Matayo 15 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuYezu ajya impaka n’Abafarizayi ( Mk 7.1–13 ) 1 Abafarizayi n’abigishamategeko baturutse i Yeruzalemu ni ko kwegera Yezu, bati 2 «Ni iki gituma abigishwa bawe bica umuco w’abakurambere? Dore ntibakaraba iyo bagiye gufungura!» 3 Arabasubiza ati «Mwebwe se, ni iki gituma mwica itegeko ry’Imana, mubikurije ku muco wanyu? 4 Dore Imana yaravuze iti ’Jya wubaha so na nyoko’, kandi iti ’Uzatuka se cyangwa nyina, azicwe.’ 5 Mwebweho ariko muravuga ngo: Umuntu wese ubwira se cyangwa nyina, ati ’Ibintu najyaga kuzagufashisha, nabituye Imana’, 6 ntaba agitegetswe gufasha se na nyina. Bityo mukaba mukuyeho ijambo ry’Imana mukurikije umuco wanyu! 7 Mwa ndyarya mwe! Izayi yabahanuyeho neza, igihe avuze ati 8 ’Uyu muryango unyubahisha ururimi gusa, naho imitima yabo indi kure. 9 Icyubahiro bampa ni amanjwe: inyigisho bigisha ni amategeko y’abantu gusa.’» Ibihumanya umuntu ( Mk 7.14–23 ) 10 Nuko Yezu ahamagara rubanda, ni ko kubabwira ati «Nimutege amatwi maze mwumve! 11 Si igishyirwa mu kanwa gihumanya umuntu; ahubwo ikiva mu kanwa, ni cyo gihumanya umuntu.» 12 Nuko abigishwa be baramwegera baramubwira bati «Aho uzi ko Abafarizayi bumvise ayo magambo, bikabarakaza?» 13 Yezu ati «Agati kose kadateretswe na Data wo mu ijuru, kazarandurwa. 14 Nimubihorere: ni impumyi zirandata izindi impumyi! Kandi iyo impumyi irandase indi mpumyi, zombi zigwa mu mwobo.» 15 Petero araterura ati «Dusobanurire uwo mugani.» 16 Yezu ati «Namwe ntimuramenya ubwenge? 17 Ntimwumva se ko igishyirwa mu kanwa cyose, kijya mu nda, hanyuma kikajya mu musarane, 18 naho ibiva mu kanwa bituruka mu mutima akaba ari byo bihumanya umuntu? 19 Koko rero, mu mutima ni ho haturuka ibitekerezo bibi, ubwicanyi, ubusambanyi, ingeso mbi, ubujura, ububeshyi n’ubutukanyi. 20 Ngibyo ibyanduza umuntu; naho kurya udakarabye si byo bihumanya umuntu.» Umukanahanikazi yemera Yezu ( Mk 7.24–30 ) 21 Hanyuma Yezu ava aho, yerekeza mu karere k’i Tiri n’i Sidoni. 22 Nuko Umukanahanikazi ava ku nkiko y’icyo gihugu, atera hejuru ati «Mbabarira, Nyagasani, Mwana wa Dawudi! Umukobwa wanjye yashegeshwe na roho mbi!» 23 Ariko Yezu ntiyagira icyo amusubiza. Nuko abigishwa baramwegera, baramwinginga bati «Mwirukane, kuko adusakuza inyuma.» 24 Ariko we arabasubiza, ati «Nta handi noherejwe, kereka mu ntama zazimiye zo mu muryango wa Israheli.» 25 Ariko uwo mugore aramwegera, aramupfukamira, avuga ati «Nyagasani, ntabara!» 26 Aramusubiza ati «Ntibikwiye gufata umugati w’abana ngo uwujugunyire ibibwana.» 27 Umugore na we ati «Ni koko, Nyagasani, ariko n’ibibwana birya utuvungukira tugwa aho ba shebuja bafunguriye.» 28 Nuko Yezu aramusubiza ati «Wa mugore we, ukwemera kwawe kurakomeye; nibikumerere uko ubishaka!» Ako kanya umukobwa we arakira. Yezu akiza abantu benshi iruhande rw’ikiyaga ( Mk 7.31 ) 29 Nuko Yezu ava aho, afata ku nkombe y’inyanja ya Galileya. Azamuka umusozi, nuko aricara. 30 Abantu benshi baramusanga, bazanye abacumbagira, ibimuga, impumyi, ibiragi n’abandi benshi, babashyira imbere ye arabakiza. 31 Nuko rubanda baratangara babonye ibiragi bivuga, ibimuga bikize, abacumbagira bagenda, impumyi zibona, maze basingiza Imana ya Israheli. Yezu agaburira abantu ibihumbi bine ( Mk 8.1–10 ) 32 Yezu ahamagara abigishwa be, arababwira ati «Iyi mbaga nyifitiye impuhwe, kuko hashize iminsi itatu bankurikiye, kandi bakaba badafite ibyo barya. Kubohereza bashonje simbishaka; hato batagwa mu nzira.» 33 Abigishwa baramubwira bati «Turakura he muri ubu butayu imigati ihagije abantu bangana batya?» 34 Yezu arabaza ati «Mufite imigati ingahe?» Baramusubiza bati «Irindwi, n’udufi dukeya.» 35 Nuko ategeka rubanda kwicara hasi. 36 Hanyuma afata ya migati irindwi na ya mafi, ashimira Imana, arayimanyura, maze ayiha abigishwa be, bayiha rubanda. 37 Bose bararya barahaga. Nyuma bakoranya ibisate bisigaye, byuzura inkangara ndwi! 38 Nyamara abariye bari ibihumbi bine, batabariyemo abagore n’abana. 39 Yezu amaze gusezerera rubanda, ajya mu bwato, berekeza mu karere ka Magadani. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda