Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Matayo 24 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yezu ahanura ko Ingoro y'Imana izasenywa
( Mk 13.1–4 ; Lk 21.5–7 )

1 Nuko Yezu ava mu Ngoro y'Imana, aragenda. Abigishwa be baramwegera, bamuratira uburyo iyo Ngoro yubakitse.

2 Ariko arabasubiza, ati «Ntimubona ibi byose? Ndababwira ukuri, hano nta buye rizasigara rigeretse ku rindi ridashenywe.»

3 Nuko amaze kwicara ku musozi w’Imizeti, abigishwa be baraza baramwegera, baramubaza biherereye, bati «Tubwire igihe ibyo bizabera, n’ikizaba ikimenyetso cy’ukuza kwawe n’icy’iherezo ry’isi.»


Ibimenyetso bizabanziriza ayo makuba
( Mk 13.5–13 ; Lk 21.8–19 )

4 Nuko Yezu arabasubiza ati «Muramenye ntihazagire ubayobya!

5 Kuko hazaduka benshi biyita izina ryanjye, bavuga ngo ’Ni jyewe Kristu’, maze bakayobya benshi.

6 Muzumva bavuga intambara, mwumve n’impuha zayo. Ariko ntimuzakuke umutima, kuko bigomba kuba; nyamara si byo herezo.

7 Igihugu kizahagurukira ikindi, ingoma ishyamirane n’indi. Hirya no hino hazatera inzara n’imitingito y’isi.

8 Ibyo byose bizamera nk’intangiriro y’ububabare bw’umugore wenda kubyara.

9 Ubwo bazabagabiza ababababaza, bakanabica; muzangwa n’amahanga yose kubera izina ryanjye.

10 Benshi bazaboneraho ibibagusha, maze bazasubiranemo bangane.

11 Hazaduka n’abahanurabinyoma batabarika, maze bayobye abantu benshi.

12 Urukundo ruzacogora muri benshi kubera ko ubugome buzaba bwiganje.

13 Ariko uzakomera kugeza ku ndunduro, uwo ni we uzarokoka.

14 Iyi Nkuru Nziza y’Ingoma izamamazwe ku isi yose, kugira ngo ibere gihamya amahanga yose. Ubwo ni ho iherezo rizagera.


Amagorwa ya Yeruzalemu
( Mk 13.14–23 ; Lk 21.20–24 )

15 Nuko rero nimubona ’rya shyano ry’icyorezo’ ryavuzwe n’umuhanuzi Daniyeli rihagaze ahantu hatagatifu — usoma abyumve neza! —

16 icyo gihe abazaba bari muri Yudeya bazahungire mu misozi.

17 Uzaba ari hejuru y’inzu, ntazururuke ngo hari icyo agiye gufata mu nzu ye.

18 Kandi uzaba ari mu murima, ntazahindukire ngo ajye gufata umwitero we!

19 Hagowe abazaba batwite n’abazaba bonsa, muri iyo minsi!

20 Nimusabe kugira ngo ihunga ryanyu ritazaba mu itumba cyangwa ku munsi w’isabato.

21 Nuko rero hazaba amagorwa akomeye atigeze aboneka kuva aho isi yatangiriye kugeza kuri uyu munsi, kandi adateze kuzaboneka ukundi.

22 Ndetse iyo minsi iyo itagerurwa, nta kizima cyajyaga kurokoka; ariko iyo minsi izagerurwa bigiriwe abatowe.

23 Nuko rero nihagira ubabwira ati ’Dore Kristu ari hano’, cyangwa ’ari hariya’, ntimuzabyemere.

24 Koko hazaduka abiyita Kristu, haze n’abahanuzi b’ibinyoma; bazerekana ibimenyetso bikomeye, bakore n’ibitangaza, byayobya ndetse n’abatowe bibaye ibishoboka.

25 Dore ndababuriye hakiri kare.


Amaza y’Umwana w’umuntu
( Mk 13.24–31 ; Lk 17.23–24 )

26 Nibababwira ngo ’Nguriya mu butayu’, ntimuzajyeyo; bati ’Nguriya ari mu nzu’, ntimuzabyemere.

27 Uko umurabyo urabiriza mu burasirazuba ukabonekera mu burengerazuba, ni ko ukuza k’Umwana w’umuntu kuzamera.

28 Aho intumbi izaba iri hose, ni ho inkongoro zizakoranira.

29 Bidatinze, nyuma y’iyo minsi y’amagorwa, izuba rizacura umwijima, ukwezi ntikuzamurika, inyenyeri zizahanuka ku ijuru, maze ibikomeye byo mu ijuru bihungabane.

30 Ubwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizaboneka mu ijuru, n’amoko yose y’isi azacure imiborogo, maze azabone Umwana w’umuntu aje ku bicu byo mu kirere afite ububasha n’ikuzo ryinshi.

31 Nuko azatume abamalayika be bavuze ihembe riranguruye, bakoranye abo yatoye mu byerekezo bine by’isi, kuva aho ijuru ritangirira kugeza aho riherera.

32 Nimurebere ku giti cy’umutini. Iyo amashami yacyo atoshye, n’amababi akamera, mumenya ko igihe cy’imbuto cyegereje.

33 Namwe, nimubona ibyo byose bibaye, muzamenye ko Umwana w’umuntu ari hafi, ko yageze ku irembo.

34 Ndababwira ukuri: iki gisekuru ntikizashira ibyo byose bitabaye.


Murabe maso
( Mk 13.31–37 ; Lk 17.20–35 )

35 Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira.

36 Naho umunsi n’isaha ibyo bizabera nta we ubizi, ari abamalayika bo mu ijuru, ari Mwana, keretse Data wenyine.

37 Mu gihe cy’ukuza k’Umwana w’umuntu bizamera nko mu minsi ya Nowa.

38 Muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga kandi baranywaga, bashakaga abagore cyangwa abagabo, kugeza umunsi Nowa yinjiriye mu bwato,

39 nuko abantu ntibagira icyo bamenya, kugera igihe umwuzure uziye ukabahitana bose. Nguko uko bizamera mu gihe cy’ukuza k’Umwana w’umuntu.

40 Mu bagabo babiri bazaba bari mu mirima, umwe azatwarwa undi asigare;

41 mu bagore babiri bazaba basya, umwe azatwarwa undi asigare.

42 Nuko rero murabe maso, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azaziraho.

43 Murabizi: iyaba nyir’urugo yamenyaga igihe cy’ijoro umujura azaziraho, yabaye maso maze ntareke bamupfumurira inzu.

44 Namwe rero nimube maso, kuko Umwana w’umuntu azaza igihe mudakeka.


Umugani w’umugaragu w’indahemuka
( Lk 12.42–46 )

45 Mubirebye, ni nde mugaragu w’indahemuka kandi uzi ubwenge, atari uwo shebuja yemeye gushinga abo mu rugo rwe, kugira ngo ajye abaha igaburo ryabo ku gihe gikwiye?

46 Hahirwa uwo mugaragu, shebuja azagaruka agasanga agenza atyo!

47 Ndababwira ukuri: azamushinga ibyo atunze byose.

48 Naho niba ari umugaragu mubi, wibwira ati ’Databuja aratinze’,

49 maze agatangira gukubita bagenzi be, akarya akanywa hamwe n’abasinzi,

50 shebuja azaza umunsi atamwitezeho no ku isaha atazi,

51 amwirukane, amuherereze mu gice cy’indyarya: aho azaririra kandi agahekenya amenyo.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan