Mariko 16 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuImva irimo ubusa ( Mt 28.1–8 ; Lk 24.1–11 ; Yh 20.1 ) 1 Isabato irangiye, Mariya Madalena na Mariya nyina wa Yakobo na Solome, bagura imibavu yo kumusiga. 2 Nuko mu gitondo cya kare, ku wa mbere w’isabato, bajya ku mva, izuba rirashe. 3 Baravugana bati «Ni nde uri buduhirikire ibuye riri ku muryango w’imva?» 4 Nuko bitegereje, babona ibuye rihirikiye iruhande; nyamara ryari rinini cyane. 5 Binjiye mu mva, babona umusore wari wicaye iburyo, yambaye ikanzu yera, maze bashya ubwoba. 6 Nuko arababwira ati «Mwigira ubwoba. Murashaka Yezu w’i Nazareti, uwabambwe ku musaraba; yazutse, ntakiri hano. Ngaho nimwirebere n’aho bari bamushyize. 7 Ahubwo nimujye kubwira abigishwa be, na Petero, ko abatanze mu Galileya; ni ho muzamubonera nk’uko yabibabwiye.» 8 Basohoka mu mva bahunga, kuko umushyitsi n’ubwoba byari byabatashye. Nuko ntibagira uwo babibwira, kuko bari bafite ubwoba. Yezu abonekera abe 9 Yezu amaze kuzuka mu gitondo cy’uwa mbere w’isabato, abanza kubonekera Mariya Madalena, uwo yari yarirukanyemo roho mbi ndwi. 10 Nuko Mariya ajya kubimenyesha abari barabanye na we, bari bakiri mu mubabaro n’amarira. 11 Bumvise ko Yezu ari muzima, kandi ko yamubonye, ntibamwemera. 12 Hanyuma Yezu yongera kubonekera babiri muri bo, bari mu nzira bajya mu cyaro, bamubona asa ukundi. 13 Na bo bajya kubimenyesha abandi, ariko ntibabemera. 14 Hanyuma abonekera ba bandi Cumi n’umwe, bari ku meza, maze abatonganyiriza ukutemera kwabo n’umutima wabo unangiye, kuko bari banze kwemera abari bamubonye amaze kuzuka. 15 Ni bwo ababwiye ati «Nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza mu biremwa byose. 16 Uzemera akabatizwa azakira; utazemera azacibwa. 17 Dore kandi n’ibimenyetso bizaranga abazaba bemeye: mu izina ryanjye bazirukana roho mbi, bazavuga indimi nshya, 18 bazafata inzoka; nibagira kandi icyo banywa cyica, nta cyo kizabatwara; bazaramburira ibiganza ku barwayi bakire.» 19 Nuko Nyagasani Yezu amaze kubabwira atyo, ajyanwa mu ijuru, maze yicara iburyo bw’Imana. 20 Naho bo baragenda, bajya kwigisha hose. Nyagasani yabibafashagamo, kandi ijambo ryabo akarikomeresha ibimenyetso byariherekezaga. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda