Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Mariko 14 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yezu bamugambanira
( Mt 26.1–5 ; Lk 22.1–2 ; Yh 11.47–53 )

1 Hari hasigaye iminsi ibiri ngo Pasika ibe, n’umunsi mukuru w’imigati idasembuye. Nuko abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko bashaka gufata Yezu ku mayeri ngo bamwice.

2 Icyakora baravugaga bati «Ntibizabe ku munsi mukuru, ejo rubanda rudatera imidugararo.»


Yezu asigirwa i Betaniya
( Mt 26.6–13 ; Yh 12.1–8 )

3 Igihe Yezu yari i Betaniya kwa Simoni umubembe, ari ku meza, haza umugore ufite agacupa kuzuye umubavu umininnye w’igiciro gikomeye. Nuko amaze kugapfundura, umubavu awusuka ku mutwe wa Yezu.

4 Bamwe ariko birabarakaza, barabwirana bati «Uriya mubavu uzize iki?

5 Uyu mubavu wajyaga kugurwa amadenari arenze magana atatu, maze agahabwa abakene!» Nuko batonganya uwo mugore.

6 Ariko Yezu arababwira ati «Nimumureke! Muramutonganyiriza iki? Dore ibyo amaze kungirira ni byiza.

7 Abakene muzabahorana iteka, kandi aho mushakiye mubagirira neza; naho jyewe ntimuzamporana iteka.

8 Yakoze ibyo ashoboye: yasize umubiri wanjye ateganya ihambwa ryanjye.

9 Ndababwira ukuri: ku isi yose, aho Inkuru Nziza izamamazwa hose, bazajya bavuga n’ibyo uyu mugore amaze gukora, bamwibuke.»


Ubugambanyi bwa Yuda
( Mt 26.14–16 ; Lk 22.3–6 )

10 Nuko Yuda Isikariyoti, umwe muri ba Cumi na babiri, asanga abatware b’abaherezabitambo bakuru, agira ngo azamubagabize.

11 Ngo babyumve, barishima, maze bamusezeranya kuzamuha ikiguzi. Yuda asigara ashaka uburyo bwo kumutanga.


Itegura rya Pasika
( Mt 26.17–19 ; Lk 22.7–13 )

12 Umunsi wa mbere wo kurya Imigati idasembuye, ari na wo babagagaho intama za Pasika, abigishwa be baramubaza bati «Urashaka ko tujya gutegura he, ngo uharire Pasika?»

13 Yezu yohereza babiri mu bigishwa be, arababwira ati «Nimujye mu murwa, muri buhure n’umuntu wikoreye ikibindi cy’amazi, mumukurikire,

14 maze aho yinjira, mubwire nyir’urugo muti ’Umwigisha aravuze ngo: Icyumba cyanjye nza kuriramo Pasika hamwe n’abigishwa banjye kiri hehe?’

15 Ari bubereke mu nzu yo hejuru icyumba kigari, gishashe, kandi giteguye neza, abe ariho mudutegurira ibya Pasika.»

16 Abigishwa baragenda, bagera mu murwa, maze basanga bimeze uko yabibabwiye, batunganya ibya Pasika.


Yezu amenyesha ubugambanyi bwa Yuda
( Mt 26.20–25 ; Lk 22.14 ; Yh 13.21–30 )

17 Bugorobye, Yezu azana na ba Cumi na babiri.

18 Nuko igihe bari ku meza barya, Yezu aravuga ati «Ndababwira ukuri: umwe muri mwe dusangira, agiye kungambanira.»

19 Nuko barashavura, batangira kumubaza umwe umwe bati «Mbese yaba ari jyewe?»

20 Arabasubiza ati «Ni umwe muri ba Cumi na babiri; dore dukoreye ku mbehe rimwe.

21 Koko Umwana w’umuntu aragiye, nk’uko ibyanditswe bimuvuga, ariko hagowe uwemeye kumugambanira! Ibyiza ni uko uwo muntu aba ataravutse.»


Yezu arema Ukaristiya
( Mt 26.26–29 ; Lk 22.15–20 )

22 Nuko igihe bafunguraga, Yezu afata umugati, amaze gushimira Imana, arawumanyura, arawubahereza avuga ati «Nimwakire: iki ni umubiri wanjye.»

23 Hanyuma afata inkongoro, amaze gushimira Imana, arayibahereza, maze bayinyweraho bose.

24 Nuko arababwira ati «Iki ni amaraso yanjye y’Isezerano, amenewe abantu batabarika.

25 Ndababwira ukuri: Nta bwo nzongera kunywa ku mbuto y’imizabibu, kugeza ku munsi nzanywera divayi nshya mu Ngoma y’Imana.»


Yezu abwira Petero ko ari bumwihakane
( Mt 26.30–35 ; Lk 22.33–34 ; Yh 13.37–38 )

26 Bamaze kuririmba zaburi, barasohoka bagana ku musozi w’Imizeti.

27 Yezu arababwira ati «Mwese ibigiye kumbaho biratuma muhungabana, kuko byanditswe ngo ’Nzakubita umushumba, maze intama zitatane.’

28 Ariko nimara kuzuka, nzabatanga mu Galileya.»

29 Petero aramubwira ati «N’aho bose bahungabana, jye ntibizambaho!»

30 Yezu aramusubiza ati «Ndakubwira ukuri: None muri iri joro, isake itarabika ubwa kabiri, uraba umaze kunyihakana gatatu.»

31 Ariko we arakomeza ati «N’aho nagomba gupfana nawe, sinakwihakana!» Abandi bose na bo bavuga batyo.


Yezu asengera i Getsemani
( Mt 26.36–46 ; Lk 22.40–46 )

32 Nuko bajya mu murima witwa Getsemani, maze Yezu abwira abigishwa be ati «Nimube mwicaye hano, umwanya ngiye gusenga.»

33 Yezu ajyana na Petero na Yakobo na Yohani, maze atangira kugira ubwoba n’ishavu.

34 Arababwira ati «Umutima wanjye ushavuye byo gupfa; nimugume aha, maze mube maso.»

35 Yigiye imbere gato, yikubita hasi, arasaba ngo niba bishoboka, iyo saha ice kure ye.

36 Yaravugaga ati «Abba, Dawe ! Byose biragushobokera : igizayo iyi nkongoro; nyamara ntibibe uko jye nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.»

37 Yezu aragaruka, asanga basinziriye; abwira Petero ati «Simoni, urasinziriye, ntiwashoboye kuba maso isaha n’imwe?

38 Nimube maso, musenge kugira ngo mutaza kugwa mu gishuko; koko umutima w’umuntu uharanira ibyiza, ariko umubiri we ukagira intege nke.»

39 Yezu asubirayo, yongera kwambaza avuga nka mbere.

40 Hanyuma agarutse, asanga na none basinziriye, kuko amaso yabo yari aremerewe; nuko ntibabona icyo bamusubiza.

41 Ubwa gatatu araza, arababwira ati «Noneho nimusinzire, muruhuke! Nimurekere aho. Isaha irageze; dore Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abanyabyaha.

42 Nimuhaguruke tugende! Dore untanga ari hafi.»


Ifatwa rya Yezu
( Mt 26.47–56 ; Lk 22.47–53 ; Yh 18.2–11 )

43 Nuko ako kanya akivuga, Yuda umwe muri ba Cumi na babiri azana n’igitero cy’abantu bafite inkota n’ibibando, boherejwe n’abaherezabitambo bakuru, n’abigishamategeko, n’abakuru b’imiryango.

44 Umugambanyi yari yabahaye ikimenyetso, ati «Uwo nza guhobera nkamusoma, araba ari we: mumufate, maze mumujyane, mumenye ntabacike.»

45 Nuko Yuda araza yegera Yezu, ati «Mwigisha!»; nuko aramusoma.

46 Ba bandi bahita basumira Yezu ubwo, baramufata.

47 Umwe mu bari aho, akura inkota ayikubita umugaragu w’umuherezabitambo mukuru, amuca ugutwi.

48 Nuko Yezu arababwira ati «Mwaje kumfata mufite inkota n’ibibando nk’aho ndi igisambo!

49 Nyamara iminsi yose nabaga ndi kumwe namwe mu Ngoro y'Imana nigisha, ntimwamfashe. Ariko ibi bibereye kugira ngo Ibyanditswe byuzuzwe.»

50 Nuko bose bamusiga aho barahunga.

51 Hari umusore wari ukurikiye Yezu, yifubitse igishura cyonyine; nuko baramufata.

52 We rero arabiyaka, abasigira igishura mu ntoki, ahunga yambaye ubusa.


Yezu imbere y’inama nkuru
( Mt 26.57–68 ; Lk 22.54–55 , 63–71 ; Yh 18.12–18 )

53 Nuko Yezu bamushyira umuherezabitambo mukuru, maze abatware b’abaherezabitambo, n’abakuru b’imiryango, n’abigishamategeko, baraterana bose.

54 Petero akaba yari yamukurikiriye kure, kugera mu ngoro y’umuherezabitambo mukuru, maze yicarana n’abagaragu ku ikome, arota.

55 Ubwo rero abatware b’abaherezabitambo n’inama nkuru yose bashaka icyo bashinja Yezu kugira ngo bamucire urwo gupfa, ariko barakibura.

56 Benshi nanone bamushinjaga ibitari byo, n’ibyo bamushinje ntibabihuze.

57 Bamwe barahaguruka, bamushinja ibinyoma bavuga bati

58 «Twamwumvise avuga ati ’Jyewe nzasenya iyi Ngoro yubatswe n’amaboko y’abantu, maze mu minsi itatu nubake indi itubakishijwe amaboko y’abantu.’»

59 Ariko no kuri ibyo, uko bamuregaga ntibabihuze.

60 Nuko umuherezabitambo mukuru arahaguruka, ahagarara hagati y’iteraniro, abaza Yezu ati «Nta cyo usubiza ku byo aba bantu bakurega?»

61 We rero araceceka, ntiyagira icyo asubiza. Umuherezabitambo mukuru arongera aramubaza ati «Mbese uri Kristu, Umwana wa Nyagusingizwa?»

62 Yezu arasubiza ati «Ndi we, byongeye kandi muzabona Umwana w’umuntu yicaye iburyo bwa Nyir’ububasha, munamubone aje ku bicu by’ijuru.»

63 Nuko umuherezabitambo mukuru ashishimura imyambaro ye, avuga ati «Abagabo bandi dushaka ni ab’iki?

64 Mwiyumviye ukuntu atutse Imana. Mubitekerezaho iki?» Bose bahamya ko akwiye gupfa.

65 Hanyuma bamwe batangira kumuvunderezaho amacandwe no kumupfuka mu maso, no kumukubita inshyi, bamubwira bati «Ngaho duhanurire!» Abagaragu na bo bamukubita inshyi.


Petero yihakana Yezu gatatu
( Mt 26.69–75 ; Lk 22.56–62 ; Yh 18.25–27 )

66 Icyo gihe Petero yari mu rugo, maze haza umwe mu baja b’umuherezabitambo mukuru.

67 Abonye Petero yota aramwitegereza, maze aramubwira ati «Nawe wari kumwe na Yezu w’i Nazareti!»

68 Petero ahakana avuga ati «Ibyo simbizi, sinumva icyo ushaka kuvuga.» Arahaguruka, ajya ku irembo.

69 Wa muja yongera kumwitegereza, abwira abari aho ati «Koko uriya ni umwe muri bo!»

70 We ariko arongera arahakana. Hashize akanya, abari aho babwira Petero bati «Ni ukuri, uri umwe muri bo! Byongeye uri Umunyagalileya.»

71 Nuko we atangira kurahira yimazeyo ati «Uwo muntu muvuga, nta bwo muzi!» Ako kanya isake ibika ubwa kabiri.

72 Nuko Petero yibuka ijambo Yezu yari yamubwiye ati «Isake itarabika ubwa kabiri, uzaba unyihakanye gatatu.» Nuko araturika ararira.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan