Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Malaki 3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Ngaha ngiye kohereza intumwa yanjye kugira ngo intunganyirize inzira. Ni bwo Umutegetsi mushaka azaza mu Ngoro ye abatunguye; koko rero, Umumalayika w’isezerano mwifuza, nguyu araje! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga.

2 Ni nde uzihanganira umunsi azazaho? Ni nde uzakomeza agahagarara igihe azigaragariza? Azaba ameze nk’umuriro w’umucuzi cyangwa nk’isabune y’umumeshi.

3 Azicara hamwe kugira ngo ashongeshe kandi asukure. Azasukura bene Levi, abayungurure nk’uko bagenzereza zahabu na feza, maze bazegurirwe Uhoraho kugira ngo bamuhereze amaturo bakurikije amategeko.

4 Ubwo rero amaturo ya Yuda n’aya Yeruzalemu azongera kunyura Uhoraho, mbese nko hambere, mu myaka ya kera.

5 Nzabegera mbacire imanza; nzashinja abapfumu, abasambanyi n’abarahira ibinyoma, nzashinje abacuza abakozi igihembo cyabo, n’abarenganya umupfakazi n’impfubyi, kimwe n’abashikamira umusuhuke, n’abandi bose batanyubaha. Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.


Ituro ry’igice cya cumi

6 Jyewe, Uhoraho, nta bwo nahindutse; ahubwo ni mwebwe, bene Yakobo, muhora muhinduka!

7 Kuva mu bihe by’abasekuruza banyu, mwirengagiza amabwiriza yanjye, ntimuyakurikize. Nimungarukire, nanjye nzabagarukira! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga. Nyamara murabaza muti «Tuzakugarukira dute?»

8 Ni ko se, umuntu ashobora kubeshya Imana? Ariko mwebwe murambeshya! Murongera muti «Twakubeshye mu biki?» Mumbeshya mu gutanga igice cya cumi cy’ibyo mutunze, no mu gutanga amaturo yanyu.

9 Nuko rero, muravumwe, mwebwe na rubanda bose, kuko mumbeshya!

10 Nimuzane mu cyumba cy’ububiko igice cya cumi cyose cy’ibyo mutunze, maze mu Ngoro yanjye habemo ibyo kurya. Bityo muzabe mungerageje, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga, maze murebe neza uko nzabakingurira imiyoboro yo mu ijuru, nkabasenderezaho imigisha myinshi.

11 Nzabuza isanane kubangiriza imyaka, zoye gutsemba umusaruro w’ubutaka bwanyu, maze imizabibu yo ku misozi yanyu irumbuke, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga.

12 Amahanga yose azabita abanyahirwe, kuko muzatura mu gihugu cy’umunezero. Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.


Ku munsi we, Uhoraho azahemba intungane

13 Muravuga amagambo ansesereza, uwo ni Uhoraho ubivuga, hanyuma mukabaza muti «Ese amagambo twakuvuze ni ayahe?»

14 Muravuga muti «Nta kamaro gukorera Imana. Bimaze iki gukurikiza amategeko yayo no kujya mu cyunamo imbere y’Uhoraho, Umugaba w’ingabo?

15 Ubu abirasi, ni bo twita abanyamahirwe, ndetse n’abagiranabi ni bo bamerewe neza; n’ubwo bagerageza Imana bwose, nta cyo bibatwara!»

16 Ibyo byatumye abubaha Uhoraho bajya impaka, maze Uhoraho abatega amatwi yumva amagambo yabo. Nuko imbere ye, handikwa mu gitabo amazina y’abantu bubaha Uhoraho, bakambaza izina rye.

17 Nuko Uhoraho, Umugaba w’ingabo, aravuga ati «Umunsi nzigaragaza, abo bantu bazaba abanjye, bazaba nk’umunani wanjye bwite. Nzabagirira neza nk’uko umubyeyi agenzereza umwana we umukorera;

18 bityo muzongere murebe imitandukanire y’intungane n’umugome, iy’ukorera Imana n’utayikorera.

19 Dore haje Umunsi utwika nk’itanura; abirasi bose n’abagome bakazagurumana nk’ibyatsi. Umunsi uje uzabahindura umuyonga, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga, nta cyo uzabasigira na busa, cyaba umuzi cyangwa ishami.

20 Naho mwebwe, abubaha izina ryanjye, izuba ry’ubutabera rigiye kubarasiraho, ribazanire agakiza mu mirasire yaryo. Muzasohoka maze mwikinagure nk’inyana zivuye mu kiraro.

21 Muzanyukanyuka abagome, bamere nk’ivu mu nsi y’ibirenge byanyu kuri uwo munsi nateganyije. Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.


Ukugaruka kwa Eliya

22 Nimwibuke Amategeko ya Musa, umugaragu wanjye, we nahaye amategeko n’amabwiriza kuri Horebu, kugira ngo ayashyikirize Israheli yose.

23 Dore kandi mbere y’uko uwo munsi w’Uhoraho ugera, wa munsi mukuru kandi uteye ubwoba, ngiye kuboherereza Eliya, umuhanuzi.

24 Ni we uzunga ababyeyi n’abana, yunge abana n’ababyeyi babo, kugira ngo ntazaza ngatsemba igihugu.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan