Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Matayo 26 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yezu bamugambanira
( Mk 14.1–2 ; Lk 22.1–2 ; Yh 11.47–53 )

1 Yezu arangije izo nyigisho zose, abwira abigishwa be, ati

2 «Muzi ko Pasika izaba mu minsi ibiri, maze Umwana w’umuntu agatangwa kugira ngo abambwe ku musaraba.»

3 Nuko abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango bakoranira mu ngoro y’umuherezabitambo mukuru witwaga Kayifa,

4 kugira ngo bajye inama yo gufata Yezu ku mayeri, maze bamwice.

5 Icyakora baravugaga bati «Ntibizabe ku munsi mukuru, ejo rubanda rudatera imidugararo.»


Yezu asigirwa i Betaniya
( Mk 14.3–9 ; Yh 12.1–8 )

6 Igihe Yezu yari i Betaniya kwa Simoni umubembe,

7 umugore aza amusanga, afite urweso rwuzuye umubavu umininnye, awusuka ku mutwe wa Yezu, igihe yari ku meza afungura.

8 Abigishwa babibonye, bararakara bati «Bimaze iki gupfusha ubusa bene ako kageni?

9 Uwo mubavu wari kugurwa byinshi bigahabwa abakene!»

10 Yezu arababwira ati «Uwo mugore muramutonganyiriza iki? Dore ibyo amaze kungirira ni byiza.

11 Abakene muzabahorana iteka, ariko jye ntimuzamporana iteka.

12 Kuba asize uyu mubavu umubiri wanjye, abigize ateganya ihambwa ryanjye.

13 Ndababwira ukuri: aho iyi Nkuru Nziza izamamazwa hose, ku isi yose, bazajya bavuga n’ibyo amaze gukora, bamwibuke.»


Ubugambanyi bwa Yuda
( Mk 14.10–11 ; Lk 22.3–6 )

14 Nuko umwe muri ba Cumi na babiri witwaga Yuda Isikariyoti, asanga abatware b’abaherezabitambo,

15 arababwira ati «Murampa iki, nanjye nkamubagabiza?» Bamubarira ibiceri mirongo itatu bya feza.

16 Kuva icyo gihe atangira gushaka uburyo buboneye bwo kumutanga.


Itegura rya Pasika
( Mk 14.12–16 ; Lk 22.7–13 )

17 Umunsi wa mbere wo kurya Imigati idasembuye, abigishwa baza kubaza Yezu, bati «Aho ushaka ko tugutegurira ibyo kurya Pasika ni he?»

18 Ati «Nimujye mu murwa kwa kanaka, mumubwire muti ’Umwigisha agutumyeho ngo: Igihe cyanjye kiregereje, ndashaka kurira Pasika iwawe ndi kumwe n’abigishwa banjye.’»

19 Abigishwa babigenza uko Yezu yabategetse, maze bategura ibya Pasika.


Yezu amenyesha ubugambanyi bwa Yuda
( Mk 14.17–21 ; Lk 22.14 ; Yh 13.21–30 )

20 Bugorobye, Yezu ajya ku meza hamwe na ba Cumi na babiri.

21 Nuko rero igihe bafungura, aravuga ati «Ndababwira ukuri: umwe muri mwe agiye kungambanira.»

22 Birabababaza cyane, batangira kumubaza umwe umwe, bati «Mbese yaba ari jye, Nyagasani?»

23 Arabasubiza ati «Uwo duhurije intoki ku mbehe, ni we ugiye kungambanira!

24 Koko Umwana w’umuntu aragiye nk’uko Ibyanditswe bimuvuga! Ariko rero hagowe uwo muntu wemeye kugambanira Umwana w’umuntu; icyari kuba cyiza ni uko uwo muntu aba ataravutse!»

25 Yuda umugambanyi na we aramubaza, ati «Aho ntiyaba jye, Mwigisha?» Yezu ati «Urabyivugiye!»


Yezu arema Ukaristiya
( Mk 14.22–25 ; Lk 22.15–20 )

26 Nuko bafungura, Yezu afata umugati; amaze gushimira Imana, arawumanyura, awuhereza abigishwa be, ati «Nimwakire, murye: iki ni umubiri wanjye.»

27 Arongera afata n’inkongoro, arashimira, arabahereza, ati «Nimunyweho mwese,

28 kuko iki ari amaraso yanjye, ay’Isezerano, agiye kumenerwa benshi ngo bababarirwe ibyaha.

29 Ndabibabwiye, sinzongera kunywa ukundi ku mbuto y’umuzabibu kugeza ku munsi nzanywera divayi nshya hamwe namwe mu Ngoma ya Data.»


Yezu abwira Petero ko ari bumwihakane
( Mk 14.26–31 ; Lk 22.33–34 )

30 Bamaze kuririmba zaburi, barasohoka bagana ku musozi w’Imizeti.

31 Nuko Yezu arababwira ati «Iri joro, ibigiye kumbaho biratuma mwese muhungabana, kuko handitse ngo ’Nzakubita umushumba, maze umukumbi w’intama utatane.’

32 Ariko nimara kuzuka, nzabatanga mu Galileya.»

33 Petero asubiza, amubwira ati «N’aho bose bahungabana kubera wowe, jyewe sinzigera mpungabana!»

34 Yezu aramubwira ati «Ndakubwira ukuri: iri joro, isake itarabika, uranyihakana gatatu.»

35 Petero aramusubiza ati «N’aho nagomba gupfana nawe, sinzakwihakana!» Abigishwa bose bavuga batyo.


Yezu asengera i Getsemani
( Mk 14.32–42 ; Lk 22.40–46 )

36 Nuko Yezu ajyana na bo ahantu hitwa Getsemani maze abwira abigishwa be, ati «Nimube mwicaye aha, umwanya ngiye hariya gusenga.»

37 Ajyana na Petero na bene Zebedeyi bombi, atangira kugira agahinda n’ishavu.

38 Nuko arababwira ati «Umutima wanjye urashavuye byo gupfa; nimugume aha, kandi mube maso hamwe nanjye.»

39 Hanyuma yigira imbere gato, agwa yubitse amaso, asenga agira ati «Data, niba bishoboka, iyi nkongoro ice kure yanjye! Nyamara ntibibe uko jye nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka!»

40 Agaruka ku bigishwa be, maze asanga basinziriye; nuko abwira Petero ati «Ni ibyo byawe, ntiwashoboye kuba maso hamwe nanjye isaha imwe?

41 Nimube maso kandi mwambaze, kugira ngo mutaza kugwa mu gishuko: umutima w’umuntu uharanira ibyiza, naho umubiri wo ugira intege nke.»

42 Arongera ajya kwambaza ubwa kabiri, ati «Data, niba iyi nkongoro idashobora guhita ntayinyoyeho, icyo ushaka nigikorwe!»

43 Hanyuma agarutse, asanga na none basinziriye, kuko amaso yabo yari aremerewe.

44 Arabihorera, maze yongera kujya kwambaza ubwa gatatu, asubira muri ya magambo.

45 Hanyuma asanga abigishwa be, arababwira ati «Noneho nimusinzire, muruhuke! Dore isaha irageze, Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abanyabyaha.

46 Nimuhaguruke, tugende! Dore untanga ari hafi.»


Ifatwa rya Yezu
( Mk 14.43–52 ; Lk 22.47–53 ; Yh 18.2–11 )

47 Akivuga ibyo, Yuda umwe muri ba Cumi na babiri atunguka aherekejwe n’abantu benshi bitwaje inkota n’ibibando, boherejwe n’abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango.

48 Umugambanyi yari yabahaye iki kimenyetso, ati «Uwo nza guhobera nkamusoma, araba ari we, mumufate.»

49 Maze ako kanya yegera Yezu, ati «Ndakuramutsa, Mwigisha», nuko aramusoma.

50 Naho Yezu aramubwira ati «Ncuti, kora icyakuzanye!» Nuko baratambuka, basingira Yezu, baramufata.

51 Ni bwo umwe mu bari kumwe na Yezu akuye inkota ye, ayikubita umugaragu w’umuherezabitambo mukuru, amuca ugutwi.

52 Nuko Yezu aramubwira ati «Subiza inkota yawe mu rwubati, kuko abarwanisha inkota bose bazicishwa inkota.

53 Ubona ko ntashobora gutabaza Data akampa muri aka kanya imitwe irenze cumi n’ibiri y’abamalayika?

54 Ariko se Ibyanditswe ko ari uko bigomba kumera byazarangira bite?»

55 Ubwo nyine Yezu abwira rubanda, ati «Mwaje n’inkota n’ibibando kumfata nk’aho ndi igisambo! Nyamara buri munsi nari nicaye mu Ngoro y'Imana nigisha, ntimwamfata.

56 Ariko ibyo byose byabereye kugira ngo ibyanditswe n’Abahanuzi byuzuzwe.» Nuko abigishwa baramutererana, bose barahunga.


Yezu imbere y’Inama Nkuru
( Mk 14.53–65 ; Lk 22.54–55 , 63–71 ; Yh 18.12–18 )

57 Abari bafashe Yezu bamujyana kwa Kayifa, umuherezabitambo mukuru, aho abigishamategeko n’abakuru b’umuryango bari bateraniye.

58 Petero yari yamukurikiye yitaruye kugera ku ngoro y’umuherezabitambo mukuru, arinjira yicarana n’abagaragu bo mu rugo, ashaka kumenya amaherezo.

59 Abatware b’abaherezabitambo n’Inama Nkuru yose bashakaga ibyo bahimbira Yezu ngo bamwicishe.

60 Ariko ntibabibona, n’ubwo abashinjabinyoma baje ari benshi. Nyuma haza babiri,

61 bati «Uyu muntu yaravuze, ati ’Nshobora gusenya Ingoro y’Imana maze nkongera kuyubaka mu minsi itatu.’»

62 Nuko umuherezabitambo mukuru arahaguruka, aramubwira ati «Ko nta cyo usubiza ku byo bakurega?»

63 Ariko Yezu aricecekera. Umuherezabitambo mukuru aramubwira ati «Nkurahije Imana ihoraho, ngo utubwire niba uri Kristu, Umwana w’Imana.»

64 Yezu aramusubiza ati «Wabyivugiye. Byongeye kandi, nkwerurire, kuva ubu muzabona Umwana w’umuntu yicaye iburyo bw’Ushoborabyose, kandi aje ku bicu byo mu kirere.»

65 Nuko umuherezabitambo mukuru ashishimura imyambaro ye, ati «Atutse Imana! Abagabo bandi turacyabakeneyeho iki? Dore noneho mwiyumviye ko atutse Imana!

66 Murabibona mute?» Baramusubiza bati «Akwiye urupfu!»

67 Nuko bamucira mu maso, bamukubita ibipfunsi, abandi bamukubita inshyi,

68 bavuga bati «Umva ko uri Kristu, ngaho duhanurire! Ni nde ugukubise?»


Petero yihakana Yezu
( Mk 14.66–72 ; Lk 22.56–62 ; Yh 18.25–27 )

69 Naho ubwo Petero yari yicaye hanze mu rugo. Umuja aregera, aramubwira ati «Nawe wari kumwe na Yezu Umunyagalileya.»

70 Ariko we ahakanira imbere ya bose, ati «Sinumva icyo ushaka kuvuga.»

71 Igihe yerekeye ku irembo, undi muja aramubona, abwira abantu bari aho, ati «Uyu yari kumwe na Yezu Umunyanazareti.»

72 Nuko yongera kubihakanisha indahiro, ati «Sinzi uwo muntu!»

73 Bimaze akanya, abari aho baregera, babwira Petero, bati «Koko nawe uri uwabo! N’imvugo yawe irakugaragaza.»

74 Noneho atangira gutukana no gucurikiranya indahiro, ati «Uwo muntu, nta bwo muzi!» Ako kanya isake irabika.

75 Nuko Petero yibuka ijambo Yezu yari yamubwiye, ati «Isake itarabika, uraba unyihakanye gatatu.» Nuko, arasohoka, arirana ishavu.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan