Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Matayo 11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Yezu amaze guha abigishwa be cumi na babiri ayo mabwiriza, aherako ajya kwigisha no kwamamaza Inkuru Nziza mu migi yabo.


Yohani Batisita atuma kuri Yezu
( Lk 7.18–35 )

2 Yohani, aho yari mu buroko, amaze kumva ibyo Kristu akora, yohereza babiri mu bigishwa be kumubaza bati

3 «Mbese uri Wawundi ugomba kuza, cyangwa dutegereze undi?»

4 Yezu arabasubiza ati «Nimugende mutekerereze Yohani ibyo mwumva n’ibyo mubona:

5 impumyi zirabona, abacumbagira baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazuka, n’abakene barigishwa Inkuru Nziza.

6 Hahirwa utazagushwa n’ibyo nkora!»

7 Izo ntumwa zitirimutse, Yezu abwira rubanda ibya Yohani, ati «Mwagiye kureba iki mu butayu? Urubingo se ruhubanganywa n’umuyaga?

8 Mwagiye kureba iki? Umuntu se wambaye imyenda y’agatangaza? . . . Abambaye iy’agatangaza se ko batuye mu ngoro z’abami!

9 Nk’ubwo se, mwagiye kureba iki? Umuhanuzi se? Koko rero ndabibabwiye, ndetse atambutse umuhanuzi.

10 Ni we banditseho ngo ’Dore nohereje intumwa yanjye imbere yawe, kugira ngo izagutegurire inzira.’»

11 Ndababwira ukuri: mu bana babyawe n’abagore, ntihigeze kuboneka uruta Yohani Batisita; nyamara umuto mu Ngoma y’ijuru, aramuruta.

12 Guhera igihe cya Yohani Batisita kugeza ubu, Ingoma y’ijuru iraharanirwa, ab’ibyihare ni bo bayikukana.

13 Ni uko Abahanuzi bose kimwe n’Amategeko bavuze kugeza kuri Yohani.

14 Kandi niba mushaka kunyemera, ni we Eliya wagombaga kuza.

15 Ufite amatwi yo kumva niyumve!

16 Mbese ab’iki gihe nabagereranya na bande? Bameze nk’abana bicaye ku bibuga, bagahamagara abandi,

17 bati ’Twavugije umwironge, maze ntimwabyina! Duteye indirimbo z’amaganya, ntimwarira!’

18 Koko rero Yohani yaje atarya, atanywa, bati ’Yahanzweho!’

19 Naho Umwana w’umuntu aje arya kandi anywa, bati ’Ni igisambo, ni umusinzi, ni incuti y’abasoresha n’abanyabyaha!’ Nyamara ubuhanga bw’Imana bwagaragajwe n’ibikorwa byayo.»


Umuvumo w’imigi yegereye inkombe z’ikiyaga
( Lk 10.12–15 )

20 Nuko atangira gutonganya imigi yabonye ibitangaza bye byinshi, ikarenga ntiyihane, avuga ati

21 «Iyimbire, Korazini! Iyimbire, Betsayida! Kuko ibitangaza byabakorewemo, iyo bikorerwa muri Tiri no muri Sidoni, baba barisubiyeho kuva kera, bakambara ibigunira bakisiga ivu.

22 Ni cyo gituma mbibabwiye: ku munsi w’urubanza muzahanwa kurusha Tiri na Sidoni.

23 Naho wowe, Kafarinawumu, ubona ko uzakuzwa kugera mu bicu? Uzarohwa mu kuzimu. Kuko ibitangaza byagukorewemo, iyo bikorerwa muri Sodoma, iba ikiriho n’ubu.

24 Ni cyo gituma ku munsi w’urubanza uzahanwa kurusha igihugu cya Sodoma.»


Inkuru Nziza ihishurirwa abaciye bugufi
( Lk 10.21–22 )

25 Icyo gihe Yezu yungamo ati «Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi.

26 Koko, Dawe, ni ko wabyishakiye.

27 Byose nabyeguriwe na Data, kandi nta we uzi Mwana keretse Data, nta n’uzi Data, keretse Mwana n’uwo Mwana ashatse kumuhishurira.

28 Nimungane mwese, abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura.

29 Nimwikorere umutwaro wanjye, kandi mundebereho, kuko ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya; muzamererwa neza mu mitima yanyu.

30 Koko rero umutwaro wanjye uroroshye, n’ibyo mbakorera ntibiremereye.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan