Mariko 9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Nuko yungamo ati «Ndababwira ukuri: mu bari hano, harimo abatazapfa batabonye Ingoma y’Imana ije mu bubasha.» Yezu yihindura ukundi ( Mt 17.1–9 ; Lk 9.28–36 ) 2 Hashize iminsi itandatu, Yezu ajyana na Petero, na Yakobo, na Yohani ukwabo mu mpinga y’umusozi muremure. Nuko yihindura ukundi mu maso yabo. 3 Imyambaro ye irererana, irabengerana bitambutse kure uburyo umumeshi wo ku isi yashobora kuyeza. 4 Ubwo Eliya arababonekera hamwe na Musa, baganira na Yezu. 5 Petero ni ko guterura abwira Yezu ati «Mwigisha, kwibera hano nta ko bisa; reka tuhace ibiraro bitatu, kimwe cyawe, ikindi cya Musa, n’ikindi cya Eliya.» 6 Yari yabuze icyo avuga, kuko bari bahiye ubwoba. 7 Nuko igicu kirabatwikira, maze muri icyo gicu haturukamo ijwi riti «Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane, nimumwumve!» 8 Ako kanya, barebye hirya no hino, ntibagira undi wundi bongera kubona, uretse Yezu wenyine wari kumwe na bo. 9 Mu gihe bamanukaga umusozi, Yezu abategeka kutazagira uwo batekerereza ibyo bari bamaze kubona, kugera igihe Umwana w’umuntu azaba amaze kuzuka mu bapfuye. 10 Bakomeza kuzirikana iryo jambo, ariko banabazanya bati «Kuzuka mu bapfuye bivuga iki?» Intumwa zibaza Yezu ibya Eliya ( Mt 17.10–13 ) 11 Abigishwa babaza Yezu bati «Ni kuki abigishamategeko bavuga ko Eliya ari we ugomba kubanza kuza?» 12 Arabasubiza ati «Koko Eliya azabanza aze atunganye byose. Nyamara se kuki byanditswe ngo Umwana w’umuntu azababazwa ku buryo bwinshi kandi asuzugurwe? 13 Reka rero mbibabwire: Eliya yaraje, kandi bamugiriye uko bishakiye, nk’uko Ibyanditswe bimuvuga.» Umunyagicuri uhanzweho na roho mbi (Mt 17.14–21; Lk 9.37–43 ) 14 Igihe rero bazaga basanga abigishwa be, babona ikivunge cy’abantu kibakikije n’abigishamategeko bajyaga impaka na bo. 15 Rubanda rwose bakimurabukwa, barahomboka, maze biruka bajya kumusuhuza. 16 Arababaza ati «Icyo mujyaho impaka na bo ni iki?» 17 Umwe muri rubanda aramusubiza ati «Mwigisha, nakuzaniye umwana wanjye wahanzweho na roho mbi y’ikiragi. 18 Iyo imweguye, imutura hasi, maze akazana urufuro, agahekenya amenyo, kandi akagagara. Nasabye abigishwa bawe kuyirukana, ntibabishobora.» 19 Arababwira ati «Yemwe bantu b’iki gihe mutemera! Nzabana namwe kugeza ryari? Nzabiyumanganya mpereze hehe? Nimunzanire uwo mwana.» 20 Baramumuzanira. Roho mbi ikibona Yezu, icugusa umwana cyane, yikubita hasi, arigaragura azana urufuro. 21 Yezu abaza se ati «Hashize igihe kingana iki agirwa atya?» Se aramusubiza ati «Kuva mu bwana bwe. 22 Incuro nyinshi yamuroshye mu muriro no mu mazi kugira ngo imwice; ariko niba hari icyo ushobora, tubabarire udutabare!» 23 Yezu aramubwira ati «Ngo niba hari icyo ushobora . . . ? Erega byose bishobokera uwemera!» 24 Ako kanya se w’umwana arangurura ijwi ati «Ndemera! Ariko komeza ukwemera kwanjye guke!» 25 Yezu abonye abantu baza banigana, akabukira roho mbi avuga ati «Wowe roho mbi, umubuza kuvuga no kumva, ndagutegetse: va muri uwo mwana, kandi ntukamugarukemo ukundi.» 26 Roho mbi ivuza induru, icugusa umwana cyane, imusohokamo. Nuko uwo mwana amera nk’uwapfuye, ndetse bituma abantu benshi bavuga ngo «Yapfuye!» 27 Naho Yezu amaze kumufata ukuboko, aramuhagurutsa, umwana arahagarara. 28 Yezu yinjiye mu nzu, abigishwa be bamubariza ahiherereye bati «Kuki twebwe tutashoboye kuyirukana?» 29 Arabasubiza ati «Buriya bwoko bwa roho mbi, nta kindi gishobora kubwirukana, usibye isengesho.» Yezu avuga ubwa kabiri ko azapfa akazuka ( Mt 17.22–23 ; Lk 9.43–45 ) 30 Bavuye aho ngaho, bambukiranya Galileya, ariko Yezu ntiyashakaga ko babimenya. 31 Yigishaga abigishwa be, ababwira ati «Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abantu, bakazamwica, ariko yamara gupfa, akazazuka ku munsi wa gatatu.» 32 Iryo jambo ariko ntibaryumva, batinya no kumubaza. Ni nde uruta abandi? ( Mt 18.1–5 ; Lk 9.46–48 ) 33 Nuko bagera i Kafarinawumu. Bari mu nzu, Yezu arababaza ati «Mu nzira mwajyaga impaka z’iki?» 34 Baraceceka, kuko mu nzira bari bagiye impaka zo kumenya umukuru muri bo. 35 Amaze kwicara, ahamagara ba Cumi na babiri, arababwira ati «Ushaka kuba uwa mbere, azigire uwa nyuma muri bose, abe n’umugaragu wa bose.» 36 Nuko afata umwana, amuhagarika hagati yabo, aramuhobera, arababwira ati 37 «Umuntu wese wakira umwana nk’uyu nguyu, ari jye abigirira, ni jye aba yakiriye. Kandi unyakira wese, si jyewe aba yakiriye, ahubwo aba yakiriye Uwantumye.» Utaturwanya ari kumwe natwe ( Lk 9.49–50 ) 38 Yohani aramubwira ati «Mwigisha, twabonye umuntu wirukana roho mbi mu izina ryawe kandi atadukurikira; turabimubuza kuko atadukurikira.» 39 Yezu ati «Mwibimubuza, kuko nta muntu ushobora gukora igitangaza mu izina ryanjye, maze ngo ahindukire amvuge nabi. 40 Utaturwanya wese ari kumwe natwe. 41 Umuntu wese uzabaha ikirahuri cy’amazi yo kunywa abitewe n’uko muri aba Kristu, ndababwira ukuri, ntazabura igihembo cye. Ingaruka z’abagusha abandi mu cyaha ( Mt 18.6–10 ; Lk 17.1–2 ) 42 Ariko nihagira ugusha mu cyaha umwe muri aba bato bemera, ikimukwiye ni uko bamuhambira ku ijosi urusyo rusheshwa n’indogobe, bakamuroha mu nyanja. 43 Niba ikiganza cyawe kigutera gukora icyaha, ugice, kuko ikiruta ari ukwinjirana akanimfu mu bugingo, 44 aho kujyana ibiganza byawe byombi mu nyenga y’umuriro utazima. 45 Niba ikirenge cyawe kigutera gukora icyaha, ugice, kuko ikiruta ari ukwinjira mu bugingo ucumbagira, 46 aho kurohwa mu nyenga ufite ibirenge byawe byombi. 47 Niba ijisho ryawe rigutera gukora icyaha, rinoboremo; kuko ikiruta ari uko wakwinjirana rimwe mu Ngoma y’Imana, aho kwinjirana yombi mu nyenga, 48 aho urunyo rudapfa, n’umuriro ntuzime. 49 Ahubwo buri wese ajye asukurwa n’umunyu n’umuriro. 50 Umunyu ufite akamaro; ariko iyo ukayutse; mwawusubiza mute uburyohe bwawo? Nimwigiremo umunyu kandi mubane mu mahoro.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda