Matayo 28 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuImva irimo ubusa ( Mk 16.1–8 ; Lk 24.1–12 ; Yh 20.1 , 11–18 ) 1 Isabato irangiye, ku wa mbere wayo mu museso, Mariya Madalena na Mariya wundi bazindukira ku mva. 2 Ubwo isi ihinda umushyitsi mwinshi; umumalayika wa Nyagasani amanuka mu ijuru aregera, ahirika ibuye, aryicara hejuru. 3 Yari ameze nk’umurabyo, umwambaro we wera nk’urubura. 4 Abarinzi bamurabutswe bakuka umutima, bamera nk’abapfuye. 5 Ariko wa mumalayika araterura, abwira abagore ati «Mwebweho mwitinya! Nzi ko mushaka Yezu wabambwe ku musaraba. 6 Ntari hano, yazutse nk’uko yari yabivuze; nimuze mwirebere aho yari arambitse. 7 None rero, nimugende mwihuta, mubwire abigishwa be ko yazutse, kandi ko agiye kubatanga mu Galileya; ni ho muzamubonera. Ngibyo ibyo nari mfite kubabwira.» 8 Ubwo abagore bava ku mva bafite ubwoba buvanze n’ibyishimo byinshi, bihutira kubwira abigishwa be iyo nkuru. 9 Ni bwo Yezu ahuye na bo ati «Nimugire amahoro!» Baramwegera, bahobera ibirenge bye, bamupfukamye imbere. 10 Nuko Yezu arababwira ati «Mwitinya! Ahubwo nimugende mubwire abavandimwe banjye bajye mu Galileya; ni ho bazambonera.» 11 Abagore bakiri mu nzira, bamwe mu bazamu baza mu murwa kumenyesha abatware b’abaherezabitambo ibyari byabaye byose. 12 Ni bwo bateraniye hamwe n’abakuru b’umuryango; nuko bajya inama; baha abo basirikare amafaranga menshi, 13 babihanangiriza bati «Muvuge ko abigishwa be baje nijoro, bakiba umurambo we musinziriye.’ 14 Umutware w’igihugu nabyumva, tuzamugusha neza, maze tubarinde impagarara.» 15 Bamaze gushyikira amafaranga bagenza uko bari babwirijwe. Nuko iyo nkuru yogera mu Bayahudi kugeza na n’ubu. Yezu wazutse atuma abigishwa be 16 Nuko abigishwa cumi n’umwe bajya mu Galileya ku musozi Yezu yari yarabarangiye. 17 Bamubonye barapfukama, bamwe ariko bashidikanya. 18 Yezu arabegera, arababwira ati «Nahawe ububasha bwose mu ijuru no ku isi. 19 Nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, 20 mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose. Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku ndunduro y'ibihe.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda