Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Matayo 10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yezu atora ba Cumi na babiri
( Mk 3.16–19 ; Lk 6.14–16 )

1 Amaze guhamagara abigishwa be cumi na babiri, abaha ububasha bwo kuganza roho mbi no kuzirukana, n’ubwo gukiza icyitwa indwara n’icyitwa ubumuga cyose.

2 Dore amazina y’izo ntumwa cumi n’ebyiri: uwa mbere ni Simoni witwa Petero, na Andereya murumuna we; Yakobo mwene Zebedeyi, na Yohani murumuna we;

3 Filipo na Baritolomayo, Tomasi na Matayo umusoresha; Yakobo mwene Alufeyi na Tadeyo;

4 Simoni w’i Kana, na Yuda Isikariyoti wa wundi wamugambaniye.


Yezu yohereza ba Cumi na babiri mu butumwa
( Mk 3.16–19 ; Lk 6.14–16 )

5 Abo cumi na babiri Yezu abohereza mu butumwa, kandi abihanangiriza agira ati «Ntimwerekeze mu karere k’abanyamahanga kandi ntimwinjire mu migi y’Abanyasamariya;

6 ahubwo musange intama zazimiye z’umuryango wa Israheli.

7 Aho munyura, muvuge ko Ingoma y’ijuru yegereje.

8 Mukize abarwayi, muzure abapfuye, ababembe mubakize, mwirukane roho mbi. Mwahawe ku buntu, mutange ku buntu.

9 Ntimwitwaze zahabu, feza cyangwa ibiceri mu mikandara yanyu;

10 ntimujyane kandi uruhago rw’urugendo, amakanzu abiri, cyangwa inkweto, habe n’inkoni, kuko umukozi akwiye ifunguro.

11 Aho mugeze mu mugi cyangwa mu rusisiro, mujye mubaririza umuntu ukwiriye kubakira, maze mugume iwe kugeza igihe muzagendera.

12 Nimugera iwe, mumwifurize amahoro.

13 Niba urwo rugo ruyakwiye, amahoro yanyu azarutahemo; niba rutayakwiye, amahoro yanyu azabagarukira.

14 Nibanga kubakira no kumva amagambo yanyu, muve muri urwo rugo cyangwa muri uwo mugi, mukunguta umukungugu wo ku birenge byanyu.

15 Ndababwira ukuri: ku munsi w’urubanza, Sodoma na Gomora bizadohorerwa kurusha uwo mugi.


Intumwa zizatotezwa
( Mk 13.9–13 ; Lk 12.12–19 )

16 Dore, mbohereje nk’intama mu birura; murabe rero inyaryenge nk’inzoka, mube n’intaryarya nk’inuma.

17 Muritondere abantu, kuko bazabagabiza inkiko zabo, kandi bakabakubitira mu masengero yabo.

18 Bazabajyana imbere y’abatware n’abami, ari jye muzira, kugira ngo mumbere abagabo mu maso yabo, n’imbere y’abanyamahanga.

19 Igihe rero bazabagabiza inkiko, ntimuzakurwe umutima n’ibyo muzavuga n’uburyo muzabivuga; icyo muzavuga muzakibona icyo gihe,

20 kuko atari mwe muzavuga, ahubwo ni Roho wa So uzabavugiramo.

21 Umuvandimwe azatanga uwo bava inda imwe, ngo bamwice, umubyeyi n’umwana we bibe uko; bazahinduka abababyaye, babicishe.

22 Muzangwa na bose muzira izina ryanjye, ariko uzakomera kugeza ku ndunduro, uwo ni we uzarokoka.

23 Nibabahiga mu mugi uyu n’uyu, muhungire mu wundi. Ndababwira ukuri: Ntimuzarinda guhetura imigi yose ya Israheli, Umwana w’umuntu ataraza.

24 Umwigishwa ntasumba umwigisha we, n’umugaragu ntasumba shebuja.

25 Ahubwo umwigishwa nabe nk’umwigisha, n’umugaragu amere nka shebuja, maze ibyo bibe bihagije. Niba nyir’urugo baramwise Belizebuli, bazavuga iki ku bo mu rugo rwe?


Ntimuzatinye kubashirikira ikinyoma!
( Mk 8.38 ; Lk 12.2–9 )

26 Ntimukabatinye rero, kuko nta kintu gihishe kitazagaragara, nta n’igihishiriwe kitazamenyekana.

27 Icyo mbabwiriye mu mwijima, muzakivugire ahabona; icyo mbongorereye ahiherereye, muzagitangarize ahirengeye.

28 Ntimugatinye abica umubiri, ariko badashobora kwica ubugingo; ahubwo mutinye Ushobora kuroha ubuzima n’umubiri icyarimwe mu nyenga y’umuriro.

29 Mbese ibishwi bibiri ntibigura igiceri? Nyamara nta kigwa hasi muri byo, So atabishaka!

30 Naho mwe, imisatsi yo ku mutwe wanyu yose irabaze!

31 Ntimugatinye rero: mwebwe murushije agaciro ibishwi byinshi.

32 Umuntu wese uzanyemera mu maso y’abantu, nanjye nzamwemera imbere ya Data uri mu ijuru;

33 naho uzanyihakana mu maso y’abantu, nanjye nzamwihakana mu maso ya Data uri mu ijuru.


Yezu atera ubwivangure mu bantu
( Lk 12.51–53 )

34 Ntimugire ngo nazanywe no gukwiza amahoro ku isi; sinaje gukwiza amahoro, ahubwo nazanye inkota.

35 Koko naje gushyamiranya umuhungu na se, umukobwa na nyina, umukazana na nyirabukwe:

36 maze abanzi b’umuntu bakazaba abo mu rugo rwe.


Gukurikira Yezu biruta byose
( Mk 8.34–35 ; Lk 14.26–27 ; 9.23–24 )

37 Ukunda se cyangwa nyina kunduta, ntakwiriye kuba uwanjye. Ukunda umuhungu cyangwa umukobwa we kunduta, ntakwiriye kuba uwanjye.

38 Udatwara umusaraba we ngo ankurikire, ntakwiriye kuba uwanjye.

39 Uwihambira ku bugingo bwe azabubura, naho uzahara ubugingo bwe ari jye agirira, azabuhorana.


Ingororano y’abazakira abavandimwe babo neza
( Mk 9.37 , 41 ; Lk 9.48 ; 10.16 )

40 Ubakiriye neza, ni jye aba yakiriye, n’unyakiriye aba yakiriye Uwantumye.

41 Uwakiriye neza umuhanuzi kuko ari umuhanuzi, azahabwa ingororano y’umuhanuzi; n’uwakiriye intungane neza kuko ari intungane, azahabwa ingororano y’intungane.

42 Uzaba yarahaye icyo kunywa umwe muri aba baciye bugufi, n’aho rwaba uruho rw’amazi afutse, kuko ari umwigishwa wanjye, ndababwira ukuri: ntazabura ingororano ye.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan