Malaki 2 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuImyifatire ikwiye abaherezabitambo 1 Nuko rero, ibi ni mwe bibwirwa, mwebwe baherezabitambo! 2 Nimwanga kunyumva ntimugerageze no guha izina ryanjye icyubahiro, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga, nzabavuma maze umugisha wanyu nywuhinduremo umuvumo. Ni koko nzabavuma, kuko nta n’umwe muri mwe ukigira icyo yitaho. 3 Dore ngiye kubaca ukuboko, mbatere mu maso amayezi y’amatungo mutura ku minsi mikuru, maze muzayoranwe na yo. 4 Icyo gihe muzumva ko ari jyewe ubihanangirije, ngira ngo nkomeze isezerano nagiranye na Levi; uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga. 5 Isezerano twagiranye ryamuheshaga ubugingo n’amahoro; koko nabimuhanye n’igitinyiro, kugira ngo ajye anyubaha. Yahindaga umushyitsi imbere y’izina ryanjye, 6 umunwa we wamamazaga amanyakuri. Nta kinyoma kigeze kirangwa mu kanwa ke, ahubwo yagendanaga nanjye mu budahemuka no mu butungane, agahindura abantu benshi. 7 Ni koko, iminwa y’umuherezabitambo ishinzwe kwita ku bumenyi, kandi n’inyigisho zigashakirwa mu kanwa ke, kuko ari we ntumwa y’Uhoraho, Umugaba w’ingabo. 8 Nyamara kuri mwe si ko bimeze: mwateshutse inzira maze muyobya benshi n’inyigisho zanyu, mwishe isezerano rya Levi; uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga. 9 Nanjye, ni cyo gitumye mbagira insuzugurwa n’ibigoryi muri rubanda rwose, kuko mutakurikije inzira zanjye kandi mukabera mu gukemura imanza. Kudashakana n’abanyamahanga no kudasenda uwo mwasezeranye 10 Twese se, Data si umwe? Ntitwaremwe se n’Imana imwe? None se kuki tugambanirana, tukica isezerano Imana yagiranye n’abasekuruza bacu? 11 Yuda yishe isezerano, akorera amahano muri Israheli n’i Yeruzalemu. Ni koko, bene Yuda bandavuje ahantu hatagatifu hakundwa n’Uhoraho, barongora abakobwa basenga ibigirwamana by’amahanga. 12 Buri muntu wese ugenza atyo, Uhoraho arakamwima umwishingira n’umuvugizi mu mahema ya Yakobo, ndetse ntakabone n’umuturira igitambo cyo kumusabira kuri Uhoraho, Umugaba w’ingabo. 13 Si ibyo gusa kandi, hari n’ibindi mukora: mwahindanyije urutambiro rw’Uhoraho n’amarira, muraniha mukaganya mubitewe n’uko atacyita ku maturo yanyu, akaba nta cyo acyakira kivuye mu biganza byanyu. 14 Muribaza muti «Ibyo se abiterwa n’iki?» Abiterwa n’uko yabaye umuhamya w’amasezerano wagiranye n’umugore wo mu busore bwawe, none ukaba waramwirukanye. Nyamara yari mugenzi wawe, uwo wihitiyemo! 15 None se Uhoraho ntiyabafatanyije ku buryo muba ikiremwa kimwe, kigizwe n’umubiri n’umwuka w’ubugingo? Icyo kiremwa se cyifuza iki? Si uko Imana yagiha urubyaro? Nuko rero, nimwubahe uwo mwuka w’ubugingo ubarimo, kandi ntihakagire uhemukira umugore wo mu busore bwe. 16 Koko rero, Uhoraho, Imana ya Israheli, avuze atya: Nanga ko umugabo yasenda umugore we, maze ako karengane akakanwanwagiza. Ahubwo nimwubahe ubugingo bwanyu, maze mwirinde guhemuka! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Umunsi w’Uhoraho 17 Murananiza Uhoraho n’amagambo yanyu! Nyamara mukabaza muti «Ese icyo tumunanizaho ni iki?» Mumunaniza igihe muvuga muti «Umuntu wese ukora ikibi aba atunganye mu maso y’Uhoraho; bene abo ni bo yishimira», cyangwa ngo «Imana ituma ubutabera buganza iri hehe?» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda