Mariko 11 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuYezu yakirwa i Yeruzalemu nk’umwami ( Mt 21.1–11 ; Lk 19.28–40 ; Yh 12.12–16 ) 1 Bagiye kugera i Yeruzalemu, ahagana i Betifage n’i Betaniya, hafi y’umusozi w’Imizeti, Yezu yohereza babiri mu bigishwa be, 2 arababwira ati «Nimujye mu ngo ziri imbere yanyu; mukihagera murabona icyana cy’indogobe kiziritse, kitigeze kigira uwo giheka, mukiziture, maze mukinzanire. 3 Nihagira ubabwira ati ’Ibyo mukora ni ibiki?’ musubize muti ’Umwigisha aragikeneye, kandi aracyohereza vuba.’» 4 Baragenda, basanga icyana cy’indogobe kiziritse ku irembo iruhande rw’inzira, barakizitura. 5 Bamwe mu bari aho ngaho barababwira bati «Ibyo mukora ni ibiki? Kuki muzitura iyo ndogobe?» 6 Bo babasubiza uko Yezu yari yababwiye, nuko barabihorera. 7 Icyana cy’indogobe bakizanira Yezu, bagisasaho ibishura byabo, acyicaraho. 8 Nuko abantu benshi basasa ibishura byabo mu nzira; abandi basasa amashami bari batemye mu mirima. 9 Abamugendaga imbere n’abari bamukurikiye barangurura ijwi bati «Hozana! Hasingizwe Uje mu izina rya Nyagasani! 10 Hasingizwe Ingoma y’umubyeyi wacu Dawudi itugezeho! Hozana, Imana nihabwe impundu mu ijuru!» 11 Nuko Yezu agera i Yeruzalemu, yinjira mu Ngoro y’Imana. Amaze kwitegereza byose hirya no hino, umugoroba ukubye, arasohoka, ajyana na ba Cumi na babiri i Betaniya. Umutini uteraga imbuto ( Mt 21.18–19 ) 12 Bukeye, bahagurutse i Betaniya, Yezu aza gusonza. 13 Akiri kure, arabukwa igiti cy’umutini gifite amababi, ajya kureba ko hari imbuto yakibonaho, acyegereye, asanga ni ibibabi bisa, kuko kitari igihe cyacyo cyo kwera. 14 Abwira icyo giti ati «Ntihakagire umuntu urya imbuto zawe ukundi!» Ubwo abigishwa be baramwumvaga. Yezu yirukana abacuruzi mu Ngoro y’Imana ( Mt 21.10–17 ; Lk 19.45–48 ; Yh 2.13–16 ) 15 Baragenda, bagera i Yeruzalemu. Yezu yinjira mu Ngoro y’Imana, atangira kwirukana abacuruzi n’abaguzi bari mu Ngoro; ahirika ameza y’abavunjaga amafaranga, n’intebe z’abacuruzaga inuma, 16 kandi abuza abikoreraga imitwaro kwahuranya ikibuga cy’Ingoro. 17 Nuko abigisha ababwira ati «Mbese ntihanditswe ngo: Inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose, naho mwebwe mwayigize ubuvumo bw’abambuzi!» 18 Abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko ngo babimenye, bashaka ukuntu bamwicisha, ariko bakamutinya, kuko rubanda rwatangariraga inyigisho ze. 19 Bugorobye, Yezu n’abigishwa be bava mu mugi. Umutini wumye ( Mt 21.20–22 ) 20 Mu gitondo bahita, babona wa mutini wumye kugeza mu mizi. 21 Petero yibuka ibyabaye, maze abwira Yezu ati «Mwigisha, cya giti wavumye, dore cyumye cyose!» 22 Yezu aramusubiza ati «Nimwemere Imana! 23 Ndababwira nkomeje ko uwizera Imana ashobora kubwira uriya musozi ati ’Shyiguka aho wirohe mu nyanja’, niyizera adashidikanya ko ibyo avuze biba, bizaba. 24 Ni cyo gituma mbabwira nti ’Icyo musabye cyose musenga, mwizere ko mugihawe, kandi muzagihabwa.’ 25 Kandi igihe muhagaze musenga, mujye mubabarira uwo mwaba mufitanye akantu, kugira ngo namwe So wo mu ijuru abababarire ibicumuro byanyu. 26 Naho nimutababarira abandi, na So wo mu ijuru ntazabababarira ibicumuro byanyu.» Abategetsi babaza Yezu inkomoko y’ububasha bwe ( Mt 21.23–27 ; Lk 20.1–8 ) 27 Barongera bagaruka i Yeruzalemu. Ubwo Yezu yagendagendaga mu Ngoro y’Imana, abaherezabitambo bakuru, abigishamategeko n’abakuru b’imiryango baramwegera, 28 baramubwira bati «Ibyo ubikoresha bubasha ki? Ni nde waguhaye ubwo bubasha?» 29 Yezu arababwira ati «Reka nanjye ngire icyo mbabaza, kandi munsubize, maze nanjye mbone kubabwira aho ububasha butuma nkora ibyo mubona bukomoka. 30 Batisimu ya Yohani yaturutse mu ijuru cyangwa ku bantu? Nimunsubize!» 31 Naho bo baribwira bati «Nituvuga ko yaturutse mu ijuru, aratubwira ati ’Mwabujijwe n’iki kumwemera?’ 32 Nituramuka tuvuze ko yaturutse ku bantu, bizatugendekera bite?» Koko rero batinyaga rubanda, kuko bose bahamyaga ko Yohani ari umuhanuzi nyawe. 33 Nuko basubiza Yezu bati «Ntitubizi.» Yezu na we arababwira ati «Nanjye rero simbabwiye aho nkura ububasha bwo gukora ibyo mubona.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda