Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Mariko 3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yezu akiza umuntu waremaye ikiganza
( Mt 12.9–14 ; Lk 6.6–11 )

1 Nuko yongera kwinjira mu isengero, maze ahasanga umuntu wari ufite ikiganza cyumiranye.

2 Ubwo bagenzuraga Yezu ngo berebe ko amukiza ku munsi w’isabato, bagira ngo babone icyo bamurega.

3 Nuko abwira uwo muntu wari ufite ikiganza cyumiranye, ati «Haguruka, uze hano hagati!»

4 Maze arababwira ati «Ni iki cyemewe ku munsi w’isabato, ari ukugira neza, cyangwa ari ukugira nabi? Ari ugukiza umuntu, cyangwa se kumwica?» Nyamara bo baraceceka.

5 Nuko abararanganyamo amaso arakaye, ashavujwe n’imitima yabo yanangiye. Ni ko kubwira uwo muntu ati «Rambura ikiganza cyawe.» Nuko arakirambura, kirakira.

6 Abafarizayi basohotse, baherako bajya inama n’Abaherodiyani yo gushaka uko bamwicisha.


Abantu benshi bakurikira Yezu
( Mt 4.25 ; 12.15–16 ; Lk 6.17–19 )

7 Yezu yigira ku nyanja hamwe n’abigishwa be. Abantu benshi baramukurikira, baturutse muri Galileya. N’abandi benshi baturutse mu Yudeya,

8 n’i Yeruzalemu, no muri Idumeya, no hakurya ya Yorudani, no mu karere ka Tiri na Sidoni, baza bamugana, bumvise ibyo yakoraga.

9 Nuko abwira abigishwa be ngo bamuteganyirize ubwato, agira ngo ikivunge cy’abantu kitaza kumubyiganaho.

10 Koko rero yari yarakijije benshi, bigatuma abarwayi bose bamwirohaho bagira ngo bamukoreho.

11 Abahanzweho na roho mbi na bo, iyo bamubonaga, barambararaga imbere ye, bagatera hejuru bati «Uri Umwana w’Imana!»

12 We ariko akabihanangiriza cyane, ababuza guhishura uwo ari we.


Yezu atora ba Cumi na babiri
( Mt 10.1–4 ; Lk 6.12–16 )

13 Hanyuma Yezu azamuka umusozi, maze ahamagara abo yishakiye ubwe, baramusanga.

14 Abashyiraho ari cumi na babiri, kugira ngo babane na we, kandi ngo abatume kwamamaza Inkuru Nziza,

15 abaha n’ububasha bwo kwirukana roho mbi.

16 Abo ni Simoni, ari we yahimbye izina rya Petero;

17 na Yakobo mwene Zebedeyi, na Yohani umuvandimwe we, ari bo yahimbye irya ’Bowanerigesi’, bikavuga bene inkuba;

18 na Andereya, Filipo, Baritolomayo, Matayo, Tomasi, Yakobo mwene Alufeyi, Tadeyo, Simoni umunyeshyaka,

19 na Yuda Isikariyoti, wa wundi wamugambaniye.


Yezu na Belizebuli
( Mt 12.24–32 ; Lk 11.15–23 )

20 Bageze imuhira, abantu benshi bongera guterana, bituma badashobora kugira icyo barya.

21 Nuko bene wabo wa Yezu babyumvise, baza kuhamuvana; kuko bavugaga ngo «Yasaze!»

22 N’abigishamategeko bari bavuye i Yeruzalemu baravugaga ngo «Yahanzweho na Belizebuli!» kandi ngo «Umutware wa roho mbi ni we yirukanisha roho mbi!»

23 Nuko abakoranyiriza iruhande rwe, ababwirira mu migani ati «Sekibi yabasha ate kwiyirukana?

24 Ingoma yibyayemo amahari ntishobora gukomera.

25 N’umuryango wabyaye amahari, na wo ntushobora gukomera.

26 Niba rero Sekibi yirwanya akicamo ibice, ntaba agikomeye, ake kaba kashobotse!

27 Kandi nta muntu ushobora kwinjira mu nzu y’umunyamaboko ngo asahure ibintu bye, atabanje kuboha uwo munyamaboko, hanyuma ngo abone uko asahura inzu ye.

28 Ndababwira ukuri, abana b’abantu bazakizwa ibyaha byose bakoze, ndetse n’ibitutsi batutse Imana.

29 Nyamara uzaba yaratutse Roho Mutagatifu, nta bwo azagirirwa imbabazi bibaho; ahubwo azashinjwa igicumuro cye iteka.»

30 Yezu yababwiye ibyo, abitewe n’uko bavugaga ngo «Yahanzweho na roho mbi.»


Bene wabo wa Yezu ni bande?
( Mt 12.46–50 ; Lk 8.19–21 )

31 Nyina wa Yezu n’abavandimwe be baraza, bahagarara hanze, bamutumaho ngo aze babonane.

32 Abantu benshi bakaba bicaye bamukikije. Baramubwira bati «Dore nyoko n’abavandimwe bawe bari hanze baragushaka.»

33 Arabasubiza ati «Mama ni nde, n’abavandimwe banjye ni bande?»

34 Nuko azengurutsa amaso mu bari bicaye bamukikije, aravuga ati «Dore mama, dore n’abavandimwe banjye.

35 Umuntu wese ukora icyo Imana ishaka, ni we muvandimwe wanjye, ni we mushiki wanjye, kandi ni we mama.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan