Mariko 13 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuYezu ahanura ko Ingoro izasenywa ( Mt 24.1–3 ; Lk 21.5–7 ) 1 Yezu asohotse mu Ngoro, umwe mu bigishwa be aramubwira ati «Mwigisha, irebere nawe: mbega amabuye manini! Mbega amazu meza!» 2 Yezu aramubwira ati «Ntureba ariya mazu ukuntu asa? Nkubwiye ko nta buye rizasigara rigeretse ku rindi, yose azasenyuka.» 3 Nuko igihe yari yicaye ku musozi w’Imizeti, ahateganye n’Ingoro, Petero na Yakobo na Yohani na Andereya bamubaza biherereye bati 4 «Tubwire igihe ibyo bizabera, n’ikimenyetso kizereka abantu ko ibyo byose bigiye gushira.» Ibimenyetso bizabanziriza ayo makuba ( Mt 24.4–14 ; Lk 12.11–12 ) 5 Yezu ni ko guterura ati «Muramenye ntihazagire ubayobya, 6 kuko hazaza benshi biyitirira izina ryanjye, bavuga bati ’Ni jye Kristu’, maze bayobye abantu benshi. 7 Nimwumva bavuga intambara cyangwa impuha zayo, ntimuzakuke umutima. Ibyo bigomba kuba, ariko ntibizaba ari byo herezo. 8 Igihugu kizahagurukira ikindi, ingoma ishyamirane n’indi, kandi hamwe hazaba imitingito y’isi, ahandi hatere inzara. Bizamera nk’intangiriro y’ububabare bw’umugore wenda kubyara. 9 Namwe ubwanyu, muramenye! Bazabagabiza inkiko, mukubitirwe mu masengero. Bazabahagarika imbere y’abami n’abandi bategetsi, ari jye babaziza, bityo muzambere abagabo imbere yabo. 10 Icyakora, Inkuru Nziza izabanza yogezwe mu mahanga yose. 11 Maze igihe bazaba babajyanye kubatanga, ntimuzabunze imitima mwibaza icyo muzavuga. Muzavuge ikibajemo muri uwo mwanya, kuko atari mwe muzaba muvuga, ahubwo azaba ari Roho Mutagatifu ubavugiramo. 12 Umuvandimwe azicisha umuvandimwe we, umubyeyi yicishe umwana we, abana na bo bazahinduka ababyeyi babicishe. 13 Kandi muzangwa n’abantu bose, muzira izina ryanjye; ariko uzakomera kugeza ku ndunduro, uwo nguwo azarokorwa. Amagorwa ya Yeruzalemu ( Mt 24.15–25 ; Lk 21.20–24 ) 14 Nimubona ’ishyano ry’icyorezo’ riri aho ritagomba kuba — usoma abyumve neza! — icyo gihe abazaba bari muri Yudeya bazahungire mu misozi; 15 uzaba ari hejuru y’inzu, ntazamanuke ku nzu ye ngo yinjiremo, maze agire icyo avanamo; 16 kandi uzaba ari mu murima ntazahindukire ngo ajye gushaka igishura cye imuhira. 17 Hagowe abazaba batwite n’abazaba bonsa muri iyo minsi! 18 Nimusabe kugira ngo ibyo byose bitazaba ari mu itumba. 19 Kuko muri iyo minsi hazaba amakuba atigeze abaho, kuva mu ntangiriro Imana irema isi kugeza ubu ngubu, kandi nta n’ubwo azongera kubaho. 20 Kandi iyo Nyagasani atagabanya iyo minsi, nta muntu wajyaga kuzarokoka; ariko kubera intore yatoye, yagabanyije iyo minsi. 21 Ubwo nihagira ubabwira ati ’Dore Kristu ari hano!’ cyangwa ’Ari hariya!’ ntimuzamwemere. 22 Kuko hazaduka abiyita Kristu, haze n’abiyita abahanuzi berekana ibimenyetso, bakore n’ibitangaza byo kuyobya n’abatowe, iyaba byashobokaga. 23 Naho mwebwe muritonde, dore ndababuriye kuri byose. Amaza y’Umwana w’umuntu ( Mt 24.29–31 ; Lk 21.25–28 ) 24 Muri iyo minsi kandi, nyuma y’icyo cyorezo, izuba rizacura umwijima, ukwezi ntikuzamurika, 25 inyenyeri zizahanuka ku ijuru, maze ibikomeye byo mu ijuru bihungabane. 26 Ni bwo bazabona Umwana w’umuntu aje mu bicu, afite ububasha bukomeye n’ikuzo ryinshi. 27 Ubwo rero azohereza abamalayika mu mpande enye z’isi, aho isi iherera kugeza ku mpera y’ijuru, maze akoranye intore ze. Ikigereranyo ku giti cy’umutini ( Mt 24.32–36 ; Lk 21.29–33 ) 28 Nimugereranye muhereye ku giti cy’umutini maze mwumve: iyo amashami yacyo amaze gutoha akameraho amababi, mumenyeraho ko igihe cy’imbuto cyegereje. 29 Namwe rero nimubona ibyo bibaye, muzamenye ko Umwana w’umuntu ari hafi, ndetse ko ageze ku miryango yanyu. 30 Ndababwira ukuri, iki gisekuru ntikizahita ibyo byose bitabaye. 31 Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye nta bwo azashira. 32 Nyamara uwo munsi cyangwa iyo saha, nta we ubizi, habe n’abamalayika bo mu ijuru, habe ndetse na Mwana; bizwi n’Imana Data wenyine. Murabe maso ( Mt 25.13–15 ; Lk 12.36–38 ) 33 Mwitonde, mube maso, kuko mutazi igihe bizabera. 34 Bizaba bimeze nk’umuntu wagiye mu rugendo, agashinga abagaragu be urugo rwe, akagenera buri wese umurimo we, naho umunyarugi akamutegeka kuba maso. 35 Murabe maso rero kuko mutazi igihe nyir’urugo azazira, ari ku mugoroba, ari mu gicuku, ari mu nkoko, cyangwa mu gitondo, 36 kugira ngo atazaza abatunguye, agasanga musinziriye. 37 Ibyo mbabwiye, mbibwiye n’abandi bose: Murabe maso!» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda