Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Matayo 4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yezu ashukwa na Sekibi
( Mk 1.12–13 ; Lk 4.1–13 )

1 Hanyuma Yezu ajyanwa na Roho Mutagatifu mu butayu kugira ngo ashukwe na Sekibi.

2 Asiba kurya iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, hanyuma arasonza.

3 Nuko Umushukanyi aramwegera, aramubwira ati «Niba uri Umwana w’Imana, tegeka aya mabuye ahinduke imigati.»

4 Yezu aramusubiza ati «Haranditswe ngo ’Umuntu ntatungwa n’umugati gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose rivuye mu kanwa k’Imana.’»

5 Nuko Umushukanyi amujyana mu murwa mutagatifu, amuhagarika ku gasongero k’Ingoro,

6 maze aramubwira ati «Niba uri Umwana w’Imana, ijugunye hasi; kuko handitswe ngo ’Izategeka abamalayika bayo kuzagusama, kugira ngo udasitara ku ibuye.’»

7 Yezu aramusubiza ati «Biranditswe kandi ngo ’Ntuzagerageze Nyagasani, Imana yawe.’»

8 Umushukanyi yongera kumujyana ku musozi muremure, amwereka ingoma zose z’isi n’ubukire bwazo,

9 nuko aramubwira ati «Ibyo byose nzabikugabira, numfukamira ukandamya.»

10 Yezu aramusubiza ati «Igirayo, Sekibi, kuko handitswe ngo ’Uzaramye Nyagasani, Imana yawe, abe ari We uzakorera wenyine.’»

11 Umushukanyi amusiga aho. Ubwo abamalayika baramwegera, baramuhereza.


Yezu atangira kwigisha mu Galileya
( Mk 1.14–15 ; Lk 4.14–15 )

12 Yezu yumvise ko Yohani yatanzwe, yigira mu Galileya,

13 yimuka i Nazareti, ajya kuba i Kafarinawumu ku nkuka y’inyanja, mu rugabano rwa Zabuloni na Nefutali,

14 kugira ngo huzuzwe ibyo umuhanuzi Izayi yavuze ati

15 «Gihugu cya Zabuloni, nawe gihugu cya Nefutali, nzira igana inyanja, hakurya ya Yorudani, Galileya y’abanyamahanga!

16 Imbaga yari yigungiye mu mwijima yabonye urumuri rutangaje; n’abari batuye mu gihugu gicuze umwijima w’urupfu, urumuri rwabarasiyeho.»

17 Guhera ubwo Yezu atangira kwigisha, agira ati «Nimwisubireho, kuko Ingoma y’ijuru yegereje!»


Yezu atora abigishwa bane ba mbere
( Mk 1.16–20 ; Lk 5.1–11 )

18 Nuko igihe yagendaga ku nkombe y’inyanja ya Galileya, abona abavandimwe babiri, Simoni bita Petero na Andereya murumuna we; bariho baroha inshundura mu nyanja, kuko bari abarobyi.

19 Arababwira ati «Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu.»

20 Ako kanya basiga aho inshundura zabo, baramukurikira.

21 Yigiye imbere, abona abandi bavandimwe babiri, Yakobo mwene Zebedeyi, na murumuna we Yohani, bari mu bwato hamwe na se Zebedeyi; bariho basana inshundura zabo. Nuko arabahamagara.

22 Ako kanya basiga aho ubwato na se, baramukurikira.


Yezu yigisha kandi akiza
( Mk 1.39 ; Lk 4.44 ; 6.17–18 )

23 Nuko Yezu azenguruka Galileya yose, yigishiriza mu masengero yabo, atangaza Inkuru Nziza y’Ingoma, akiza icyitwa indwara n’ubumuga cyose muri rubanda.

24 Ubugiraneza bwe bumenyekana muri Siriya yose, bakajya bamuzanira imbabare zose zifite indwara n’ibyago by’amoko yose: abahanzweho, abanyagicuri, ibimuga, nuko akabakiza.

25 Maze abantu benshi bavuye muri Galileya no muri Dekapoli, iYeruzalemu no muri Yudeya, no hakurya ya Yorudani, bamuhombokaho.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan