo mwijima uzangana iki!


Imana n’ibintu
( Lk 16.13 )

24 Nta wushobora gukorera ba shebuja babiri: azanga umwe akunde undi, cyangwa azibanda kuri umwe, asuzugure undi. Ntimushobora gukorera Imana na Bintu.


Kwegukira Imana
( Lk 12.22–31 )

25 Ni cyo gituma mbabwira nti ’Mwihagarikwa imitima n’uko muzamera, ari ku bibatunga cyangwa ku byo muzambika umubiri wanyu.’ Ubugingo se ntiburuta ibyo kurya? Umubiri se wo nturuta umwambaro?

26 Nimurebe inyoni zo mu kirere: ntizibiba, ntizisarura, ntizihunika mu bigega, nyamara So wo mu ijuru arazigaburira! Mwebwe se, ntimuzitambukije agaciro?

27 Ni nde muri mwe, n’aho yahagarika umutima ate, washobora kugira icyo yongera ku bugingo bwe?

28 Imyambaro yo yabahagarikira iki umutima? Nimwitegereze indabo zo mu gasozi uko zikura: ntiziruha, ntiziboha.

29 Nyamara rero ndababwira ko na Salomoni mu bukire bwe bwose atigeze yambara nka rumwe muri zo.

30 Niba Imana yambika ityo icyatsi cyo mu murima kiriho none, ejo kikazatabwa mu muriro, mwe ntizabarengerezaho, mwa bemera gato mwe?

31 Mwibunza rero imitima muvuga ngo ’Tuzarya iki? Tuzanywa iki? Tuzambara iki?

32 Ni ibyo byose abanyamahanga bahihibikanira. So wo mu ijuru azi ko ibyo byose mubikeneye.

33 Ahubwo mbere na mbere nimuharanire Ingoma n’ubutungane bwayo, naho ibindi byose muzabigerekerwaho.

34 Mwiterwa impagarara n’iby’ejo: umunsi w’ejo uzazana impagarara zawo. Umuruho wa buri munsi urahagije.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan