Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Mariko 1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yohani Batisita yigisha
( Mt 3.1–12 ; Lk 3.1–18 )

1 Intangiriro y’Inkuru Nziza ya Yezu Kristu, Umwana w’Imana.

2 Mu gitabo cya Izayi umuhanuzi, handitswemo ngo «Dore nohereje intumwa yanjye mbere yawe, kugira ngo izagutegurire inzira.

3 Ni ijwi ry’uvugira mu butayu aranguruye ati ’Nimutegure inzira ya Nyagasani, muringanize aho azanyura!’»

4 Nuko Yohani Batisita atunguka mu butayu yamamaza mu bantu batisimu yo kwisubiraho kugira ngo bakire ibyaha.

5 Maze intara yose ya Yudeya ikagenda imugana, n’abaturage bose ba Yeruzalemu. Nuko bakabatizwa na we mu ruzi rwa Yorudani, babanje kwirega ibyaha byabo.

6 Yohani yambaraga umwenda uboheshejwe ubwoya bw’ingamiya, agakenyeza umukoba; yatungwaga n’isanane n’ubuki bw’ubuhura.

7 Yamamazaga avuga ati «Uje ankurikiye andusha ububasha; sinkwiye no kunama ngo mfundure udushumi tw’inkweto ze.

8 Jyewe nababatirishije amazi, naho We azababatirisha Roho Mutagatifu.»


Yezu abatizwa
( Mt 3.13–17 ; Lk 3.21–22 )

9 Muri iyo minsi Yezu ava i Nazareti ho muri Galileya, aza kubatizwa na Yohani muri Yorudani.

10 Akiva mu mazi, abona ijuru rirakingutse na Roho Mutagatifu amumanukiraho nk’inuma.

11 Nuko ijwi rituruka mu ijuru, riti «Uri Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira.»


Yezu ashukirwa mu butayu
( Mt 4.1–11 ; Lk 4.1–13 )

12 Ako kanya Roho Mutagatifu amuganisha mu butayu.

13 Ahamara iminsi mirongo ine, ashukwa na Sekibi. Yahabanaga n’inyamaswa, abamalayika bakamuhereza.


Yezu yamamaza Inkuzu Nziza mu Galileya
( Mt 4.12–17 ; Lk 4.14–15 )

14 Yohani amaze gutangwa, Yezu aza mu Galileya. Yamamaza Inkuru Nziza y’Imana, avuga ati

15 «Igihe kirageze, none Ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho maze mwemere Inkuru Nziza!»


Yezu atora abigishwa bane ba mbere
( Mt 4.18–22 ; Lk 5.1–11 )

16 Uko yagendaga akikiye inyanja ya Galileya, abona Simoni na Andereya murumuna we; bariho baroha inshundura mu nyanja, kuko bari abarobyi.

17 Yezu arababwira ati «Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu.»

18 Ako kanya basiga aho inshundura zabo, baramukurikira.

19 Yigiye imbere gatoya, abona Yakobo, mwene Zebedeyi, na Yohani murumuna we; bariho batunganya inshundura zabo mu bwato.

20 Ako kanya arabahamagara. Nuko basiga se Zebedeyi mu bwato, hamwe n’abakozi be, baramukurikira.


Yezu agaragaza ububasha bwe
( Lk 4.31–37 )

21 Bagera i Kafarinawumu. Nuko ku munsi w’isabato, Yezu yinjira mu isengero, arigisha.

22 Batangariraga inyigisho ze, kuko yabigishaga nk’umuntu ufite ububasha, utameze nk’abigishamategeko babo.

23 Ubwo nyine mu isengero ryabo hakaba umuntu wahanzweho na roho mbi. Nuko itera hejuru iti

24 «Uradushakaho iki, Yezu w’i Nazareti? Waje kuturimbura! Nzi uwo uri we: uri Intungane y’Imana.»

25 Yezu ayibwira ayikangara, ati «Ceceka, kandi uve muri uwo muntu!»

26 Nuko iyo roho mbi iramutigisa cyane, imusohokamo ivuza induru.

27 Bose barumirwa, bituma babazanya bati «Ibi ni ibiki? Mbega inyigisho nshya itanganywe ububasha! Arategeka na roho mbi, zikamwumvira!»

28 Nuko bidatinze, inkuru ye ikwira mu ntara yose ya Galileya.


Yezu akiza nyirabukwe wa Petero
( Mt 8.14–15 ; Lk 4.38–39 )

29 Bakiva mu isengero, bajya kwa Simoni na Andereya, bari kumwe na Yakobo na Yohani.

30 Ubwo rero nyirabukwe wa Simoni yari aryamye, ahinda umuriro. Bahita babwira Yezu iby’uburwayi bwe.

31 Ni ko kumwegera, amufata ukuboko aramuhagurutsa. Nuko umuriro urazima, atangira kubazimanira.


Yezu akiza abarwayi benshi
( Mt 8.16–17 ; Lk 4.40–41 )

32 Bugorobye, izuba rimaze kurenga, bamuzanira abarwayi bose n’abahanzweho na roho mbi;

33 mbese umugi wose ukoranira imbere y’umuryango.

34 Nuko akiza abarwayi benshi bari bababajwe n’indwara z’amoko menshi, kandi yirukana roho mbi nyinshi, ariko akazibuza kumuvuga, kuko zari zizi uwo ari we.


Yezu ava i Kafarinawumu
( Mt 4.23 ; Lk 4.42–44 )

35 Bukeye bwaho Yezu abyuka mu rukerera, arasohoka, ajya ahantu hiherereye, nuko arasenga.

36 Simoni na bagenzi be bajya kumushakashaka.

37 Bamubonye, baramubwira bati «Rubanda rwose ruragushaka.»

38 We rero arabasubiza ati «Nimucyo tujye ahandi, mu nsisiro za hafi, na ho mpamamaze Inkuru Nziza, kuko ari cyo cyanzanye.»

39 Nuko azenguruka Galileya yose, yamamaza Inkuru Nziza mu masengero yabo, kandi yirukana roho mbi.


Yezu akiza umubembe
( Mt 8.1–4 ; Lk 5.12–16 )

40 Umubembe aza amugana, apfukama imbere ye, amwinginga agira ati «Ubishatse wankiza!»

41 Yezu amugirira impuhwe, arambura ukuboko amukoraho; avuga ati «Ndabishatse, kira!»

42 Ako kanya ibibembe bimuvaho, arakira.

43 Yezu aramwihanangiriza, amusezerera ako kanya,

44 amubwira ati «Uramenye ntugire uwo ubibwira, ahubwo genda, wiyereke umuherezabitambo kandi uture ibyo Musa yategetse abahumanuwe, maze bibabere icyemezo cy’uko wakize.»

45 We ariko, ngo amare kugenda, atangira gutangaza no gukwiza hose iyo nkuru, bituma Yezu atagishoboye kwinjira mu mugi ku mugaragaro, ahubwo yigumira ahantu hadatuwe; akaba ari ho abantu bamusanga, baturutse impande zose.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan