Matayo 27 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuYezu ajyanwa kwa Pilato ( Mk 15.1–2 ; Lk 22.66—23.1 ; Yh 18.28 ) 1 Igitondo gitangaje, abatware b’abaherezabitambo bose n’abakuru b’umuryango bajya inama yo kwicisha Yezu. 2 Bamaze kumuboha baramushorera, bamushyira Pilato wari Umutware mukuru w’igihugu. Urupfu rwa Yuda 3 Nuko Yuda wari wamugambaniye abonye ko bamuciriye urubanza rwo gupfa, yumva yigaye maze agarurira abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango bya biceri mirongo itatu bya feza, arababwira ati 4 «Nacumuye, ngambanira amaraso y’umuntu w’umwere.» Baramusubiza, bati «Bidutwaye iki? Ni wowe uzigorerwa!» 5 Nuko bya biceri abijugunya imbere y’Ingoro, ava aho, ajya kwimanika. 6 Abatware b’abaherezabitambo bafata bya biceri, baravugana bati «Ntibikwiye ko bishyirwa hamwe n’amaturo yandi, kuko byaguzwe amaraso y’umuntu.» 7 Nuko, bamaze kujya inama, babigura umurima w’umubumbyi, ngo bajye bahahamba abagenzi. 8 Ni cyo gituma uwo murima witwa «umurima w’amaraso», kugeza na n’ubu. 9 Nuko huzuzwa ibyo umuhanuzi Yeremiya yavuze, ati «Bakiriye ibiceri mirongo itatu bya feza, ari byo kiguzi cy’uwagurishijwe n’abana ba Israheli, 10 kandi babitanga ku murima w’umubumbyi, nk’uko Nyagasani yabintegetse.» Yezu imbere ya Pilato ( Mk 15.2–15 ; Lk 23.2–5 , 13–25 ; Yh 18.28—19.16 ) 11 Yezu ajyanwa imbere y’umutware mukuru w’igihugu. Umutware aramubaza ati «Ni wowe Mwami w’Abayahudi?» Yezu aravuga ati «Urabyivugiye.» 12 Abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango bamurega byinshi, ariko we ntagire icyo asubiza. 13 Nuko Pilato aramubaza ati «Ntiwumva ibyo byose bagushinja?» 14 Nuko ntiyagira ijambo na rimwe amusubiza, umutware biramutangaza cyane. 15 Buri munsi mukuru Umutware yari yaramenyereye kurekurira rubanda imfungwa imwe bishakiye. 16 Ubwo hari imfungwa y’igihangange yitwaga Barabasi. 17 Pilato abwira rubanda rwakoranye ati «Uwo mushaka ko mbarekurira ni nde, Barabasi cyangwa Yezu bita Kristu?» 18 Nyamara yari azi ko bamutanze babitewe n’ishyari. 19 Mu gihe yari yicaye mu rukiko aca urubanza, umugore we amutumaho, ati «Uramenye ntiwivange mu by’uwo muntu w’intungane, dore naraye ndose byinshi byambabaje bitewe na we.» 20 Ariko abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango bemeza rubanda ko basaba Barabasi, naho Yezu bakamwicisha. 21 Nuko rero Umutware yongera kubabaza ati «Muri abo bombi uwo mushaka ko mbarekurira ni uwuhe?» Baramusubiza bati «Barabasi !» 22 Pilato arababwira ati «Naho se Yezu bita Kristu, mugenze nte?» Bose barasubiza bati «Nabambwe ku musaraba!» 23 We, ati «Ikibi se yakoze ni ikihe?» Ariko barushaho gusakuza, bati «Nabambwe ku musaraba!» 24 Nuko Pilato abonye ko nta cyo byunguye, ahubwo ko urusaku rurushaho kwiyongera, afata amazi akarabira imbere ya rubanda, avuga ati «Ndi umwere w’ayo maraso, muzigorerwe.» 25 Rubanda rwose rurasubiza ruti «Amaraso ye araduhame, twe n’abana bacu.» 26 Nuko abarekurira Barabasi; naho Yezu, amaze kumukubitisha ibiboko, aramubegurira ngo abambwe ku musaraba. Yezu atamirizwa amahwa ( Mk 15.16–20 ; Lk 23.11 ; Yh 19.2–3 ) 27 Nuko abasirikare b’Umutware mukuru bajyana Yezu mu gikari cy’ingoro ye, bamukoranyirizaho igombaniro ryose. 28 Baramwambura, bamwambika igishura gitukura, 29 hanyuma baboha ikamba ry’amahwa, barimutamiriza mu mutwe, bamufatisha n’urubingo mu kiganza cy’iburyo. Bagatera ivi imbere ye, bakamushungera bavuga bati «Urakarama, Mwami w’Abayahudi!» 30 Nuko bakamuvunderezaho amacandwe, bagafata rwa rubingo bakarumukubita mu mutwe. 31 Bamaze kumukwena, bamwambura igishura, bamwambika imyambaro ye, maze bamujyana kumubamba ku musaraba. Ibambwa rya Yezu ( Mk 15.21–32 ; Lk 23.26–43 ; Yh 19.16–24 ) 32 Basohotse bahura n’Umunyasireni witwa Simoni, bamuhatira gutwara umusaraba wa Yezu. 33 Bageze ahantu hitwa Gologota, bikavuga ku Kibihanga, 34 bamuha divayi ivanze n’indurwe ngo anywe; asomyeho yanga kuyinywa. 35 Bamaze kumubamba ku musaraba bigabanya imyambaro ye bakoresheje ubufindo. 36 Nuko bicara aho baramurinda. 37 Hejuru y’umutwe we bahashyira urubaho rwanditseho icyo azize, ngo «Uyu ni Yezu Umwami w’Abayahudi.» 38 Icyo gihe hari ibisambo bibiri byari bibambanywe na we, kimwe iburyo, ikindi ibumoso. 39 Abahisi bakamutuka bazunguza umutwe, 40 bavuga bati «Wowe usenya Ingoro y’Imana, ukongera kuyubaka mu minsi itatu, ikize ubwawe niba uri Umwana w’Imana, maze umanuke ku musaraba!» 41 Abatware b’abaherezabitambo na bo bakamuseka, n’abigishamategeko, n’abakuru b’umuryango, bati 42 «Yakijije abandi, none ntashoboye kwikiza ubwe! Harya ngo ni Umwami wa Israheli, ngaho namanuke ku musaraba tumwemere! 43 Yiringiye Imana; nimukize rero ubu niba imukunze! Kuko yavuze ati ’Ndi Umwana w’Imana.’» 44 N’abambuzi babambanywe na we bakamukwena batyo. Urupfu rwa Yezu ( Mk 15.33–39 ; Lk 23.44–48 ; Yh 19.28–30 ) 45 Kuva ku isaha ya gatandatu kugeza ku isaha ya cyenda hacura umwijima ku isi yose. 46 Ahagana ku isaha ya cyenda, Yezu avuga mu ijwi riranguruye, ati «Eli, Eli, lama sabaktani?» Bivuga ngo «Mana yanjye, Mana yanjye, icyatumye untererana ni iki?» 47 Bamwe mu bari aho bamwumvise, baravuga bati «Aratabaza Eliya!» 48 Ako kanya umwe muri bo yiruka ajya gufata icyangwe, akivika muri divayi irura, maze agitunga ku rubingo, aramuhereza ngo anywe. 49 Ariko abandi baramubwira bati «Reka turebe niba Eliya aza kumukiza!» 50 Yezu yongera kurangurura ijwi cyane, nuko araca. 51 Ni bwo umubambiko wo mu Ngoro y’Imana utanyutsemo kabiri, kuva hejuru kugeza hasi; isi ihinda umushyitsi, ibitare biriyasa. 52 Imva zirakinguka, n’imibiri y’abatagatifu benshi bapfuye irazuka. 53 Yezu amaze kuzuka, na bo bava mu mva zabo, bajya mu Murwa Mutagatifu, maze babonekera abantu benshi. 54 Umutegeka hamwe n’abasirikare be barindanaga Yezu, babonye umutingito w’isi n’ibyari bibaye, bagira ubwoba bwinshi, baravuga bati «Uyu koko yari Umwana w’Imana!» Ihambwa rya Yezu ( Mk 15.40–47 ; Lk 23.49–56 ; Yh 19.38–42 ) 55 Aho hari abagore benshi bareberaga kure; abo ni abari barakurikiye Yezu kuva mu Galileya bamukorera. 56 Barimo Mariya Madalena, na Mariya nyina wa Yakobo na Yozefu, na nyina wa bene Zebedeyi. 57 Bugorobye, haza umuntu w’umukire w’i Arimatiya, witwa Yozefu, na we akaba yari umwigishwa wa Yezu. 58 Asanga Pilato, amusaba umurambo wa Yezu. Nuko Pilato ategeka ko bawumuha. 59 Yozefu ajyana umurambo wa Yezu, awuhambira mu mwenda utanduye; 60 maze awurambika mu mva nshya yari yaricukuriye mu rutare, hanyuma akingisha ibuye rinini umuryango w’imva, aragenda. 61 Aho hari Mariya Madalena na Mariya wundi bicaye imbere y’imva. Abarinzi b’imva 62 Umunsi w’umwiteguro w’isabato urangiye, bukeye bwawo, abatware b’abaherezabitambo n’Abafarizayi bateranira kwa Pilato, 63 baramubwira bati «Mutegetsi, twibutse ko wa munyakinyoma akiriho yavuze ati ’Nzazuka iminsi itatu ishize!’ 64 Nuko rero, tegeka ko barinda imva kugeza ku munsi wa gatatu, hato abigishwa be bataza kumwiba, bakabwira rubanda bati ’Yazutse mu bapfuye!’ maze icyo kinyoma cya nyuma kikaruta icya mbere.» 65 Pilato arabasubiza ati «Dore abarinzi; nimugende, murinde imva uko mubyumva.» 66 Nuko rero baragenda, badanangira imva, bashyira ikimenyetso kuri rya buye, maze bahasiga abazamu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda