Matayo 13 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUmugani w’umubibyi ( Mk 4.1–9 ; Lk 8.4–8 ) 1 Uwo munsi Yezu ava imuhira, maze yicara ku nkombe y’inyanja. 2 Abantu benshi bamuteranira iruhande, bituma ajya kwicara mu bwato, naho rubanda rwose ruhagaze ku nkombe. 3 Ababwirira byinshi mu migani, ati «Umubibyi yavuye iwe ajya kubiba. 4 Nuko igihe abiba, imbuto zimwe zigwa iruhande rw’inzira, inyoni ziraza zirazirya. 5 Izindi zigwa mu rubuye, ntizahasanga igitaka cyinshi, nuko zimera vuba, kuko igitaka cyari gike; 6 izuba rivuye zirashya, ziruma, kuko zitari zifite imizi. 7 Izindi zigwa mu mahwa, amahwa arakura, nuko arazipfukirana. 8 Izindi zigwa mu gitaka cyiza, nuko zera imbuto, imwe ijana, indi mirongo itandatu, indi mirongo itatu. 9 Ufite amatwi, niyumve!» Igituma Yezu avugira mu migani ( Mk 4.10–12 ; Lk 10.9–10 ) 10 Abigishwa baramwegera, baramubaza bati «Igituma ubabwira mu migani ni iki?» 11 Arabasubiza ati «Mwebweho mwahawe kumenya amabanga y’Ingoma y’ijuru; naho bo, ntibabihawe. 12 Kuko ufite byinshi ari we uzongererwa agakungahara; naho ufite bike, n’icyo yari afite bazakimwaka. 13 Ni cyo kintera kubabwirira mu migani, kuko bareba ntibabone, batega amatwi ntibumve kandi ntibasobanukirwe. 14 Bityo ubuhanuzi bwa Izayi bubuzurizwaho, ngo ’Kumva muzumva, ariko ntimuzasobanukirwa; kureba muzareba, ariko ntimuzabona. 15 Kuko umutima w’uwo muryango unangiye, bipfutse amatwi bahunza n’amaso, bagira ngo batabona, bagira ngo batumva, bagira ngo umutima wabo udasobanukirwa, bakisubiraho, nkabakiza.’ 16 Mwebweho, amaso yanyu arahirwa kuko abona, n’amatwi yanyu arahirwa kuko yumva. 17 Ndababwira ukuri: abahanuzi benshi n’intungane nyinshi bifuje kubona ibyo muruzi ntibabibona, kumva ibyo mwumva ntibabyumva! Yezu asobanura umugani w’umubibyi ( Mk 4.13–20 ; Lk 8.11–15 ) 18 Mwebweho rero, nimwumve icyo umugani w’umubibyi uvuga. 19 Umuntu wese wumva ijambo ry’Imana, ariko ntaryiteho, ameze nk’imbuto yabibwe iruhande rw’inzira: Sekibi araza akamukuramo icyari cyabibwe mu mutima we. 20 Imbuto yabibwe mu rubuye, isobanura umuntu wumva ijambo, ako kanya akaryakirana ibyishimo, 21 nyamara ntirimucengeremo ngo rimushingemo imizi kubera ko ahora ahindagurika; iyo hadutse amagorwa cyangwa ibitotezo bitewe n’iryo jambo, agwa ako kanya. 22 Naho imbuto ibibwe mu mahwa, yo isobanura umuntu wumva neza ijambo, ariko imihihibikano y’isi n’ibishuko by’ubukungu bigapfukirana iryo jambo, rigapfa ubusa. 23 Hanyuma imbuto ibibwe mu gitaka cyiza, isobanura uwumva ijambo akaryitaho: uwo arera akabyara imbuto, umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu.» Umugani w’urumamfu mu murima 24 Abacira undi mugani ati «Ingoma y’ijuru imeze nk’umuntu wabibye imbuto nziza mu murima we. 25 Ariko igihe abantu basinziriye, umwanzi we araza, abiba urumamfu hagati y’ingano, nuko arigendera. 26 Ingano ziramera, zimaze kugengarara, ubwo urumamfu na rwo ruragaragara. 27 Abagaragu basanga nyir’umurima, baramubaza bati ’Shobuja, ntiwari warabibye imbuto nziza mu murima wawe? Ni iki gituma harimo n’urumamfu ?’ 28 Arabasubiza ati ’Ni umwanzi wabigize !’ Abagaragu barongera bati ’Urashaka ko tujya kururandura?’ 29 Ati ’Oya, muri uko gutoranya urumamfu, mutavaho murandura n’ingano. 30 Nimureke bikure byombi kugeza mu isarura; igihe cy’isarura nzabwira abasaruzi, nti ’Nimubanze mutoranye urumamfu muruhambiremo imiba, muyijugunye mu muriro; naho ingano muzihunike mu kigega cyanjye.’» Umugani w’imbuto ya sinapisi ( Mk 4.30–32 ; Lk 13.18–19 ) 31 Abacira undi mugani ati «Ingoma y’ijuru imeze nk’imbuto ya sinapisi, umuntu yateye mu murima we. 32 Ni yo ntoya mu mbuto zose, ariko iyo imaze gukura, isumba imyaka yose yo mu murima, ndetse ikaba igiti, ku buryo inyoni zo mu kirere ziza kwarika mu mashami yacyo.» Umugani w’umusemburo ( Lk 13.20–21 ) 33 Abacira undi mugani ati «Ingoma y’ijuru imeze nk’umusemburo umugore yavanze n’incuro eshatu z’ifu, kugeza igihe byose bitutumbye.» Akamaro k’imigani ( Mk 4.33–34 ) 34 Ibyo byose Yezu yabibwiraga rubanda mu migani, nta cyo yababwiraga atababwiriye mu migani; 35 bityo huzuzwa ibyo umuhanuzi yavuze ati «Umunwa wanjye uzavuga mu migani, nzamamaza ibyahishwe kuva isi ikiremwa.» Yezu asobanura umugani w’urumamfu mu murima 36 Hanyuma asiga aho rubanda, ajya imuhira. Nuko abigishwa be baramwegera, baramubaza bati «Dusobanurire umugani w’urumamfu rwo mu murima.» 37 Arabasubiza ati «Ubiba imbuto nziza ni Umwana w’umuntu; 38 umurima ni isi; imbuto nziza ni abana b’Ingoma; urumamfu ni abana ba Nyakibi; 39 umwanzi warubibye ni Sekibi; isarura ni iherezo ry’isi; abasaruzi ni abamalayika. 40 Nk’uko rero batoranya urumamfu, bakarujugunya mu muriro, ni ko bizagenda mu iherezo ry’isi. 41 Umwana w’umuntu azohereza abamalayika be, bavangure mu Ngoma ye abateye abandi kugwa mu cyaha bose, n’inkozi z’ibibi zose, 42 maze babarohe mu nyenga y’umuriro, aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo. 43 Ubwo intungane zizabengerana nk’izuba mu Ngoma ya Se. Ufite amatwi, niyumve! Umugani w’ikintu cy’agaciro n’uw’isaro 44 Ingoma y’ijuru imeze nk’ikintu cy’agaciro gakomeye gihishe mu murima; umuntu iyo akiguyeho, yongera kugihisha, akagenda yishimye, agatanga ibyo atunze byose, akagura uwo murima. 45 Byongeye kandi Ingoma y’ijuru imeze nk’umucuruzi washakashakaga amasaro meza. 46 Yabona isaro rimwe ry’agaciro kanini, akagenda, akagurisha ibyo atunze byose, maze akarigura. Umugani w’urushundura 47 Byongeye kandi Ingoma y’ijuru imeze nk’urushundura banaze mu nyanja, maze rugafata amafi y’amoko yose. 48 Iyo rwuzuye, barukururira ku nkombe, hanyuma bakicara, bakarobanurira mu bitebo afite akamaro, naho adafite akamaro bakayajugunya. 49 Ni ko bizamera mu iherezo ry’isi: abamalayika bazaza batandukanye intungane n’abagome. 50 Maze bo babarohe mu nyenga y’umuriro; aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo. Inyigisho nshya n’izishaje 51 Ibyo byose mwabyumvise?» Bati «Yee.» 52 Arongera ati «Ni cyo gituma umwigishamategeko wese, wigishijwe iby’Ingoma y’ijuru, asa na nyir’urugo ukura mu bushyinguro bwe ibishya n’ibishaje.» Yezu ajya i Nazareti ( Mk 6.1–6 ; Lk 4.16–24 ) 53 Yezu arangije iyo migani, ava aho. 54 Nuko ajya mu karere k’iwabo, ahigishiriza abantu mu isengero ryabo, bituma batangara bavuga bati «Ubu buhanga n’ubu bubasha bwinshi abikomora he? 55 Uriya si umwana wa wa mubaji? Nyina ntiyitwa Mariya? Abavandimwe be si Yakobo, Yozefu, Simoni na Yuda? 56 Bashiki be bose ntiduturanye? None se biriya byose abikomora he?» 57 Nuko abatera imbogamizi. Yezu ni ko kubabwira ati «Koko nta handi umuhanuzi asuzugurirwa keretse mu gihugu cye no muri bene wabo.» 58 Nuko aho ntiyahakorera ibitangaza byinshi, abitewe n’ukutemera kwabo. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda