Mariko 4 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUmugani w’umubibyi ( Mt 13.1–9 ; Lk 8.4–8 ) 1 Arongera atangira kwigishiriza ku nkombe y’inyanja. Abantu benshi cyane bamuteranira iruhande, bituma ajya kwicara mu bwato, mu nyanja, naho abantu bose bari imusozi ku nkombe y’inyanja. 2 Yabigishaga byinshi avugira mu migani, maze mu nyigisho ze akababwira ati 3 «Nimutege amatwi! Umubibyi yavuye iwe ajya kubiba. 4 Nuko igihe abiba, imbuto zimwe zigwa iruhande rw’inzira, inyoni ziraza zirazirya. 5 Izindi zigwa mu rubuye, ntizahasanga igitaka cyinshi, nuko zimera vuba, kuko igitaka cyari gike; 6 izuba rivuye zirashya, ziruma kuko zitari zifite imizi. 7 Izindi zigwa mu mahwa, amahwa arakura, arazipfukirana, nuko ntizagira icyo zera. 8 Naho izindi zose zigwa mu gitaka cyiza, zo zirakura ziragara, zera imbuto, imwe ikera mirongo itatu, indi mirongo itandatu, indi ijana.» 9 Nuko Yezu aravuga ati «Ufite amatwi yo kumva, niyumve!» Igituma Yezu avugira mu migani ( Mt 13.10–15 ; Lk 8.9–10 ) 10 Igihe bari basigaye bonyine, ba cumi na babiri n’abandi bari kumwe na we, bamusiganuza iby’imigani. 11 Arababwira ati «Mwebweho mwahawe kumenya amabanga y’Ingoma y’Imana, naho bariya bo hanze, byose bibabera urujijo, 12 ’ku buryo bitegereza ariko ntibabone, bakumva ariko ntibasobanukirwe, kugira ngo badahinduka bagakizwa.’ 13 Nuko yungamo ati «Nta bwo mwumva uwo mugani! Ubwo se iyindi migani yose, muzayumva mute?» Yezu asobanura umugani w’umubibyi ( Mt 13.18–23 ; Lk 8.11–15 ) 14 Umubibyi, ni Ijambo ry’Imana abiba. 15 Hari rero abari iruhande rw’inzira aho iryo Jambo ribibwa. Bamara kuryumva, ako kanya Sekibi akaza, akabakuramo iryo jambo ryababibwemo. 16 Abandi ni abakirira imbuto nko mu rubuye; iyo bamaze kumva Ijambo, ako kanya baryakirana ibyishimo, 17 ariko ntirishore imizi muri bo, bakarimarana igihe gito; hatera amagorwa cyangwa batotezwa bahorwa iryo Jambo, bagahita bagwa. 18 Abandi ni abakirira imbuto nko mu mahwa: bumva Ijambo, 19 ariko imihihibikano y’isi, n’ibishuko by’ubukungu, n’ibindi byifuzo bibi bibatwara umutima, bigapfukirana iryo Jambo, ntiryere imbuto na busa. 20 Naho abakirira imbuto nko mu gitaka cyiza, ni abumva Ijambo bakaryakira, bakera imbuto, umwe mirongo itatu, undi mirongo itandatu, undi ijana.» Umugani w’itara n’uw’igipimisho ( Mt 5.15 ; 10.26 ; Lk 8.16–18 ; 6.38 ) 21 Yezu arababaza ati «Harya bazanira itara kugira ngo baryubikeho icyibo cyangwa ngo barishyire mu nsi y’urutara? Si ukugira ngo rishyirwe ku gitereko cyaryo? 22 Koko rero, nta cyahishwe kitazahishurwa, nta n’ibanga rizahera ritamenyekanye!» 23 Ufite amatwi yo kumva, niyumve!». 24 Arongera aravuga ati «Mwitondere ibyo mwumva. Igipimisho muzageresha, ni cyo namwe muzagererwamo, ndetse muzarengerezwaho. 25 Kuko ufite byinshi azongererwa, naho ufite bike na byo akazabyakwa.» Umugani w’imbuto ikura ku bwayo 26 Na none aravuga ati «Iby’Ingoma y’Imana byagereranywa n’umuntu watera imbuto mu gitaka. 27 Yasinzira cyangwa yaba maso, haba nijoro cyangwa ku manywa, izo mbuto ntizihwema kumera no gukura, we atazi uko bigenda. 28 Igitaka ku bwacyo kibanza kumera ingemwe, hanyuma zikagengarara, hanyuma imbuto z’ingano zikuzura mu mahundo. 29 Izo mbuto zamara kwera, ako kanya bakazitemesha urusaruzo, kuko imyaka iba yeze.» Umugani w’imbuto ya sinapisi ( Mt 13.31–32 ; Lk 13.18–19 ) 30 Arongera ati «Iby’Ingoma y’Imana twabigereranya n’iki, cyangwa se twabivuga mu wuhe mugani? 31 Bimeze nk’imbuto ya sinapisi ibibwa mu gitaka, ari ntoya kurusha imbuto zose ziba ku isi; 32 ariko yamara kubibwa, igakura ikaruta ibindi bihingwa byose, ikagira amashami manini, bigatuma inyoni zo mu kirere ziza kwarika mu gicucu cyayo.» Umwanzuro w’imigani yose ( Mt 13.34–35 ) 33 Nguko uko yabigishaga Ijambo ry’Imana, abacira imigani myinshi, iringaniye n’ibyo bashoboraga kumva. 34 Kandi ntiyigishaga adaciye imigani, ariko abigishwa be akabasobanurira byose biherereye. Yezu acubya umuhengeri ( Mt 8.23–27 ; Lk 8.22–25 ) 35 Uwo munsi nyine, umugoroba ukubye, arababwira ati «Twambuke dufate hakurya.» 36 Nuko basiga rubanda aho, bamujyana muri bwa bwato yahozemo, andi mato aramukurikira. 37 Ni bwo haje umuhengeri mwinshi, maze imivumba irenga ubwato, butangira gusendera. 38 Yezu we yari ku irango asinziriye ku musego. Bamukangura bamubwira bati 39 «Mwigisha, nta cyo bigutwaye ko tugiye gushira?» Nuko arakanguka, akangara umuyaga, abwira inyanja ati «Ceceka! Tuza!» Nuko umuyaga urahosha, maze ituze riba ryose. 40 Hanyuma arababwira ati «Icyabateye ubwo bwoba ni iki? Mbese ntimuragira ukwemera?» 41 Bagira ubwoba bwinshi, barabazanya bati «Uyu yaba ari nde, wumvirwa n’umuyaga n’inyanja?» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda