Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Matayo 16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yezu bamwaka ikimenyetso kimanutse mu ijuru
( Mk 8.11–13 ; Lk 12.54–56 )

1 Nuko Abafarizayi n’Abasaduseyi baramusanga, bagira ngo bamwinje, bamusaba ikimenyetso giturutse mu ijuru.

2 Arabasubiza ati «Ku mugoroba, muravuga muti ’Hazaba umucyo kuko ijuru ari umutuku’;

3 no mu museke, muti ’Uyu munsi uraba mubi kuko ijuru ari urwijiji’. Bityo mukamenya gusobanura neza uko ijuru risa, nyamara ntimushobore kumenya ibimenyetso by’iki gihe turimo!

4 Iki gisekuru kibi kandi cy’abasambanyi kirashaka ikimenyetso! Ariko nta kindi kimenyetso bazabona, atari icya Yonasi.» Ubwo abasiga aho arigendera.


Umusemburo w’Abafarizayi n’Abasaduseyi
( Mk 8.14–21 ; Lk 12.1–6 )

5 Igihe bambukaga ngo bafate hakurya, abigishwa basanga bibagiwe kujyana imigati.

6 Nuko Yezu arababwira ati «Murabe maso kandi mwirinde umusemburo w’Abafarizayi n’uw’Abasaduseyi.»

7 Naho bo mu mutima baribwira bati «Ni uko tutazanye imigati.»

8 Yezu arabimenya, arababwira ati «Mwa bemera gato mwe, n’iki gituma mujya impaka ngo ntimwazanye imigati?

9 Ntimurasobanukirwa? Ntimwibuka se ya migati itanu yahagije abantu ibihumbi bitanu, n’umubare w’inkangara mwahavanye?

10 Ntimwibuka se ya migati irindwi yahagije abantu ibihumbi bine, n’umubare w’inkangara mwahavanye?

11 Ni iki gituma mutumva ko atari imigati navugaga, igihe nababwiraga nti ’Nimwirinde umusemburo w’Abafarizayi n’uw’Abasaduseyi!’»

12 Nuko bumva ko atari yababwiye kwirinda umusemburo w’imigati, ahubwo kwirinda inyigisho z’Abafarizayi n’iz’Abasaduseyi.


Petero yemeza ko Yezu ari Umwana w’Imana
( Mk 8.27–30 ; Lk 9.18–21 )

13 Yezu ageze mu gihugu cya Kayizareya ya Filipo, atangira kubaza abigishwa be, ati «Abantu bavuga ko Umwana w’umuntu ari nde?»

14 Baramusubiza bati «Bamwe bavuga ko ari Yohani Batisita, abandi ko ari Eliya, abandi ko ari Yeremiya cyangwa umwe mu bandi bahanuzi.»

15 Yongera kubabaza ati «Mwebwe se, muvuga ko ndi nde?»

16 Simoni Petero aramusubiza ati «Wowe uri Kristu, Umwana w’Imana Nzima!»

17 Yezu amusubiza, agira ati «Urahirwa, Simoni mwene Yonasi, kuko atari umubiri n’amaraso byabiguhishuriye, ahubwo ni Data uri mu ijuru.

18 Noneho nkubwiye ko uri Urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda.

19 Nzaguha imfunguzo z’Ingoma y’ijuru: icyo uzaba waboshye mu nsi, kizabohwa no mu ijuru; n’icyo uzaba wabohoye mu nsi, kizabohorwa no mu ijuru.»

20 Hanyuma yihanangiriza abigishwa kutagira uwo babwira ko ari Kristu.


Yezu avuga ubwa mbere ko azapfa akazuka
( Mk 8.31–33 ; Lk 9.22 )

21 Kuva ubwo Yezu atangira kumenyesha abigishwa be ko agomba kujya i Yeruzalemu kuhababarizwa cyane n’abakuru b’imiryango, n’Abaherezabitambo bakuru, n’abigishamategeko, akicwa kandi akazazuka ku munsi wa gatatu.

22 Petero aramwihugikana, aramutonganya avuga ati «Biragatsindwa, Nyagasani! Ibyo ntibizakubeho!»

23 Ariko we ahindukirana Petero, aramubwira ati «Hoshi, mva iruhande, Sekibi! Umbereye umutego kuko ibitekerezo byawe bitavuye ku Mana, ahubwo ku bantu!»


Ibintu ngombwa ku bashaka gukurikira Yezu
( Mk 8.34—9.1 ; Lk 9.23–27 )

24 Nuko Yezu abwira abigishwa be, ati «Niba hari ushaka kunkurikira ajye yiyibagirwa ubwe, aheke umusaraba we, maze ankurikire!

25 Kuko uzashaka gukiza ubugingo bwe, azabubura; naho uzahara ubugingo bwe ari jye agirira, azabukiza.

26 Umuntu watunga isi yose, ariko akabura ubugingo bwe, byaba bimumariye iki? Cyangwa se umuntu yagurana iki ubugingo bwe?

27 Kandi Umwana w’umuntu agomba kuzagaruka mu ikuzo rya Se, ashagawe n’abamalayika, maze ubwo akagororera umuntu wese akurikije imigirire ye.

28 Ndababwira ukuri: mu bari hano harimo abatazapfa batabonye Umwana w’umuntu aje mu ikuzo ry’Ingoma ye.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan