Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Mariko 5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yezu akiza uwahanzweho w’i Gerasa
( Mt 8.28–34 ; Lk 8.26–39 )

1 Nuko bagera hakurya y’inyanja, mu gihugu cy’Abanyagerasa.

2 Yezu akiva mu bwato, umuntu wahanzweho na roho mbi aturuka mu irimbi, aza amusanga.

3 Yiberaga mu marimbi, kandi nta muntu wari ugishobora kumuboha, kabone n’iyo yakoresha umunyururu.

4 Kenshi yari yaraboheshejwe n’ingoyi n’iminyururu, maze agaca iminyururu agacagagura n’ingoyi, kandi nta washoboraga kumufata ngo amuherane.

5 Ijoro n’amanywa yahoraga ari mu marimbi, no mu misozi, avuza induru kandi yishishimuza amabuye.

6 Nuko abona Yezu akiri kure, aza yiruka, aramupfukamira,

7 maze atera hejuru cyane ati «Uranshakaho iki, Yezu, Mwana w’Imana Isumbabyose? Nkurahije Imana, winyica urubozo!»

8 Yezu koko yarayibwiraga ati «Roho mbi, va muri uyu muntu!»

9 Maze arayibaza ati «Izina ryawe ni irihe?» Iramusubiza iti «Nitwa Gitero, kuko turi nyinshi.»

10 Nuko iramwinginga cyane ngo atazirukana muri icyo gihugu.

11 Kuri uwo musozi hari umukumbi munini w’ingurube zarishaga.

12 Nuko roho mbi zinginga Yezu, ziti «Tureke twigire muri ziriya ngurube, tuzituremo.»

13 Arabizemerera. Nuko roho mbi ziva muri uwo muntu, zinjira mu ngurube, maze uwo mukumbi wose ukonkoboka mu manga n’umuriri mwinshi, wiroha mu nyanja; uko zari nk’ibihumbi bibiri, ziroha mu nyanja.

14 Nuko abashumba bazo barahunga, bajya kubimenyesha abari mu mugi n’abari mu cyaro na bo baza kureba ibyabaye.

15 Basanga Yezu, babona na wa muntu wigeze guhangwaho na Gitero, ya roho mbi, yicaye, yambaye, kandi noneho yagaruye ubwenge. Nuko bashya ubwoba.

16 Abari babibonye batekerereza abandi ibyabaye ku uwahanzweho, n’ibyabaye ku ngurube.

17 Binginga Yezu ngo abavire mu gihugu.

18 Ngo ajye mu bwato, wa muntu wigeze guhangwaho na roho mbi aramwinginga ngo bibanire.

19 Yezu ntiyamwemerera, ahubwo aramubwira ati «Taha usange bene wanyu; ubatekerereze ibyo Nyagasani yakugiriye byose, n’ukuntu yakugiriye impuhwe.»

20 Uwo muntu aragenda, atangira kwamamaza mu ntara ya Dekapoli ibyo Yezu yamugiriye byose. Nuko bose bagatangara.


Yezu akiza umugore, akazura n’umukobwa wa Yayiro
( Mt 9.18–26 ; Lk 8.40–56 )

21 Yezu ngo amare kugera ku nkombe yo hakurya ari mu bwato, ikivunge cy’abantu kimuhombokaho bamusanga aho yari ahagaze ku nkombe y’inyanja.

22 Ubwo rero haza umwe mu batware b’isengero, akitwa Yayiro. Abonye Yezu, apfukama imbere ye,

23 amutakambira akomeje ati «Umukobwa wanjye yarembye cyane; ngwino, umuramburireho ibiganza, akire, abeho.»

24 Yezu ajyana na we, na cya kivunge cy’abantu kiramukurikira, kimubyiganaho.

25 Ubwo rero hakaba umugore wari urwaye indwara yo kuva amaraso, ayimaranye imyaka cumi n’ibiri.

26 Yari yarahababariye cyane kubera abavuzi benshi, ahamarira ibintu bye byose, ariko ntibyagira icyo bimumarira, ahubwo akarushaho kumererwa nabi.

27 Uwo mugore rero yari yarumvise ibyo bavugaga kuri Yezu, aturuka inyuma ye mu kivunge cy’abantu, nuko akora ku myambaro ya Yezu.

28 Yaribwiraga ati «Byibuze ninkora ku myambaro ye, ndakira.»

29 Akiyikoraho, isoko y’amaraso irakama, maze yumva mu mubiri we akize icyo yari arwaye.

30 Ako kanya Yezu yumva ko ububasha bumuvuyemo. Arahindukira abaza ikivunge cy’abantu ati «Ni nde ukoze ku myambaro yanjye?»

31 Abigishwa be baramubwira bati «Urabona iki kivunge cy’abantu bakubyiga impande zose, maze ukavuga ngo ’Ni nde unkozeho?’»

32 Nuko areba impande zose ngo amenye uwakoze ibyo.

33 Umugore rero wari uzi ibyamubayeho, aza afite ubwoba kandi ahinda umushyitsi, amupfukama imbere, amubwiza ukuri kose.

34 Yezu aramubwira ati «Mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije. Genda amahoro, kandi ukire indwara yawe.»

35 Mu gihe akivuga ibyo, haza abantu bavuye kwa wa mutware w’isengero, baramubwira bati «Umukobwa wawe amaze guca. Uraruhiriza iki kandi Umwigisha?»

36 Yezu aba yabumvise, abwira umutware w’isengero ati «Witinya! Upfa kwemera gusa!»

37 Nuko ntiyareka hagira undi umukurikira, uretse Petero na Yakobo, na Yohani murumuna wa Yakobo.

38 Bageze mu rugo rw’umutware w’isengero, Yezu ahasanga urusaku rw’abantu bariraga, bacura imiborogo.

39 Ngo yinjire, arababwira ati «Urwo rusaku n’ayo marira ni iby’iki? Umwana ntiyapfuye, ahubwo arasinziriye.»

40 Nuko baramuseka. Amaze guheza bose, ajyana na se na nyina b’umwana, n’abari kumwe na we, maze yinjira aho umwana yari ari.

41 Nuko afata umwana ukuboko, aramubwira ati «Talita kumi», bigasobanura ngo «Mukobwa, ndabikubwiye: haguruka!»

42 Ako kanya umukobwa arahaguruka, atangira kugenda, kuko yari afite imyaka cumi n’ibiri. Nuko ubwoba bwinshi burabataha bose.

43 Abihanangiriza akomeje ngo ntihagire umuntu ubimenya, maze arababwira ngo bamugaburire.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan