Matayo 18 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuNi nde uruta abandi? ( Mk 9.33–37 ; Lk 9.46–48 ) 1 Icyo gihe abigishwa begera Yezu, baramubaza bati «Mbese ubona ari nde uruta abandi mu Ngoma y’ijuru?» 2 Ahamagara umwana muto, amushyira hagati yabo, 3 nuko aravuga ati «Ndababwira ukuri: nimudahinduka ngo mumere nk’abana, nta bwo muzinjira mu Ngoma y’ ijuru. 4 Uwicisha bugufi wese nk’uyu mwana, uwo ni we usumba abandi mu Ngoma y’ijuru. 5 Uwakira neza umwana nk’uyu ari jye agirira, ni jye aba yakiriye. Ingaruka z’abagusha abandi mu cyaha ( Mk 9.42–48 ; Lk 17.1–2 ) 6 Ariko nihagira ugusha mu cyaha umwe muri bene aba bato banyemera, ikimukwiye ni uko bamuhambira ku ijosi urusyo rusheshwa n’indogobe maze akarohwa mu nyanja rwagati. 7 Isi iragowe kubera ibibi byayo bigusha abantu mu byaha! Kubuza ibigusha abantu mu byaha ntibishoboka, ariko hagowe umuntu biturukaho! 8 Niba ikiganza cyawe cyangwa ikirenge cyawe bigutera gukora icyaha, bice ubijugunye kure yawe! Ikiruta ni uko wajya mu bugingo ucitse ukuboko cyangwa ucumbagira, aho gutabwa mu muriro w’iteka, ufite ibiganza byawe byombi cyangwa ibirenge byombi. 9 Ijisho ryawe kandi nirikubera impamvu yo gukora icyaha, rinoboremo maze urijugunye kure yawe! Ikiruta ni uko wakwinjira mu bugingo ufite ijisho rimwe, aho gutabwa mu nyenga y’umuriro, ufite amaso yombi. Intama yazimiye ( Lk 15.1–7 ) 10 Mwirinde kugira uwo musuzugura muri abo bato; koko rero ndababwira ko mu ijuru abamalayika babo badahwema kureba uruhanga rwa Data wo mu ijuru. 12 Mwe murabibona mute? Niba umuntu afite intama ijana, iyo imwe muri zo izimiye, ntasiga za zindi mirongo urwenda n’icyenda ku musozi, akajya gushaka iyazimiye? 13 Kandi iyo ahiriwe akayibona, ndababwira ukuri: imutera ibyishimo biruta ibyo aterwa na za zindi mirongo urwenda n’icyenda zitazimiye. 14 Ni na ko So wo mu ijuru adashaka ko hari umwe muri abo bato uzimira. Guhana bya kivandimwe 15 Mugenzi wawe naramuka acumuye, umusange maze umuhane mwiherereye. Nakumva, uzaba ukijije uwo muvandimwe. 16 Natakumva, uzashake umuntu umwe cyangwa babiri, kugira ngo ibyo bikiranurwe n’abagabo babiri cyangwa batatu. 17 Niyanga kumva abo ngabo, ubibwire ikoraniro. Niyanga kumva ikoraniro, abe akubereye nk’umunyamahanga n’umusoresha. 18 Ndababwira ukuri: ibyo muzaba mwaboshye mu nsi byose, bizabohwa no mu ijuru; n’ibyo muzaba mwabohoye mu nsi, bizabohorwa no mu ijuru. Gusengera hamwe 19 Byongeye kandi ndababwira ukuri: niba babiri muri mwe ku isi bashyize hamwe ngo bagire icyo basaba, bazagihabwa na Data uri mu ijuru. 20 Koko, iyo babiri cyangwa batatu bateraniye hamwe mu izina ryanjye, mba ndi aho hagati yabo.» Kubabarira abatubabaje ( Lk 17.4 ) 21 Nuko Petero aramwegera, aramubaza ati «Nyagasani, uwo tuva inda imwe nancumuraho, nzamubabarire kangahe? Nzageza ku ncuro ndwi?» 22 Yezu aramusubiza ati «Sinkubwiye kugeza kuri karindwi, ahubwo kuri mirongo irindwi karindwi. Umugani w’umugaragu utagira impuhwe 23 Nuko rero Ingoma y’ijuru imeze nk’umwami washatse ko abagaragu be bamumurikira ibintu bye. 24 Atangiye kumurikisha, bamuzanira umwe wari umurimo amatalenta ibihumbi cumi. 25 Uwo muntu abuze icyo yishyura, shebuja ategeka ko bamugura, we n’umugore n’abana be, n’ibye byose, bityo akaba yishyuye umwenda we. 26 Nuko umugaragu arapfukama, arunama, avuga ati ’Nyorohera, nzakwishyura byose.’ 27 Shebuja agize impuhwe, aramurekura kandi amurekera uwo mwenda we. 28 Uwo mugaragu akivaho, ahura n’umwe muri bagenzi be wari umurimo umwenda w’amadenari ijana, amufata mu muhogo aramuniga, ati ’Ishyura ibyo undimo byose.’ 29 Nuko mugenzi we amupfukama imbere, aramwinginga ati ’Nyorohera, nzakwishyura.’ 30 Ariko undi ntiyabyemera, ahubwo aragenda, amuroha mu nzu y’imbohe kugeza igihe yishyuriye umwenda we. 31 Bagenzi be babibonye, birabarakaza cyane; ni ko kujya kubwira shebuja ibyabaye byose. 32 Nuko shebuja aramutumiza, aramubwira ati ’Wa mugaragu mubi we, nakurekeye umwenda wawe wose kuko unyinginze; 33 wowe se ntiwagombaga kugirira mugenzi wawe impuhwe nk’uko nazikugiriye?’ 34 Shebuja ararakara, amugabiza abamubabaza kugeza igihe yishyuriye umwenda we wose. 35 Nguko uko Data wo mu ijuru azabagirira, nimutababarira bagenzi banyu mubikuye ku mutima.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda