Matayo 25 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUmugani w’abakobwa cumi 1 Ubwo rero Ingoma y’ijuru izagereranywa n’abakobwa cumi bafashe amatara yabo, bajya gusanganira umukwe. 2 Batanu muri bo bari abapfayongo, abandi batanu ari abanyamutima. 3 Abakobwa b’abapfayongo bafata amatara yabo, ariko ntibajyana amavuta yo kongeramo; 4 naho abanyamutima bafata amatara hamwe n’amavuta mu tweso. 5 Nuko rero umukwe atinze, barahunyiza, bose barasinzira. 6 Ariko mu gicuku akamu karavuga ngo ’Dore umukwe araje, nimujye kumusanganira!’ 7 Nuko ba bakobwa bose barabaduka, batunganya amatara yabo. 8 Ab’abapfayongo babwira ab’abanyamutima bati ’Nimuduhe ku mavuta yanyu, kuko amatara yacu agiye kuzima.’ 9 Ariko abanyamutima barabasubiza bati ’Ahubwo nimugane abacuruzi, mwigurire, tutavaho tubura aduhagije twese.’ 10 Igihe bagiye kuyagura, umukwe aba araje; abiteguye binjirana na we mu nzu y’ubukwe, nuko umuryango urakingwa. 11 Hanyuma ba bakobwa bandi baraza, barahamagara bati ’Nyagasani, Nyagasani, dukingurire!’ 12 We rero arabasubiza ati ’Ndababwira ukuri: simbazi!’ 13 Nuko rero, murabe maso, kuko mutazi umunsi n’isaha. Umugani w’amatalenta ( Lk 19.12–27 ) 14 Koko, iby’icyo gihe bizamera nk’umuntu wari ugiye kujya mu rugendo, agahamagara abagaragu be, akababitsa ibintu bye. 15 Umwe amuha amatalenta atanu, undi abiri, undi imwe, umuntu wese ku rugero rw’icyo ashoboye, hanyuma aragenda. 16 Ako kanya uwari wahawe amatalenta atanu ajya kuyakoresha maze yunguka andi atanu. 17 Uwari wahawe abiri na we, yunguka andi abiri. 18 Naho uwari wahawe imwe, aragenda acukura umwobo mu gitaka maze ahishamo imari ya shebuja. 19 Hashize igihe kirekire, shebuja wa ba bagaragu araza, maze abamurikisha ibintu bye. 20 Uwahawe amatalenta atanu aregera maze amuhereza amatalenta atanu yandi, agira ati ’Shobuja, wari wampaye amatalenta atanu, dore andi atanu nungutse.’ 21 Shebuja aramubwira ati ’Ni uko, mugaragu mwiza kandi udahemuka, wabaye inyangamugayo mu bintu bike, nzagushinga ibisumbyeho; ngwino wishimane na Shobuja!’ 22 Uwahawe amatalenta abiri, na we araza, agira ati ’Shobuja, wari wampaye amatalenta abiri, dore andi abiri nungutse.’ 23 Shebuja aramubwira ati ’Ni uko, mugaragu mwiza kandi udahemuka, wabaye inyangamugayo mu bintu bike, nzagushinga ibisumbyeho; ngwino wishimane na Shobuja.’ 24 Haza uwahawe talenta imwe, aravuga ati ’Shobuja, nzi ko uri umuntu w’umunyabugugu, usarura aho utabibye, ukanura aho utanitse. 25 Naratinye, ndagenda mpisha talenta yawe mu gitaka: dore ibiri ibyawe.’ 26 Naho shebuja aramusubiza ati ’Mugaragu mubi kandi w’umunebwe, wari uzi ko nsarura aho ntabibye, nkanura aho ntanitse; 27 uba rero warabikije imari yanjye abari kunyungukira, nagaruka nkabona ibyanjye n’inyungu. 28 Nimumwambure talenta ye maze muyihe ufite amatalenta cumi; 29 kuko utunze bazamuha agakungahara; naho udafite na mba bazamwaka n’utwo yaganyiragaho. 30 Naho uwo mugaragu w’imburamumaro nimumujugunye hanze, aho azaririra kandi agahekenya amenyo.’ Urubanza rw’imperuka 31 Igihe Umwana w’umuntu azaza yuje ikuzo, ashagawe n’abamalayika bose, ubwo azicara ku ntebe ye y’ikuzo. 32 Ibihugu byose bizakoranyirizwe imbere ye, maze azatandukanye abantu nk’uko umushumba asobanura intama n’ihene. 33 Azashyira intama iburyo bwe, n’ihene ibumoso. 34 Nuko rero Umwami azabwire abari iburyo bwe, ati ’Nimuze, abahawe umugisha na Data, muhabwe Ingoma mwateguriwe kuva isi ikiremwa; 35 kuko nashonje mukamfungurira; nagize inyota mumpa icyo kunywa; naje ndi umugenzi murancumbikira; 36 nari nambaye ubusa muranyambika; nari ndwaye muransura; nari imbohe muza kundeba.’ 37 Nuko intungane zizamusubize ziti ’Nyagasani, twakubonye ryari ushonje, maze turagufungurira; ufite inyota tuguha icyo unywa; 38 uri umugenzi turagucumbikira; wambaye ubusa turakwambika; 39 urwaye cyangwa se uri imbohe tuza kukureba?’ 40 Nuko Umwami azabasubize, ati ’Ndababwira ukuri: ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni jye mwabaga mubigiriye.’ 41 Hanyuma azabwire n’ab’ibumoso, ati ’Nimumve iruhande, mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka wagenewe Sekibi n’abamalayika be; 42 kuko nashonje ntimwamfungurira; nagize inyota ntimwampa icyo nywa; 43 naje ndi umugenzi ntimwancumbikira; nari nambaye ubusa ntimwanyambika; nari ndwaye cyangwa ndi imbohe ntimwaza kunsura.’ 44 Nuko abo na bo bazamubaze bati ’Nyagasani, twakubonye ryari ushonje cyangwa ufite inyota; uri umugenzi cyangwa wambaye ubusa; urwaye cyangwa uri imbohe ntitwagufasha?’ 45 Nuko azabasubize, ati ’Ndababwira ukuri: ibyo mutagiriye umwe muri abo baciye bugufi, ni jye mutabigiriye.’ 46 Maze abo bazajye mu bubabare bw’iteka, naho intungane zijye mu bugingo bw’iteka.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda