Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Matayo 19 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Kirazira ko abashakanye batandukana
( Mk 10.1–12 ; Lk 16.18 )

1 Yezu amaze gutanga izo nyigisho, ava muri Galileya, ajya mu ntara ya Yudeya iri hakurya ya Yorudani.

2 Abantu benshi baramukurikira arahabakiriza.

3 Nuko Abafarizayi baramwegera, bamubaza bamwinja, bati «Ese biremewe ko umugabo yasenda umugore we ku mpamvu ibonetse yose?»

4 Arabasubiza ati «Ntimwasomye ko kuva mu ntangiriro, Rurema yabaremye ari umugabo n’umugore,

5 kandi ko yavuze ati ’Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina kugira ngo yegukire umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwe gusa’?

6 Bityo rero ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba umubiri umwe. Nuko rero icyo Imana yafatanyije, umuntu ntakagitandukanye!»

7 Baramubaza bati «Ariko se, ni iki gituma Musa yategetse gutanga urwandiko rw’isenda mbere yo kwirukana umugore?»

8 Arabasubiza ati «Ni umutima wanyu w’indashoboka watumye Musa abemerera kwirukana abagore banyu, ariko si ko byahoze.

9 Naho jye mbabwiye ko umuntu wese wirukanye umugore we — uretse iyo babanaga bitemewe n’Amategeko— kandi akazana undi, aba asambanye.»


Ukudashaka kubera Ingoma y’ijuru

10 Abigishwa baramubwira bati «Niba ari uko bimeze ku mugabo n’umugore, ikiruta ni ukudashaka.»

11 Ni ko kubasubiza ati «Bose ntibumva iyo mvugo, kereka ababihawe bonyine.

12 Koko rero hariho abantu bavutse ari ibiremba, hari abandi babigizwe n’abantu, kandi hari n’abandi bigize batyo kubera Ingoma y’ijuru. Ushobora kumva, niyumve!»


Yezu n’abana bato
( Mk 10.13–16 ; Lk 18.15–17 )

13 Nuko bamuzanira abana bato ngo abashyireho ibiganza abasabira, maze abigishwa barabakabukira.

14 Yezu ni ko kubabwira ati «Nimureke abana bansange, mwibabuza kunyegera, kuko Ingoma y’ijuru ari iy’abameze nka bo.»

15 Nuko amaze kubashyiraho ibiganza, ava aho hantu.


Umusore w’umukungu asanga Yezu
( Mk 10.17–31 ; Lk 18.18–30 )

16 Nuko umuntu aramwegera ati «Mwigisha, ngomba gukora iki cyiza kugira ngo ngire ubugingo bw’iteka?»

17 Yezu aramusubiza ati «Utewe n’iki kumbaza ikiri cyiza? Umwiza ni Umwe gusa. Ariko niba ushaka kugera mu bugingo, kurikiza amategeko.»

18 Undi aramubaza ati «Ni ayahe se?» Yezu ati «Ntuzice, ntuzasambane, ntuzibe, ntuzabe umushinjabinyoma,

19 jya wubaha so na nyoko, kandi jya ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.»

20 Uwo musore aramubwira ati «Ibyo byose ko nabikurikije, ni iki kindi nshigaje?»

21 Yezu aramubwira ati «Niba ushaka kuba intungane, genda ugurishe ibyo utunze, ibivuyemo ubihe abakene, maze uzagire ubukungu mu ijuru; hanyuma uze unkurikire.»

22 Umusore yumvise iryo jambo, agenda ababaye, kuko yari atunze ibintu byinshi.

23 Nuko Yezu abwira abigishwa be ati «Ndababwira ukuri: kwinjira mu Ngoma y’ijuru biraruhije ku mukungu!

24 Koko nongere mbibabwire: byoroheye ingamiya guca mu mwenge w’urushinge kurusha uko byoroheye umukungu kwinjira mu Ngoma y’ijuru.»

25 Abigishwa bumvise ayo magambo, baratangara cyane, barabaza bati «Ni nde ubasha kurokoka?»

26 Yezu arabitegereza maze arababwira ati «Ku bantu ntibishoboka, ariko ku Mana byose birashoboka.»

27 Nuko Petero araterura, aramubwira ati «Nkatwe twaretse byose tukagukurikira, tuzamera dute?»

28 Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri: mwebwe mwankurikiye, igihe byose bizavugururwa, igihe Umwana w’umuntu azaba aganje ku ntebe ye y’ikuzo, namwe muzicara ku ntebe cumi n’ebyiri mutegeke imiryango cumi n’ibiri ya Israheli;

29 n’umuntu wese uzaba yararetse amazu, cyangwa abavandimwe be, cyangwa bashiki be, cyangwa se, cyangwa nyina, cyangwa abana, cyangwa isambu ye, abitewe n’izina ryanjye, azabisubizwa incuro ijana kandi azatunga ubugingo bw’iteka.

30 Abenshi mu ba mbere bazaba aba nyuma, n’abenshi mu ba nyuma bazaba aba mbere.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan