Matayo 5 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuYezu yigishiriza hejuru y’umusozi ( Mk 3.13 ; Lk 6.12—13.20 ) 1 Yezu abonye icyo kivunge cy’abantu aterera umusozi. Aricara, abigishwa be baramwegera. 2 Nuko araterura arigisha ati Abahire ( Lk 6.20–26 ) 3 «Hahirwa abakene ku mutima, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo. 4 Hahirwa abiyoroshya, kuko bazatunga isi ho umurage. 5 Hahirwa abababaye, kuko bazahozwa. 6 Hahirwa abasonzeye ubutungane bakabugirira inyota, kuko bazahozwa. 7 Hahirwa abagira impuhwe, kuko bazazigirirwa. 8 Hahirwa abakeye ku mutima, kuko bazabona Imana. 9 Hahirwa abatera amahoro, kuko bazitwa abana b’Imana. 10 Hahirwa abatotezwa bazira ubutungane, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo. 11 Murahirwa nibabatuka, bakabatoteza, bakanababeshyera ku buryo bwose, ari jye babahora. 12 Nimwishime munezerwe, kuko ingororano yanyu izaba nyinshi mu ijuru! Ni uko batoteje abahanuzi bababanjirije. Umunyu w’isi; urumuri rw’isi ( Mk 9.50 ; Lk 14.34–35 ) 13 Muri umunyu w’isi. Ariko se umunyu wakayutse, bawusubirishamo iki uburyohe? Nta kandi kamaro kawo kereka kujugunywa hanze, ugakandagirwa n’abantu. 14 Muri urumuri rw’isi. Ikigo cyubatse mu mpinga y’umusozi nticyihishira. 15 Kandi nta we ucana itara ngo aryubikeho icyibo, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo aho rimurikira abari mu nzu bose. 16 Urumuri rwanyu niruboneshereze rutyo abantu kugira ngo barebe ibyiza mukora, bakurizeho gusingiza So uri mu ijuru. Yezu yaje kunonosora Amategeko 17 Ntimukeke ko naje kuvanaho Amategeko cyangwa Abahanuzi; sinaje gukuraho, ahubwo naje kunonosora. 18 Koko rero, ndababwira ukuri: kugera igihe ijuru n’isi bizashirira, nta kanyuguti, nta n’akadomo kazava mu Mategeko ibyo byose bitarangiye. 19 Nuko rero, uzarenga kuri rimwe muri ayo mategeko yoroheje, kandi akigisha n’abandi kugenza batyo, azitwa igiseswa mu Ngoma y’ijuru. Naho uzajya ayakurikiza akayatoza abandi, azitwa umuntu ukomeye mu Ngoma y’ijuru. 20 Reka kandi mbabwire: niba ubutungane bwanyu budasumba ubw’abigishamategeko n’abafarizayi, nta bwo muzinjira mu Ngoma y’ijuru. Guhemukira undi no kwigorora na we ( Mk 11.25 ; Lk 12.57–59 ) 21 Mwumvise ko abakurambere babwiwe ngo ’Ntuzice’, kandi nihagira uwica, azabibarizwa mu rubanza. 22 Jyewe mbabwiye ko umuntu wese urakariye mugenzi we, azabibarizwa mu rukiko; naho nabwira mugenzi we ’Gicucu!’ azabibarizwa mu Nama Nkuru; namubwira ati ’Uri umusazi!’, azishyurira mu nyenga y’umuriro. 23 Nuko rero nujyana ituro ryawe imbere y’urutambiro, ukahibukira ko mugenzi wawe mufitanye akantu, 24 rekera ituro ryawe imbere y’urutambiro, ubanze ujye kwigorora na mugenzi wawe; hanyuma ugaruke ubone guhereza ituro ryawe. 25 Jya ugira ubwira bwo kwiyunga n’uwo mwangana, igihe mukiri kumwe mu nzira kugira ngo ataguteza umucamanza, umucamanza akagushyikiriza umupolisi, ubwo ukaba uroshywe mu buroko. 26 Mbikubwize ukuri: nta bwo uzavamo utishyuye byose, kugeza ku giceri cya nyuma. Gusambana n’ibindi byagutera gucumura ( Mk 9.43–48 ) 27 Mwumvise ko byavuzwe ngo ’Ntuzasambane’, 28 jyeweho, mbabwiye ko ureba umugore akamwifuza, mu mutima we aba yamusambanyije. 29 Ijisho ryawe ry’iburyo nirikubera impamvu yo gukora icyaha, rinogore urijugunye kure yawe: ikigufitiye akamaro ni ukubura rumwe mu ngingo zawe, aho kubona umubiri wose utawe mu nyenga y’umuriro. 30 Niba ikiganza cy’iburyo kigutera gukora icyaha, gice ukijugunye kure yawe: ikiruta ni uko wabura rumwe mu ngingo zawe, aho kubona umubiri wawe wose ugiye mu nyenga y’umuriro. Kudatana kw’abashakanye ( Mk 10.4–5 ; Lk 16.18 ) 31 Kandi byaravuzwe ngo ’Usenze umugore we agomba kumuha urwandiko rwo kumusenda’. 32 Naho jye mbabwiye ko umuntu wese usenda umugore we — usibye iyo babanaga bitemewe— aba amuteye gusambana; n’ucyura umugore wasenzwe, aba asambanye. Indahiro 33 Mwumvise kandi ko abakurambere babwiwe ngo ’Ntuzarahire ibinyoma ahubwo uzahigura Nyagasani ibyo wamusezeranije mu ndahiro’. 34 Jyeweho mbabwiye kutarahira na gato: ari ukurahira ijuru, kuko ari inteko y’Imana; 35 ari ukurahira isi, kuko ari umusego w’ibirenge byayo; ari na Yeruzalemu, kuko ari Umurwa w’Umwami mukuru. 36 Ntukarahize n’umutwe wawe, kuko udashobora guhindura n’umwe mu misatsi yawe umweru cyangwa igikara. 37 Mujye muvuga muti ’Yego’, niba ari yego, cyangwa ’Oya’, niba ari oya; ibigeretsweho bindi biba biturutse kuri Sekibi. Kutihorera ( Lk 6.29–30 ) 38 Mwumvise ko byavuzwe ngo ’Ijisho rihorerwe ijisho, iryinyo rihorerwe irindi’. 39 Jyeweho mbabwiye kudashyamirana n’umugiranabi; ahubwo nihagira ugukubita urushyi mu musaya w’iburyo, mutegeze n’uwundi. 40 Nihagira ushaka kukuburanya ngo agutware ikanzu yawe, mwegurire n’igishura cyawe. 41 Nihagira uguhatira gutera intambwe igihumbi, muterane ibihumbi bibiri. 42 Ugusabye, umuhe; n’ushatse ko umuguriza, ntukamwihunze. Gukunda abatwanga ( Lk 6.27–36 ) 43 Mwumvise ko byavuzwe ngo ’Uzakunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe.’ 44 Jyeweho ndababwira ngo ’Nimukunde ababanga, musabire ababatoteza’. 45 Bityo muzabe abana ba So uri mu ijuru, We uvusha izuba rye ku babi no ku beza, kandi akavubira imvura abatunganye n’abadatunganye. 46 Nimwikundira gusa ababakunda, muzahemberwa iki? Ese abasoresha bo, si ko babigenza? 47 Maze se nimuramutsa gusa abo muva inda imwe, muzaba murushije iki abandi? Ese abatazi Imana bo, si ko babigenza? 48 Mwebweho rero, muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda