Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Matayo 20 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Umugani w’abakozi mu murima w’imizabibu

1 Ingoma y’ijuru imeze nka nyir’umurima wazindutse mu museke, kugira ngo ararike abamukorera mu mizabibu.

2 Amaze gusezerana n’abakozi idenari imwe ku munsi, abohereza mu mizabibu ye.

3 Ngo asohoke nko ku isaha ya gatatu, abona abandi bandagaye ku kibuga.

4 Arababwira ati ’Namwe nimujye mu mizabibu yanjye, ndi bubahe igihembo gikwiye.’

5 Maze bajyayo. Yongeye gusohoka ahagana ku isaha ya gatandatu, n’ahagana ku ya cyenda, abigenza kwa kundi.

6 Yongera kugenda ku isaha ya cumi n’imwe, abona n’abandi bahagaze, arababwira ati ’Ni iki gituma mwahagaze aha ngaha umunsi wose nta cyo mukora?’

7 Barasubiza bati ’Ni uko nta waturaritse.’ Arababwira ati ’Namwe nimujye mu mizabibu yanjye.’

8 Bugorobye, nyir’imizabibu abwira umuhingisha, ati ’Hamagara abakozi, ubahe igihembo cyabo, uhere ku baje nyuma, uheruke abaje mbere.’

9 Nuko rero abo ku isaha ya cumi n’imwe baraza, maze buri muntu ahabwa idenari.

10 Aba mbere baza batekereza ko bari burengerezweho; na bo ariko buri muntu ahabwa idenari imwe.

11 Bayakira binubira nyir’umurima, bati

12 ’Abaje nyuma bakoze isaha imwe gusa, ubagiriye nka twe twahanganye n’umunsi wose n’izuba.’

13 We rero asubiza umwe muri bo, ati ’Mugenzi wanjye, nta cyo nkurenganyijeho; si idenari imwe twasezeranye?

14 Fata ikiri icyawe, maze wigendere. Jye nshatse guha uwaje nyuma nk’icyo nguhaye.

15 Sinshobora se kugenza uko nshaka mu byanjye? Cyangwa se undebye nabi kuko ngize neza?’

16 Nguko uko aba nyuma bazaba aba mbere, n’aba mbere bakazaba aba nyuma.»


Yezu avuga ubwa gatatu ko azapfa akazuka
( Mk 10.32–34 ; Lk 18.31–34 )

17 Yezu akaba arazamuka yerekeza i Yeruzalemu, ashyira ba Cumi na babiri ukwabo, maze ababwirira mu nzira ati

18 «Dore tuzamutse tujya i Yeruzalemu, maze Umwana w’umuntu azagabizwe abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko. Bazamucira urubanza rwo gupfa,

19 bazamugabiza abanyamahanga kugira ngo ashinyagurirwe, akubitwe, maze abambwe ku musaraba; ariko ku munsi wa gatatu azazuke.»


Nyina wa Yakobo na Yohani abasabira kuri Yezu
( Mk 10.35–45 ; Lk 22.25–27 )

20 Nuko nyina wa bene Zebedeyi asanga Yezu ari kumwe n’abahungu be bombi, arapfukama, ashaka kugira icyo amusaba.

21 Yezu aramubaza ati «Urashaka iki?» Undi aramusubiza ati «Dore aba bahungu banjye bombi, tegeka ko bazicarana nawe, umwe iburyo, undi ibumoso, mu Ngoma yawe.»

22 Yezu arabasubiza ati «Ntimuzi icyo musaba; mushobora se kunywera ku nkongoro ngiye kunyweraho?» Baramusubiza bati «Turabishobora.»

23 Yezu ati «Koko muzanywera ku nkongoro yanjye, naho kwicara iburyo n’ibumoso bwanjye, si jye ubitanga: ni ibyo abo Data yabigeneye.»

24 Abandi cumi babyumvise barakarira abo bavandimwe bombi.

25 Nuko Yezu arabahamagara, arababwira ati «Muzi ko abahawe kugenga amahanga, bayagenga uko bashatse, kandi ko abatware bayo bayategekesha agahato.

26 Kuri mwebwe rero, si ko bimeze. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe, niyigire umuhereza wanyu;

27 uzashaka kandi kuba uwa mbere muri mwe, azihindure umugaragu wanyu.

28 Ni nk’uko Umwana w’umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi».


Impumyi ebyiri z’i Yeriko
( Mk 10.46–52 ; Lk 18.35–43 )

29 Igihe bavuye i Yeriko abantu benshi baramukurikira.

30 Ubwo impumyi ebyiri zari zicaye iruhande rw’inzira, zumvise ko Yezu ahise, zitera hejuru ziti «Nyagasani, Mwana wa Dawudi, tubabarire!»

31 Rubanda barazicyaha ngo ziceceke, ariko zirushaho gusakuza, ziti «Nyagasani, Mwana wa Dawudi, tubabarire!»

32 Yezu arahagarara, arazihamagara, arazibaza ati «Murashaka ko mbagirira nte?»

33 Ziramusubiza ziti «Nyagasani, duhe guhumuka amaso!»

34 Yezu agize impuhwe, azikora ku maso, maze ako kanya zirabona. Ni ko kumukurikira.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan