Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Mariko 12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Umugani w’abanyamizabibu b’abahotozi
( Mt 21.33–46 ; Lk 20.9–19 )

1 Nuko Yezu atangira kubabwira mu migani, avuga ati «Umuntu yateye imizabibu mu murima we, ayikikizaho uruzitiro, acukuramo urwengero, yubakamo n’umunara w’abararirizi, awatira abahinzi, maze yigira mu rugendo.

2 Igihe cy’isarura kigeze, yohereza umugaragu kuri ba bahinzi, ngo bamumuhere ku mbuto z’imizabibu.

3 Ariko bo basumira uwo mugaragu, baramuhondagura, bamwohereza amara masa.

4 Arongera abatumaho undi mugaragu, uwo na we bamurema uruguma mu mutwe, baramutukagura.

5 Nuko yoherezayo undi, we baramwica. Nyuma yohereza n’abandi benshi, bamwe barabakubita, abandi barabica.

6 Hari hasigaye umwana we yakundaga, nyuma aba ari we abatumaho, yibwira ati ’Umwana wanjye we nta cyo bazamutwara.’

7 Ariko abahinzi bamubonye, barabwirana bati ’Dore uzamuzungura; nimuze tumwice, maze tuzazungure ibye.’

8 Nuko baramufata baramwica, bamujugunya inyuma y’umurima w’imizabibu.

9 Mbese mubona nyir’imizabibu azakora iki? Azaza, arimbure abo bahinzi, maze imizabibu ayishinge abandi.

10 Ntimwasomye se mu Byanditswe ngo Ibuye ryajugunywe n’abubatsi, ni ryo ryabaye insanganyarukuta.

11 Ngicyo icyo Nyagasani yakoze, kikaba kibaye igitangaza mu maso yacu.’»

12 Bashaka uko bafata Yezu, ariko batinya rubanda. Bari bumvise neza ko ari bo yavugaga muri uwo mugani. Nuko bamusiga aho, barigendera.


Umusoro wa Kayizari
( Mt 22.15–22 ; Lk 20.20–26 )

13 Hanyuma bamwoherereza bamwe mu Bafarizayi no mu Baherodiyani, kugira ngo bamufatire ku byo avuga.

14 Baraza baramubwira bati «Mwigisha, tuzi ko uvuga ukuri nta cyo wikanga, kuko udatinya amaso y’abantu, ahubwo wigisha inzira y’Imana mu kuri. Ese gutanga umusoro wa Kayizari biremewe, cyangwa se ntibyemewe? Tujye tuwutanga cyangwa se twoye kuwutanga?»

15 Ariko Yezu kuko yari azi uburyarya bwabo, arababwira ati «Kuki muntega iyo mitego? Nimunzanire igiceri ndebe!»

16 Barakimuzanira. Yezu arababaza ati «Iri shusho n’iri zina biriho ni ibya nde?» Barasubiza bati «Ni ibya Kayizari.»

17 Yezu ni ko kubabwira ati «Ibya Kayizari mubisubize Kayizari, n’iby’Imana mubisubize Imana!» Ngo avuge atyo, baramutangarira cyane.


Ikibazo cyerekeye izuka ry’abapfuye
( Mt 22.22–33 ; Lk 20.27–38 )

18 Nuko Abasaduseyi baza bamugana, ba bandi bavuga ko kuzuka bitabaho. Baramubaza bati

19 «Mwigisha, dore Musa yatwandikiye iri tegeko ngo ’Umuntu napfa asize umugore batabyaranye, umuvandimwe we agomba gucyura uwo mugore, kugira ngo acikure nyakwigendera.’

20 Habayeho rero abavandimwe barindwi, uwa mbere ashaka umugore maze apfa batabyaranye.

21 Uwa kabiri acyura wa mupfakazi, na we apfa batabyaranye. N’uwa gatatu bigenda gutyo.

22 Bose uko ari barindwi bapfa badasize imbuto. Amaherezo wa mugore na we arapfa.

23 Igihe cy’izuka, nibamara kuzuka, mbese uwo mugore azaba uwa nde muri bo, ko bose uko ari barindwi bazaba baramutunze?»

24 Yezu arabasubiza ati «Aho ntimwayobejwe no kutamenya Ibyanditswe, mukirengagiza n’ububasha bw’Imana?

25 Erega igihe abapfuye bazazuka, nta we uzagira umugore, nta n’uzagira umugabo, ahubwo bazamera nk’abamalayika bo mu ijuru.

26 Naho ku byerekeye ko abapfuye bazazuka, nta bwo mwasomye mu gitabo cya Musa, uko Imana yamubwiriye muri cya gihuru kigurumana, iti ’Ndi Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, n’Imana ya Yakobo?’»

27 Nta bwo rero Imana ari iy’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima. Mwarayobye cyane!»


Itegeko riruta ayandi
( Mt 22.34–40 ; Lk 10.25–28 ; 20.39–40 )

28 Umwe mu bigishamategeko wari wumvise bajya impaka, abonye ko Yezu abashubije neza, aramwegera aramubaza ati «Itegeko riruta ayandi ni irihe?»

29 Yezu aramusubiza ati «Irya mbere ni iri ngiri: Tega amatwi Israheli, Nyagasani Imana yacu ni We Nyagasani umwe rukumbi:

30 Urajye ukunda Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose.

31 Irya kabiri na ryo ngiri: Urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda. Nta rindi tegeko riruta ayo yombi.»

32 Uwo mwigishamategeko aramubwira ati «Ni koko, Mwigisha, uvuze ukuri ko Nyagasani ari umwe rukumbi, kandi nta yindi mana ibaho uretse Yo yonyine.

33 Kandi kuyikunda n’umutima wawe wose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, ugakunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, ibyo biruta ibitambo n’amaturo byose.»

34 Yezu yumvise ko amushubije neza, aramubwira ati «Nta bwo uri kure y’Ingoma y’Imana.» Nuko ntihagira utinyuka kongera kugira icyo amubaza.


Kristu asumba Dawudi
( Mt 22.41–46 ; Lk 20.41–44 )

35 Igihe Yezu yigishirizaga mu Ngoro y’Imana, araterura ati «Ni iki gituma abigishamategeko bavuga ko Kristu ari Mwene Dawudi?

36 Kandi Dawudi ubwe yaravuze ati ‘Nyagasani yabwiye Umutegetsi wanjye ati ’Icara iburyo bwanjye, kugeza igihe abanzi bawe mbahindura imisego y’ibirenge byawe’.

37 Uwo Dawudi yita Umutegetsi, yaba umwana we ate?» Abantu benshi bamwumvanaga umunerezo.


Yezu aburira rubanda ngo birinde abigishamategeko
( Mt 23.1–12 ; Lk 20.45–47 )

38 Mu nyigisho ze Yezu akavuga ati «Murajye mwirinda abigishamategeko, bakunda gutembera bambaye amakanzu maremare, no kuramukirizwa mu materaniro.

39 Bakunda kandi guhabwa intebe z’icyubahiro mu masengero n’imyanya y’imbere aho batumiwe.

40 Icyabo ni ukurya ingo z’abapfakazi, maze bakiha kuvuga amasengesho y’urudaca. Abo bazacirwa urubanza rukaze kurusha abandi.»


Ituro ry’umupfakazi w’umukene
( Lk 21.1–4 )

41 Yezu yari yicaye mu Ngoro y’Imana, ahateganye n’ububiko ba shyiragamo amaturo, yitegereza uko rubanda batura. Abakungu benshi bashyiragamo byinshi.

42 Maze haza umupfakazi w’umukene, ashyiramo uduceri tubiri.

43 Yezu ahamagara abigishwa be, arababwira ati «Ndababwira ukuri: Uriya mupfakazi w’umukene yarushije abandi bose gutura.

44 Kuko bariya bose bashyizemo ku by’ikirenga, naho we yashyizemo ibyari bimutunze byose.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan