Matayo 14 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuYohani Batisita acibwa umutwe ( Mk 6.14–29 ; Lk 9.7–9 ) 1 Icyo gihe Herodi, umutware w’intara ya Galileya, yumva iby’ubwamamare bwa Yezu. 2 Nuko abwira ibyegera bye, ati «Uriya muntu ni Yohani Batisita, ni we wazutse mu bapfuye! Ni cyo gituma afite ububasha bwo gukora ibitangaza.» 3 Koko Herodi yari yarafashe Yohani, aramuboha aranamufungisha, abitewe na Herodiya, umugore w’umuvandimwe we Filipo. 4 Kuko Yohani yamubwiraga, ati «Ntibyemewe ko umutunga.» 5 Herodi asigara ashaka kumwica, ariko agatinya rubanda rwabonaga ko Yohani ari umuhanuzi. 6 Ku munsi wo kwibuka ivuka rya Herodi, umukobwa wa Herodiya abyinira mu ruhame, Herodi aranyurwa. 7 Ni bwo arahiriye kumuha icyo ari bumusabe cyose. 8 Nuko uwo mukobwa amaze kugirwa inama na nyina, aravuga ati «Ngaho mpera aha ngaha ku mbehe, umutwe wa Yohani Batisita.» 9 Umwami ni ko kubabara, ariko kubera indahiro yagiriye imbere y’abatumirwa be, ategeka ko bawumuha. 10 Yohereza ujya gucira Yohani umutwe mu nzu y’imbohe. 11 Umutwe bawuzana ku mbehe, bawuha wa mukobwa, awushyira nyina. 12 Nuko abigishwa ba Yohani baraza batwara umurambo we, barawuhamba. Hanyuma bajya kubimenyesha Yezu. Yezu agaburira abantu ibihumbi bitanu ( Mk 6.30–44 ; Lk 9.10–17 ; Yh 6.1–14 ) 13 Yezu amaze kubyumva, ajya mu bwato, agana ahantu h’ubutayu hitaruye; rubanda rubimenye ruva mu migi, rumukurikira ku maguru. 14 Amaze kwambuka, abona abantu benshi, abagirira impuhwe; akiza ibimuga byabo. 15 Bugorobye, abigishwa be baramwegera, bati «Aha hantu ntihatuwe, kandi umunsi uciye ikibu; none sezerera aba bantu bajye mu ngo kwigurira ibyo barya.» 16 Ariko Yezu we arababwira ati «Bikwirirwa bajyayo; nimubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu.» 17 Baramusubiza bati «Dufite hano imigati itanu n’amafi abiri gusa.» 18 Arababwira ati «Nimubinzanire hano.» 19 Amaze gutegeka ko bicaza abantu mu byatsi, afata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba ku ijuru, ashimira Imana; hanyuma amanyura ya migati ayiha abigishwa be, na bo bayiha rubanda. 20 Bose bararya barahaga. Nuko barundarundira hamwe ibisigaye, byuzura inkangara cumi n’ebyiri! 21 Nyamara abariye bari ibihumbi bitanu, batabariyemo abagore n’abana. Yezu agenda ku mazi ( Mk 6.45–52 ; Yh 6.16–21 ) 22 Nuko Yezu aherako ategeka abigishwa be kujya mu bwato no kumutanga hakurya, igihe agisezerera rubanda. 23 Amaze kubasezerera, azamuka umusozi kugira ngo asengere ahiherereye. Umugoroba ukuba ari wenyine. 24 Naho ubwato bwari bugeze kure y’inkombe, buhungabanywa n’imivumba, kuko umuyaga wabuturukaga imbere. 25 Nuko bujya gucya, aza abasanga agenda hejuru y’inyanja. 26 Abigishwa babonye agenda hejuru y’inyanja, bakuka umutima, bati «Ni Baringa!» Bashya ubwoba, ni ko kuvuza induru. 27 Ako kanya Yezu arababwira, ati «Nimuhumure, ni jye; mwigira ubwoba!» 28 Petero ni ko kumusubiza ati «Nyagasani, niba ari wowe, tegeka ko ngusanga ngenda ku mazi.» 29 Yezu ati «Ngwino.» Nuko Petero ava mu bwato agenda ku mazi asanga Yezu. 30 Ariko abonye ko umuyaga uteye inkeke, agira ubwoba atangira kurohama, nuko atera hejuru ati «Nyagasani, nkiza!» 31 Ako kanya Yezu arambura ukuboko, aramusingira, ati «Wa mwemera gato we, ni iki cyatumye ushidikanya?» 32 Nuko bageze mu bwato, umuyaga urahosha. 33 Abari mu bwato bamupfukamira bavuga bati «Koko uri Umwana w’Imana!» Yezu akiza abarwayi mu gihugu cya Genezareti ( Mk 6.53–56 ) 34 Bamaze kwambuka, bagera mu karere ka Genezareti. 35 Abantu b’aho bamumenye, bakwiza inkuru muri ako karere kose; ni ko kumuzanira abarwayi babo bose. 36 Baramwinginga ngo abareke bakore ku ncunda z’igishura cye gusa, nuko abazikozeho bose bagakira. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda