Mariko 15 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuYezu ari imbere ya Pilato ( Mt 27.11–26 ; Lk 23.1–25 ; Yh 18.28—19.16 ) 1 Mu gitondo kare, abatware b’abaherezabitambo bateranira hamwe n’abakuru b’imiryango n’abigishamategeko, mbese abagize inama nkuru bose. Bamaze kuboha Yezu, baramujyana bamushyikiriza Pilato. 2 Nuko Pilato aramubaza ati «Mbese uri umwami w’Abayahudi?» Yezu aramusubiza ati «Urabyivugiye.» 3 Abatware b’abaherezabitambo bamurega byinshi. 4 Pilato arongera aramubaza ati «Nta cyo usubiza? Ntiwumva ibyo bakurega byose?» 5 Yezu ariko ntiyongera kugira icyo asubiza, Pilato biramutangaza cyane. 6 Buri munsi mukuru yabarekuriraga imwe mu mfungwa babaga bamusabye. 7 Ubwo rero mu buroko hakaba uwitwa Barabasi, wari wafatanywe n’abandi bagome bari biciye umuntu mu myivumbagatanyo. 8 Nuko rubanda rurazamuka, batangira gusaba Pilato ngo abagirire uko yabamenyereje. 9 Pilato arababaza ati «Murashaka ko mbarekurira umwami w’Abayahudi?» 10 Yari azi neza ko abaherezabitambo bakuru bari bamutanze babitewe n’ishyari. 11 Ubwo ariko abaherezabitambo bakuru boshya rubanda gusaba ko abarekurira Barabasi. 12 Pilato arongera arababaza ati «Maze se ngire nte uwo mwita umwami w’Abayahudi?» 13 Bo rero batera hejuru bati «Mubambe ku musaraba!» 14 Pilato arababaza ati «Ikibi yakoze ni ikihe?» Bo rero barushaho gutera hejuru bati «Mubambe ku musaraba!» 15 Pilato ahitamo gushimisha rubanda, abarekurira Barabasi. Amaze gukubitisha Yezu, aramutanga ngo bajye kumubamba. Yezu atamirizwa amahwa ( Mt 27.27–31 ; Yh 19.2–3 ) 16 Nuko abasirikare bajyana Yezu mu gikari cy’ingoro ya Pilato, maze bakoranya igombaniro ryose. 17 Bamwambika igishura gitukura, nyuma baboha ikizingo cy’amahwa, bakimushyira ku mutwe. 18 Nuko batangira kumushungera bavuga bati «Turakuramya, Mwami w’Abayahudi!» 19 Ubwo bamukubitisha urubingo mu mutwe, bakamuvunderezaho amacandwe, maze bagatera ivi imbere ye byo kumuramya. 20 Bamaze kumukwena batyo, bamwambura igishura gitukura, bamwambika imyambaro ye, baramushorera, bajya kumubamba. Ibambwa rya Yezu ( Mt 27.33–44 ; Lk 23.36–43 ; Yh 19.16–24 ) 21 Mu nzira, bafatirana Simoni w’i Sireni, se wa Alegisanderi na Rufusi, wiviraga mu murima, ngo amutwaze umusaraba. 22 Nuko bajyana Yezu ahantu hitwa Gologota, bikavuga ku Kibihanga. 23 Bamuha divayi ivanze n’indurwe ngo abinywe, ariko ntiyabyakira. 24 Nuko baramubamba. Hanyuma bigabanya imyambaro ye, bayikoreraho ubufindo ngo bamenye icyo buri wese yegukana. 25 Bamubambye ari ku isaha ya gatatu. 26 Hari kandi urubaho rwanditseho icyo azize, ngo «Umwami w’Abayahudi». 27 Maze bamubambana n’abagome babiri, umwe iburyo undi ibumoso bwe. (28 ) 29 Abahisi bakamutuka bazunguza umutwe kandi bavuga ngo «Ngaho da! Wowe usenya Ingoro y’Imana maze ukongera ukayubaka mu minsi itatu, 30 ikize ubwawe, wimanure ku musaraba!» 31 Abatware b’abaherezabitambo hamwe n’abigishamategeko bamushinyaguriraga bavuga ngo «Yakijije abandi, none yananiwe kwikiza ubwe! 32 Kristu, Umwami wa Israheli, namanuke ku musaraba ubu ngubu, kugira ngo tubone maze twemere!» Ndetse n’abari babambanywe na we, na bo baramutukaga. Urupfu rwa Yezu ( Mt 27.45–56 ; Lk 23.44–48 ; Yh 19.28–30 ) 33 Bigejeje ku isaha ya gatandatu, umwijima ucura ku isi yose, kugeza ku isaha ya cyenda. 34 Nuko ku isaha ya cyenda, Yezu avuga mu ijwi riranguruye ati «Eloyi, Eloyi, lama sabaktani?» bivuga ngo «Mana yanjye, Mana yanjye, icyatumye untererana ni iki?» 35 Bamwe mu bari aho bamwumvise, baravuga bati «Dore aratabaza Eliya!» 36 Umwe ariruka, avika icyangwe muri divayi irura, maze agitunga ku rubingo, aramuhereza ngo anywe, avuga ati «Nimureke turebe niba Eliya aza kumumanura.» 37 Yezu arangurura ijwi cyane, nuko araca. 38 Maze umubambiko wo mu Ngoro y’Imana utanyukamo kabiri, kuva hejuru kugeza hasi. 39 Nuko umutegeka w’abasirikare, wari uhagaze imbere ye, abonye ko aciye atyo, aravuga ati «Koko, uyu yari umwana w’Imana!» 40 Hari n’abagore bareberaga kure. Barimo Mariya Madalena, na Mariya nyina wa Yakobo muto na Yoze, na Salome, 41 bajyaga bakurikira Yezu kandi bakamukorera igihe yari mu Galileya. Bari kumwe n’abandi bagore benshi bari barazamukanye na we ajya i Yeruzalemu. Ihambwa rya Yezu ( Mt 27.57–61 ; Lk 23.49–56 ; Yh 19.38–42 ) 42 Bugorobye, kuko hari ku mwiteguro w’isabato, 43 Yozefu w’i Arimatiya, umujyanama w’umunyacyubahiro, wari utegereje na we Ingoma y’Imana, ashirika ubwoba aza kwa Pilato, maze asaba umurambo wa Yezu. 44 Pilato atangazwa n’uko yaba yapfuye, ahamagaza umutegeka w’abasirikare, amubaza niba hashize igihe apfuye. 45 Amaze kubyemezwa n’uwo mutegeka, yemerera Yozefu kujyana umurambo. 46 Yozefu, ngo amare kugura umwenda, amanura umurambo wa Yezu ku musaraba, awuzingiraho uwo mwenda, maze awushyingura mu mva yari yacukuwe mu rutare. Hanyuma ahirikira ibuye ku muryango w’imva. 47 Nuko Mariya Madalena na Mariya nyina wa Yoze bitegereza aho bamushyize. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda