Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Malaki 1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Dore ubutumwa Uhoraho yoherereje Abayisraheli, abunyujije kuri Malakiya.


Israheli ni yo Uhoraho yihitiyemo

2 Narabakunze — uwo ni Uhoraho ubivuga — ariko mwe murabaza muti «Udukunda ku buhe buryo?» Yemwe, Ezawu se ntiyari umuvandimwe wa Yakobo? — uwo ni Uhoraho ubivuga — nyamara nakunze Yakobo,

3 Ezawu ndamwanga. Imisozi ye nayigabije abayihindura amatongo, umurage we nywugabira imbwebwe zo mu butayu.

4 Edomu aravuga ati «Twarasenyewe, ariko tuzongera twubake ahahindutse amatongo!» None Uhoraho, Umugaba w’ingabo, arasubije ati «Nibubake, ariko nzabisenya! Bityo bazitwa ’Igihugu cy’ubugome n’umuryango Uhoraho ahora arakariye.’

5 Muzabyirebera ubwanyu maze muvuge muti ’Uhoraho ni igihangange, ndetse n’ahatari mu gihugu cya Israheli.’»


Abaherezabitambo baburirwa

6 Umwana yubaha se, umugaragu akubaha shebuja. None se, niba ndi so, icyubahiro mumpa ni ikihe? Niba se ndi shobuja, igitinyiro kinkwiye kiri hehe? Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubibabwira, mwebwe baherezabitambo, musuzugura izina ryanjye. Murabaza muti «Izina ryawe twarisuzuguye dute?»

7 Murisuzugura buri gihe mumuritse ibiribwa byahumanye ku rutambiro rwanjye. Murabaza na none, muti «Twaguhumanyishije iki?» Mumpumanya igihe muvuga muti «Ameza y’Uhoraho nta cyo amaze.»

8 Ni ko se, iyo muntuye itungo ryahumanye ho igitambo, nta bwo ari bibi? Igihe mutuye itungo ricumbagira cyangwa rirwaye, nta bwo se ari bibi? Cyo ngaho rero, riture umutegetsi wawe; azakwishimira se? Ubwo se, azakwakira nk’aho umufiteho ubutoni? Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.

9 Noneho rero, cyo nimugerageze kurura Imana kugira ngo itugirire impuhwe, kuko ibi byose ari mwe byaturutseho. Ariko se, izashobora ite kubakirana urugwiro? Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga.

10 Nibura nihaboneke umwe muri mwe akinge inzugi z’Ingoro, kugira ngo mutava aho mwongera gucana umuriro w’impfabusa ku rutambiro rwanjye! Sinkibishimira na gato, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga, n’amaturo yanyu ndayanze!

11 Nyamara guhera mu burasirazuba kugera mu burengero bwaryo, izina ryanjye rirasingizwa mu mahanga, kandi ahantu hose bosereza ububani izina ryanjye, bakanzanira ituro ritagira inenge, kuko izina ryanjye ari igihangange mu mahanga! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga.

12 Nyamara mwebwe muravuga muti «Ameza y’Uhoraho yarahumanye; ibiribwa bayashyiraho birasuzuguritse.»

13 Murongera muti «Uyu murimo uraruhanyije!» maze mukansuzugura, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga. Murazana itungo munyaze, iricumbagira cyangwa irirwaye, mukarintura; bene ayo maturo, nshobora se kuyakira? Uwo ni Uhoraho ubivuga.

14 Arakaba ikivume, uwampigiye kumpa ikimasa cyo mu bushyo bwe, akantura ituro rifite inenge, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga, kuko ndi Umwami w’igihangange, n’izina ryanjye rikaba rikwiye gutinywa mu mahanga.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan