Mariko 10 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuKirazira ko abashakanye batandukana ( Mt 19.1–9 ; Lk 16.18 ) 1 Nuko Yezu ava aho ngaho, ajya mu ntara ya Yudeya yo hakurya ya Yorudani. Abantu benshi bongera gukoranira iruhande rwe, nuko abigisha uko bisanzwe. 2 Abafarizayi baramwegera, maze bamubaza niba umugabo afite uruhushya rwo gusenda umugore we, ariko bamwinja. 3 Arababwira ati «Musa yabategetse iki?» 4 Baramusubiza bati «Musa yemereye umugabo kwandika icyemezo cyo gusenda umugore, akabona kumusezerera.» 5 Yezu arababwira ati «Icyamuteye kwandika iryo tegeko, ni uko umutima wanyu unangiye. 6 Naho mu ntangiriro y’isi, ’Imana yaremye umugabo n’umugore; 7 ni yo mpamvu umugabo azasiga se na nyina, akifatanya n’umugore we, 8 maze bombi bakaba umubiri umwe.’ Bityo ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe. 9 Nuko rero ntihakagire umuntu utandukanya icyo Imana yafatanyije.» 10 Basubiye imuhira, abigishwa bongera kumusobanuza ibyerekeye iyo ngingo. 11 Arababwira ati «Koko umugabo usenda umugore we akazana undi aba asambana; 12 umugore na we utandukana n’umugabo we agacyurwa n’undi, aba asambana.» Yezu n’abana bato ( Mt 19.13–15 ; Lk 18.15–17 ) 13 Nuko bamuzanira abana bato ngo abakoreho, maze abigishwa barabakabukira. 14 Yezu abibonye ararakara, maze arababwira ati «Nimureke abana bansange, mwibabuza, kuko Ingoma y’Imana ari iy’abameze nka bo. 15 Ndababwira ukuri : umuntu wese utazakira Ingoma y’Imana nk’umwana, ntazayinjiramo bibaho.» 16 Nuko arabahobera, abasabira umugisha abashyizeho ibiganza. Umuntu w’umukungu asanga Yezu ( Mt 19.16–30 ; Lk 18.18–30 ) 17 Yezu agihaguruka aho, umuntu aza yiruka amupfukama imbere, aramubaza ati «Mwigisha mwiza, nkore iki kugira ngo nzabone ubugingo bw’iteka ho umurage?» 18 Yezu aramubwira ati «Kuki unyita mwiza? Nta mwiza ubaho, keretse Imana yonyine. 19 Uzi amategeko: ntuzice, ntuzasambane, ntuzibe, ntuzahamye ibinyoma, ntuzagirire abandi nabi, urajye wubaha so na nyoko.» 20 Uwo muntu aramusubiza ati «Mwigisha, ibyo byose nabikurikije kuva mu buto bwanjye.» 21 Yezu aramwitegereza yumva amukunze; aramubwira ati «Ubuze ikintu kimwe gusa: genda ugurishe ibyo utunze, ubihe abakene, uzagira ubukire mu ijuru, hanyuma uze unkurikire.» 22 We ariko abyumvise arasuherwa, agenda ababaye, kuko yari atunze ibintu byinshi. 23 Nuko Yezu araranganya amaso, abwira abigishwa be ati «Mbega ukuntu kuzinjira mu Ngoma y’Imana biruhije ku bakungu!» 24 Abigishwa batangazwa n’ayo magambo; Yezu ariko abibasubiriramo ati «Bana banjye, mbega ukuntu biruhije kwinjira mu Ngoma y’Imana. 25 Byoroheye ingamiya guca mu mwenge w’urushinge, kurusha uko byoroheye umukungu kwinjira mu Ngoma y’Imana!» 26 Abigishwa barushaho gutangara, barabazanya bati «Ubwo se ni nde ushobora kurokoka?» 27 Yezu arabitegereza, maze arababwira ati «Ku bantu ntibishoboka, ariko ku Mana birashoboka, kuko nta kinanira Imana.» 28 Nuko Petero araterura, aramubwira ati «Dore twebwe twasize byose turagukurikira.» 29 Yezu arasubiza ati «Ndababwira ukuri, nta we uzaba yarasize urugo, cyangwa abavandimwe be, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa isambu ye, ari jye abigirira n’Inkuru Nziza, 30 ngo abure kwiturwa karijana muri iki gihe, ari amazu, ari abavandimwe, ari na bashiki be, na ba nyina, n’abana n’amasambu, ariko n’ibitotezo bitabuze, kandi no mu gihe kizaza, akaziturwa ubugingo bw’iteka. 31 Benshi mu ba mbere bazaba aba nyuma, n’aba nyuma babe aba mbere.» Yezu avuga ubwa gatatu ko azapfa akazuka ( Mt 20.17–19 ; Lk 18.31–34 ) 32 Ubwo bari mu nzira bazamuka bajya i Yeruzalemu, Yezu abarangaje imbere. Bari bahagaritse umutima, n’abari babakurikiye bari bafite ubwoba. Yongera kwihererana ba Cumi na babiri iruhande rwe, ababwira ibigiye kumubaho ati 33 «Dore tuzamutse tujya i Yeruzalemu, kandi Umwana w’umuntu agiye kugabizwa abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko; bazamucira urubanza rwo gupfa, maze bamugabize abanyamahanga. 34 Bazamushinyagurira, bamuvunderezeho amacandwe, bamukubite, bamwice, ariko nyuma y’iminsi itatu azuke.» Bene Zebedeyi basaba Yezu ibyicaro bya mbere ( Mt 20.20–28 ; Lk 22.25–27 ) 35 Nuko Yakobo na Yohani, bene Zebedeyi, begera Yezu, baramubwira bati «Mwigisha, turashaka ko udukorera icyo tugiye kugusaba.» 36 Arababaza ati «Murashaka ko mbakorera iki?» 37 Baramusubiza bati «Uraduhe kuzicarana nawe, umwe iburyo, undi ibumoso mu ikuzo ryawe.» 38 Yezu arababwira ati «Ntimuzi icyo musaba. Mushobora se kunywera ku nkongoro nzanyweraho, cyangwa se guhabwa batisimu nzahabwa?» 39 Baramusubiza bati «Turabishobora!» Yezu arababwira ati «Koko inkongoro nzanyweraho muzayinywesha, na batisimu nzahabwa muzayihabwa; 40 naho ibyo kwicara iburyo bwanjye cyangwa ibumoso bwanjye, si jye ubitanga; bizahabwa ababigenewe.» 41 Abandi uko ari icumi babyumvise, batangira kurakarira Yakobo na Yohani. 42 Yezu arabahamagara, arababwira ati «Muzi ko abahawe kugenga amahanga, bayagenga uko bashatse, kandi ko abatware bayo bayategekesha agahato. 43 Kuri mwebwe rero si ko bimeze. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe, ajye yigira umugaragu wanyu, 44 maze ushaka kuba uwa mbere, yihindure umucakara wa bose. 45 Dore n’Umwana w’umuntu ntiyazanywe no gukorerwa, ahubwo yazanywe no gukorera abandi, no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi.» Yezu akiza impumyi yitwa Baritimeyo ( Mt 20.29–34 ; Lk 18.35–43 ) 46 Nuko bagera i Yeriko. Igihe agisohoka muri Yeriko, ari kumwe n’abigishwa be n’imbaga y’abantu benshi, umuntu w’impumyi witwaga Baritimeyo, mwene Timeyo, akaba yari yicaye iruhande rw’inzira asabiriza. 47 Yumvise ko ari Yezu w’i Nazareti, atera hejuru ati «Yezu, Mwana wa Dawudi, mbabarira!» 48 Benshi baramucyaha ngo aceceke, ariko we arushaho gusakuza ati «Mwana wa Dawudi, mbabarira!» 49 Yezu arahagarara, aravuga ati «Nimumuhamagare.» Bahamagara iyo mpumyi, barayibwira bati «Humura, haguruka, dore araguhamagaye.» 50 Ajugunya igishura cye, ahaguruka bwangu, asanga Yezu. 51 Yezu aramubaza ati «Urashaka ko ngukorera iki?» Impumyi iramusubiza iti «Mwigisha, mpa kubona!» 52 Yezu aramubwira ati «Genda, ukwemera kwawe kuragukijije.» Ako kanya arahumuka, maze akurikira Yezu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda