Matayo 1 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAmasekuruza ya Yezu 1 Dore igitabo cy’amasekuruza ya Yezu Kristu, umwana wa Dawudi, mwene Abrahamu. 2 Abrahamu yabyaye Izaki, Izaki abyara Yakobo, Yakobo abyara Yuda n’abavandimwe be, 3 Yuda abyara Faresi na Zara, kuri Tamara, Faresi abyara Esiromi, Esiromi abyara Aramu. 4 Aramu abyara Aminadabu, Aminadabu abyara Nahasoni, Nahasoni abyara Salimoni. 5 Salimoni abyara Bowozi, kuri Rahabu, Bowozi abyara Yobedi, kuri Ruta, Yobedi abyara Yese, 6 Yese abyara umwami Dawudi. Dawudi abyara Salomoni, ku mugore wa Uriya, 7 Salomoni abyara Robowamu, Robowamu abyara Abiya, Abiya abyara Asa, 8 Asa abyara Yozafati, Yozafati abyara Yoramu, Yoramu abyara Oziyasi, 9 Oziyasi abyara Yowatamu, Yowatamu abyara Akazi, Akazi abyara Ezekiyasi, 10 Ezekiyasi abyara Manase, Manase abyara Amoni, Amoni abyara Yoziyasi, 11 Yoziyasi abyara Yekoniyasi na barumuna be, igihe bajyanwa bunyago i Babiloni. 12 Ijyanwabunyago ry’i Babiloni rirangiye Yekoniyasi abyara Salatiyeli, Salatiyeli abyara Zorobabeli, 13 Zorobabeli abyara Abiyudi, Abiyudi abyara Eliyakimu, Eliyakimu abyara Azori, 14 Azori abyara Sadoki, Sadoki abyara Akimu, Akimu abyara Eliyudi, 15 Eliyudi abyara Eleyazari, Eleyazari abyara Matani, Matani abyara Yakobo, 16 Yakobo abyara Yozefu, umugabo wa Mariya ari we wabyaye Yezu witwa Kristu. 17 Ibisekuruza byose hamwe rero ni ibi: kuva kuri Abrahamu kugeza kuri Dawudi, ni ibisekuruza cumi na bine; kuva kuri Dawudi kugera ku ijyanwabunyago ry’i Babiloni, ni ibisekuruza cumi na bine; kuva ku ijyanwabunyago ry’i Babiloni kugera kuri Kristu, ni ibisekuruza cumi na bine. Ivuka rya Yezu Kristu 18 Dore uko Yezu Kristu yavutse. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yozefu; mu gihe batarabana, aza gusama inda ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. 19 Yozefu, umugabo we, wari intungane kandi utashakaga kumuteza urubwa, yigira inama yo kumusezerera rwihishwa. 20 Igihe yari akibizirikana, Umumalayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi, aramubwira ati «Yozefu, mwana wa Dawudi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. 21 Azabyara umwana uzamwite Yezu, kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo.» 22 Ibyo byose ariko byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije umuhanuzi ati 23 «Dore Umukobwa w’isugi agiye gusama inda, maze azabyare umuhungu, nuko bazamwite Emanuweli», ari byo kuvuga ngo «Imana turi kumwe.» 24 Yozefu akangutse abigenza uko Umumalayika wa Nyagasani yamutegetse nuko azana umugeni we. 25 Ariko ntiyamwegera kugeza igihe Mariya abyariye umwana w’umuhungu nuko amwita Yezu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda