Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Matayo 21 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yezu yakirwa i Yeruzalemu nk’umwami
( Mk 11.1–11 ; Lk 19.28–40 ; Yh 12.12–16 )

1 Igihe begereye Yeruzalemu, bageze i Betifage ku musozi w’Imizeti, Yezu yohereza babiri mu bigishwa be.

2 Arababwira ati «Nimujye mu mudugudu uri imbere yanyu; ako kanya nimuhagera, murasanga indogobe iziritse hamwe n’iyayo, muziziture, muzinzanire.

3 Nihagira ugira icyo ababwira, mumusubize muti ’Nyagasani arazikeneye, ariko arazohereza vuba’.»

4 Ibyo byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo umuhanuzi yavuze, ati

5 «Mubwire Umwari wa Siyoni, muti ’Nguwo Umwami wawe w’ituze agusanze yicaye ku ndogobe n’iyayo, icyana cy’itungo riheka imizigo.’»

6 Nuko abigishwa baragenda, maze bagenza uko Yezu yabibategetse;

7 bazana indogobe n’iyayo. Hanyuma bazigerekaho ibishura byabo, maze Yezu yicaraho.

8 Nuko abantu benshi barambura ibishura byabo mu nzira, abandi batema amashami y’ibiti maze bayasasa mu nzira.

9 Nuko imbaga y’abantu yari imushagaye, bamwe imbere abandi inyuma, bose barangurura amajwi bati «Hozana! Harakabaho mwene Dawudi! Nasingizwe Uje mu izina rya Nyagasani! Hozana, nahabwe impundu mu ijuru!»

10 Igihe yinjiye muri Yeruzalemu, umurwa wose ucikamo igikuba; barabaza bati «Uwo ni nde?»

11 Naho rubanda ngo «Uwo ni Umuhanuzi Yezu, wo kuri Nazareti, mu Galileya.»


Yezu yirukana abacuruzi mu Ngoro y’Imana
( Mk 11.15–19 ; Lk 19.45–48 ; Yh 2.13–16 )

12 Hanyuma Yezu yinjira mu Ngoro y’Imana. Nuko yirukana abacuruzi n’abaguzi bari mu Ngoro y'Imana; ahirika ameza y’abavunjaga amafaranga, n’intebe z’abacuruzaga inuma.

13 Maze arababwira ati «Handitswe ngo ’Inzu yanjye izitwa ingoro yo gusengeramo; none mwebwe mwayigize ubuvumo bw’abajura!’»

14 Hari kandi impumyi n’abacumbagira, bamusanga mu Ngoro maze arabakiza.

15 Abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko, babonye ibitangaza amaze gukora n’abana basakuzaga mu Ngoro bati ’Harakabaho mwene Dawudi!» Bararakara.

16 Ni ko kumubwira bati «Aho urumva ibyo bariya bavuga?» Yezu arabasubiza ati «Ndabyumva, ariko se ntimwigeze musoma aya magambo ngo ’Witeguriye igisingizo mu kanwa k’abakiri ku ibere n’ibitambambuga’?»

17 Hanyuma abasiga aho, maze ava mu murwa, ajya kurara i Betaniya.


Umutini wumye
( Mk 11.12–14 , 25 )

18 Agaruka mu murwa mu gitondo cya kare, yumva arashonje.

19 Abonye igiti cy’umutini hafi y’inzira, aracyegera, ariko agisangana ibibabi bisa. Nuko arakibwira ati «Ntuzagire imbuto wera ukundi!» Maze ako kanya icyo giti cy’umutini kiruma.

20 Abigishwa babibonye baratangara, bati «Cyumye gite aka kanya?»

21 Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri: iyaba mwari mufite ukwemera kudashidikanya, ntimwakora gusa ibyo maze kugirira iki giti cy’umutini, ahubwo mwabwira uriya musozi muti ’Vaho wirohe mu nyanja’, maze bikaba.

22 Icyo muzasaba cyose musenga, mubigiranye ukwemera, muzagihabwa.»


Abategetsi babaza Yezu inkomoko y’ububasha bwe
( Mk 11.27–33 ; Lk 20.1–8 )

23 Igihe amaze kwinjira mu Ngoro ariho yigisha, abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango, baramusanga bati «Ibyo ubikoresha bubasha ki? Ni nde waguhaye ubwo bubasha?»

24 Yezu arabasubiza ati «Reka nanjye ngire icyo mbabaza; nimukimbwira nanjye ndababwira inkomoko y’ububasha nkoresha ibyo.

25 Batisimu ya Yohani yaturukaga he? Ni mu ijuru cyangwa se ni ku bantu?» Ariko bo baribwira bati «Nidusubiza tuti ’Ni mu ijuru’, aratubwira ati ’Mwabujijwe n’iki kumwemera?’

26 Naho nidusubiza ngo ’Ni ku bantu’, ntidukira rubanda kuko bose bahamya ko Yohani ari umuhanuzi.»

27 Basubiza Yezu bati «Ntitubizi.» Na we arabasubiza ati «Nanjye ni uko, simbabwira inkomoko y’ububasha nkoresha ibyo.»


Umugani w’abahungu babiri

28 Ngaho nimumbwire uko mubyumva. Umugabo yari afite abahungu babiri. Asanga uwa mbere, aramubwira ati ’Mwana wanjye, uyu munsi jya gukora mu mizabibu.’

29 Undi aramusubiza ati ’Ndanze!’; ariko yisubiraho, ajyayo.

30 Se abwira uwa kabiri kwa kundi; undi arasubiza ati ’Yego, Mubyeyi’, nyamara ntiyajyayo.

31 Ni uwuhe muri abo bombi wakoze icyo se yashatse?» Bati «Ni uwa mbere.» Nuko Yezu arababwira ati «Ndababwira ukuri: abasoresha n’abakobwa b’ibyomanzi bazabatanga mu Ngoma y’Imana.

32 Kuko Yohani yaje abayobora inzira y’ubutungane, maze ntimwamwemera; abasoresha bo n’abakobwa b’ibyomanzi baramwemera. Naho mwebwe mubonye urwo rugero, ntimwarushya mwisubiraho ngo mwemere.


Umugani w’abanyamizabibu b’abahotozi
( Mk 12.1–12 ; Lk 20.9–19 )

33 Nimwumve undi mugani. Habayeho umuntu wari ufite umurima, awuhingamo imizabibu, awuzengurutsa uruzitiro, acukuramo urwengero, yubakamo n’umunara w’abararirizi, awatira abahinzi, maze yigira mu rugendo.

34 Igihe cy’isarura cyegereje, atuma abagaragu be ku bahinzi, kugira ngo bahabwe ibyatamurima.

35 Ariko abahinzi bafata abagaragu be, umwe baramukubita, undi baramwica, undi bamutera amabuye.

36 Nuko arongera yohereza abandi bagaragu baruta aba mbere ubwinshi, na bo babagenza batyo.

37 Hanyuma abatumaho umwana we, yibwira ati ’Umwana wanjye we nta cyo bazamutwara.’

38 Ariko abahinzi babonye umwana we, barabwirana bati ’Dore uzamuzungura; nimuze tumwice, maze tuzazungure ibye!’

39 Nuko baramufata, bamwigiza hirya y’imizabibu, baramwica.

40 Aho nyir’imizabibu azahindukirira, azagenzereza ate abo bahinzi?»

41 Baramusubiza bati «Abo batindi, azabica urw’abagome, maze imizabibu ye ayatire abandi bahinzi bazajya bamuha ibyatamurima uko isarura rigeze.»

42 Nuko Yezu arababwira ati «Ntimwigeze musoma mu Byanditswe ngo ’Ibuye ryajugunywe n’abubatsi ryabaye insanganyarukuta; icyo gikorwa cya Nyagasani cyatubereye igitangaza.’

43 Ni cyo gituma mbabwira nti ’Ingoma y’Imana muzayinyagwa, maze ihabwe ihanga rizayibyaza imbuto.’

44 Uzagwa kuri iryo buye, azamenagurika; kandi uwo rizagwira na we, rizamujanjagura.»

45 Abatware b’abaherezabitambo n'Abafarizayi bumvise imigani ye, bamenya ko ari bo avuga.

46 Nuko bashaka kumufata, ariko batinya rubanda rwabonaga ko ari umuhanuzi.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan