Mariko 6 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuYezu n’abantu b’i Nazareti ( Mt 13.54–58 ; Lk 4.16 , 22–24 ) 1 Yezu ava aho ngaho, ajya mu karere k’iwabo, abigishwa be baramukurikira. 2 Isabato igeze, atangira kwigishiriza mu isengero. Abenshi ngo bamwumve baratangara cyane, bati «Biriya avuga byose abikura he? Buriya buhanga afite, na biriya bitangaza akora, abikomora he? 3 Uriya si wa mubaji tuzi, mwene Mariya; akaba umuvandimwe wa Yakobo, na Yozeto, na Yuda, na Simoni? Na bashiki be ntitubatunze?» Ibyo bibabera intandaro yo kumwanga. 4 Yezu arababwira ati «Nta handi umuhanuzi asuzugurwa, uretse mu gihugu cye, muri bene wabo, no mu rugo iwabo.» 5 Ntiyashobora kuhakorera igitangaza na kimwe, uretse gukiza abarwayi bakeya abaramburiraho ibiganza. 6 Maze atangazwa no kutemera kwabo. Yazengurukaga insisiro zihegereye yigisha. Yezu yohereza ba Cumi na babiri mu butumwa ( Mt 10.5–14 ; Lk 9.1–6 ) 7 Nuko ahamagara ba bandi Cumi na babiri, abohereza babiri babiri mu butumwa, abaha n’ububasha kuri roho mbi. 8 Abategeka kutagira icyo bajyana mu rugendo, kereka inkoni yonyine; nta mugati, nta ruhago, nta biceri mu mukandara, 9 keretse kwambara inkweto z’urugendo. Ati «Ariko ntimwambare amakanzu abiri.» 10 Yungamo ati «Urugo muzinjiramo rwose, muzarugumemo kugeza igihe muhaviriye. 11 Nimugera ahantu ntibabakire kandi ntibabumve, mujye muhava mubanje gukunguta umukungugu uri ku birenge byanyu, bibabere ikimenyetso kibashinja.» 12 Nuko baragenda, batangaza ko abantu bagomba kugarukira Imana. 13 Birukana roho mbi nyinshi, kandi basiga abarwayi benshi amavuta, barabakiza. Herodi yibaza Yezu uwo ari we ( Mt 14.1–2 ; Lk 9.7–9 ) 14 Nuko umwami Herodi yumva bavuga ibya Yezu, kuko izina rye ryari rimaze kwamamara, bavuga ngo «Yohani Batisita yazutse mu bapfuye! Ni cyo gituma yifitemo ububasha bwo gukora ibitangaza.» 15 Abandi bakavuga ngo «Ni Eliya.» Abandi kandi ngo «Ni umuhanuzi nk’abandi bahanuzi ba kera.» 16 Herodi abyumvise aravuga ati «Ni Yohani, umwe naciye umutwe, none akaba yarazutse!» Urupfu rwa Yohani Batisita ( Mt 14.3–12 ; Lk 3.19–20 ) 17 Koko rero Herodi yari yatumye abantu bo gufata Yohani no kumubohera mu buroko, abitewe na Herodiya, umugore wa murumuna we Filipo, Herodi yari yaracyuye. 18 Kuko Yohani yari yarabwiye Herodi ati «Ubujijwe gutunga umugore wa murumuna wawe.» 19 Herodiya na we yahoraga ahigira Yohani agashaka no kumwicisha, ariko ntabishobore, 20 kubera ko Herodi yatinyaga Yohani bigatuma amurengera, abitewe n’uko yari azi ko ari umuntu w’intabera kandi w’intungane. Iyo yabaga yamwumvise yabunzaga imitima cyane, nyamara yakundaga kumwumva. 21 Nuko haza kuba umunsi mukuru, ubwo Herodi yari yahimbaje isabukuru y’ivuka rye, maze atumira abatware be, n’abakuru b’ingabo ze hamwe n’abanyacyubahiro bo mu Galileya. 22 Umukobwa wa Herodiya araza arabyina, ashimisha Herodi n’abatumirwa be. Nuko umwami abwira umukobwa ati «Nsaba icyo ushaka cyose, ndakiguha.» 23 Aramurahira ati «Icyo unsaba cyose ndakiguha, kabone n’iyo cyaba icya kabiri cy’igihugu cyanjye.» 24 Umukobwa arasohoka abaza nyina ati «Nsabe iki?» Undi aramusubiza ati «Saba umutwe wa Yohani Batisita.» 25 Umukobwa agaruka bwangu asanga umwami, amusaba avuga ati «Ndashaka ko umpa nonaha umutwe wa Yohani Batisita ku mbehe.» 26 Umwami biramushavuza cyane, ariko kubera indahiro ye n’abo yari yatumiye, yanga kwivuguruza. 27 Ako kanya umwami yohereza umwe mu ngabo ze, amutegeka kuzana umutwe wa Yohani. Uwo mugabo aragenda, amucira umutwe mu buroko. 28 Nuko azana umutwe ku mbehe, maze awuha uwo mukobwa, umukobwa na we awuha nyina. 29 Abigishwa ba Yohani babyumvise, baraza bajyana umurambo we, baramuhamba. Intumwa zigaruka; Yezu agaburira abantu ibihumbi bitanu mu butayu ( Mt 14.13–21 ; Lk 9.10–17 ; Yh 6.1–15 ) 30 Intumwa zihindukiye, ziteranira iruhande rwa Yezu maze zimumenyesha ibyo zari zakoze byose n’ibyo zari zigishije byose. 31 Nuko arazibwira ati «Nimuze ahitaruye, hadatuwe, maze muruhuke gatoya.» Koko rero abazaga n’abagendaga bari benshi, bigatuma batabona n’umwanya wo kurya. 32 Nuko bajya mu bwato bambukira ahantu hadatuwe bagira ngo biherere. 33 Abenshi mu bababonye bagenda barabamenya, nuko baza ku maguru baturuka mu migi yose bahirukira, ndetse barahabatanga. 34 Yezu amaze kwambuka abona iyo mbaga nyamwinshi y’abantu, abagirira impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umushumba, atangira kubigisha byinshi. 35 Umunsi uciye ikibu, abigishwa be ni bwo bamwegereye, maze baramubwira bati «Aha hantu ntihatuwe, kandi umunsi uciye ikibu; 36 none sezerera aba bantu bajye mu ngo no mu nsisiro za hafi kwigurira ibyo barya.» 37 Arabasubiza ati «Nimubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu.» Baramubwira bati «Urashaka ko tujya kugura imigati y’amadenari magana abiri, ngo tubahe barye?» 38 Arabasubiza ati «Mufite imigati ingahe? Nimujye kureba.» Babimenye baravuga bati «Dufite itanu, n’amafi abiri.» 39 Nuko abategeka kwicaza bose mu bwatsi butoshye, mu dutsiko udutsiko. 40 Bicara ari inteko z’abantu ijana n’iz’abantu mirongo itanu. 41 Amaze gufata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba hejuru, ashimira Imana. Hanyuma amanyura ya migati, ayiha abigishwa be kugira ngo babagaburire. Na ya mafi abiri ayabagabanya bose. 42 Bose bararya barahaga. 43 Nuko bakoranya ibisate by’imigati byasigaye n’iby’amafi, buzuza inkangara cumi n’ebyiri. 44 Nyamara abari bariye bari abagabo bageze ku bihumbi bitanu. Yezu agenda hejuru y’inyanja ( Mt 14.22–33 ; Yh 6.16–21 ) 45 Nuko ako kanya ategeka abigishwa be kujya mu bwato no kumutanga hakurya, hafi ya Betsayida, we asigara asezerera abantu. 46 Amaze kubasezerera azamuka umusozi, ajya gusenga. 47 Umugoroba ukubye, ubwato buba bugeze mu nyanja hagati, we akiri imusozi wenyine. 48 Abona abigishwa be bananijwe no kugashya, kubera umuyaga wahuhaga ubarwanya. Nuko bujya gucya, aza abasanga agenda hejuru y’inyanja, ndetse ashaka no kubacaho. 49 Babonye agenda hejuru y’inyanja, bakeka ko ari baringa bavuza induru. 50 Bose bari bamubonye, bagira ubwoba. Yezu ni ko kubavugisha ati «Nimuhumure ni jye, mwigira ubwoba.» 51 Nuko abasanga mu bwato, maze umuyaga urahosha. Barushaho gutangara, 52 kuko batari bumvise iby’imigati; imitima yabo yari ikinangiye. Yezu akiza abarwayi mu karere ka Genezareti ( Mt 14.34–36 ) 53 Bamaze kwambuka, bagera i Genezareti, maze bashyikira ku nkombe. 54 Bakiva mu bwato, abantu baramumenya, 55 nuko bazenguruka ako karere kose, maze batangira kumuzanira abarwayi mu ngobyi, aho bumvaga yageze hose. 56 N’aho Yezu yinjiraga hose, ari mu nsisiro, mu migi no mu midugudu, bashyiraga abarwayi ku kibuga, maze bakamusaba ngo abareke bakore ku ncunda z’umwambaro we. Nuko abamukozeho bose bagakira. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda