Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Mariko 8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yezu agaburira abantu ibihumbi bine
( Mt 15.32–39 )

1 Muri iyo minsi, hongera kuza imbaga y’abantu badafite ibyo kurya. Yezu ahamagara abigishwa be arababwira ati

2 «Iyi mbaga nyifitiye impuhwe, kuko hashize iminsi itatu bankurikiye, kandi bakaba badafite ibyo kurya.

3 Nimbasezerera batariye, baragwa mu nzira, kandi muri bo harimo abaturutse kure.»

4 Abigishwa be baramusubiza bati «Imigati ihagije aba bantu bangana batya umuntu yayikura he muri ubu butayu?»

5 Arababaza ati «Mufite imigati ingahe?» Bati «Irindwi.»

6 Nuko ategeka rubanda kwicara hasi, maze afata ya migati irindwi, ashimira Imana, arayimanyura, maze ayiha abigishwa be ngo bayibahereze.

7 Bayihereza imbaga. Bari bafite n’udufi dukeya; Yezu ashimira Imana, abategeka kutubahereza na two.

8 Nuko bararya barahaga. Hanyuma bakoranya ibisate byasigaye, byuzura inkangara ndwi!

9 Ubwo kandi bari nk’ibihumbi bine. Nuko Yezu arabasezerera.

10 Aherako ajya mu bwato hamwe n’abigishwa be, agana mu karere ka Dalimanuta.


Yezu bamwaka ikimenyetso giturutse mu ijuru
( Mt 16.1–4 ; Lk 11.16 , 29 )

11 Abafarizayi baraza, maze batangira kumwiyenzaho bamusaba ikimenyetso giturutse mu ijuru, byo kumwinja.

12 Nuko asuhuza umutima, ati «Kuki abantu b’iki gihe bashaka ikimenyetso? Ndababwira ukuri, nta kimenyetso abantu b’ubu bateze kubona.»

13 Nuko abasiga aho, arongera ajya mu bwato agana ku yindi nkombe y’inyanja.


Ubwenge buke bw’abigishwa
( Mt 16.5–12 ; Lk 12.1 )

14 Abigishwa bari bibagiwe kujyana imigati, maze bakagira umugati umwe gusa mu bwato.

15 Nuko Yezu arabihanangiriza ati «Murabe maso, kandi mwirinde umusemburo w’Abafarizayi n’umusemburo wa Herodi.»

16 Bo rero batangira kujya impaka ngo nta migati bafite.

17 Yezu abimenye, arababwira ati «Kuki mujya impaka ngo nta migati mufite? Ntimurumva kandi ntimurasobanukirwa? Mbese umutima wanyu uracyanangiye?

18 Mufite amaso ntimubone, mukagira n’amatwi ntimwumve? Kandi ntimwibuka,

19 igihe manyuriye imigati itanu abantu ibihumbi bitanu, mwahakuye inkangara zingahe zuzuye ibisate?» Baramusubiza bati «Ni cumi n’ebyiri.»

20 Arongera ati «N’igihe manyuriye imigati irindwi abantu ibihumbi bine, mwahakuye inkangara zingahe zuzuye ibisate?» Baramusubiza bati «Ni indwi.»

21 Nuko arababwira ati «Na n’ubu ntimurasobanukirwa?»


Yezu akiza impumyi

22 Ngo bagere i Betsayida, abantu bamuzanira impumyi, bamwingingira ko ayikoraho.

23 Afata impumyi ukuboko, ayikura mu rusisiro, ayisiga amacandwe ku maso, ayiramburiraho n’ibiganza, maze arayibaza ati «Hari icyo ubona?»

24 Impumyi irambura amaso, iramusubiza iti «Ndabona abantu, barasa n’ibiti, ariko baragenda.»

25 Yezu arongera ashyira ibiganza ku maso ye, undi atangira kubona bigaragara, arakira, abona neza ibintu byose uko biri.

26 Nuko Yezu amwohereza iwe, amubwira ati «Ntiwinjire no mu rusisiro.»


Petero yemeza ko Yezu ari Kristu Mukiza
( Mt 16.13–20 ; Lk 9.18–21 )

27 Yezu ajyana n’abigishwa be, agana mu nsisiro za Kayizareya ya Filipo. Bakiri mu nzira, abaza abigishwa be ati «Abantu bavuga ko ndi nde?»

28 Baramusubiza bati «Ngo uri Yohani Batisita, abandi ngo uri Eliya; naho abandi ngo uri umwe mu bahanuzi.»

29 Ati «Mwebwe se, muvuga ko ndi nde?» Petero aramusubiza ati «Uri Kristu.»

30 Nuko Yezu arabihanangiriza ngo ntibagire uwo babibwira.


Yezu avuga ubwa mbere ko azapfa akazuka
( Mt 16.21–23 ; Lk 9.22 )

31 Nuko atangira kubigisha ko Umwana w’umuntu agomba kuzababara cyane, agacibwa n’abakuru b’imiryango, n’abaherezabitambo bakuru, n’abigishamategeko, akicwa, ariko akazazuka nyuma y’iminsi itatu.

32 Ibyo yabibabwiye akomeje. Nuko Petero aramwihugikana, atangira kumutonganya.

33 We ariko arahindukira, maze areba abigishwa be, acyaha Petero, amubwira, ati «Hoshi, mva iruhande, Sekibi! Kuko ibitekerezo byawe bitavuye ku Mana, ahubwo ku bantu!»


Ibintu ngombwa ku bashaka gukurikira Yezu
( Mt 16.24–28 ; Lk 9.23–27 )

34 Nuko ahamagara rubanda hamwe n’abigishwa be, arababwira ati «Niba hari ushaka kunkurikira, yiyibagirwe ubwe, aheke umusaraba we, maze ankurikire!

35 Kuko uzashaka gukiza ubugingo bwe azabubura, naho uzahara ubugingo bwe kubera jyewe n’Inkuru Nziza, azabukiza.

36 Umuntu watunga iby’isi yose, ariko akabura ubugingo bwe, byaba bimumariye iki?

37 Cyangwa se umuntu yagurana iki ubugingo bwe?

38 Koko rero, umuntu uzanyihakana agahinyura n’amagambo yanjye imbere ya bariya bantu b’abasambanyi kandi b’abanyabyaha, Umwana w’umuntu na we azamwihakana igihe azazira mu ikuzo rya Se, ashagawe n’abamalayika batagatifu.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan