Luka 9 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuYezu yohereza ba Cumi na babiri mu butumwa ( Mt 10.5–15 ; Mk 6.6–13 ) 1 Nuko Yezu akoranya ba Cumi na babiri, abaha gutegeka no kwirukana roho mbi zose, abaha n’ububasha bwo gukiza indwara. 2 Abatuma kwamamaza Ingoma y’Imana no gukiza abarwayi. 3 Arababwira ati «Ntimugire icyo mujyana mu rugendo, yaba inkoni, waba umufuka, waba umugati, byaba n’ibiceri», ababwira no kutajyana amakanzu abiri. 4 Arongera ati «Urugo muzinjiramo rwose, muzarugumemo kugeza igihe muhaviriye. 5 Naho abatazabakira, nimujya kuva mu mugi wabo, muzakungute umukungugu wo ku birenge byanyu, bibe ikimenyetso cy’uko bahemutse.» 6 Nuko baragenda bazenguruka insisiro, bamamaza Inkuru Nziza, kandi bakiza abarwayi hose. Herodi yibaza Yezu uwo ari we ( Mt 14.1–2 ; Mk 6.14–16 ) 7 Icyo gihe Herodi, umutware w’intara ya Galileya, yumva ibyabaye byose, biramushobera, kuko bamwe bavugaga bati «Ni Yohani wazutse mu bapfuye»; 8 abandi ngo «Ni Eliya wagarutse»; naho abandi ngo «Ni umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.» 9 Ariko Herodi akavuga ati «Yohani, jyewe namucishije umutwe; none se uwo muntu numva bavugaho ibyo yaba nde?» Asigara ashaka uko yamubona. Yezu agaburira abantu ibihumbi bitanu ( Mt 14.13–21 ; Mk 6.30–44 ) 10 Intumwa zihindukiye, zitekerereza Yezu ibyo zakoze byose. Nuko ajyana na zo, ajya ahantu hiherereye, ahagana ku mugi wa Betsayida. 11 Ariko abantu benshi baza kuhamenya, baramukurikira. Yezu abakira neza, ababwira iby’Ingoma y’Imana, kandi akiza abari babikeneye. 12 Umunsi uciye ikibu, ba Cumi na babiri baramwegera, baramubwira bati «Sezerera aba bantu, bajye mu nsisiro no mu ngo ziri hafi aha, bashake icumbi n’icyo barya, kuko aha turi ari ku butayu.» 13 Maze arababwira ati «Mwebwe ubwanyu nimubahe ibyo kurya.» Baramusubiza bati «Nta kindi dufite kitari imigati itanu n’amafi abiri gusa; keretse ahari twebwe ubwacu twajya kubagurira icyo barya . . . » 14 Koko hari abagabo bageze nko ku bihumbi bitanu. Yezu abwira abigishwa be ati «Nimubicaze mu dutsiko tw’abantu nka mirongo itanu mirongo itanu.» 15 Babigenza batyo, barabicaza bose. 16 Nuko afata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba ku ijuru, abivugiraho amagambo y’umugisha, hanyuma arabimanyura, abiha abigishwa be kugira ngo babihereze abantu bari aho. 17 Bararya, bose barahaga; barundarundira hamwe ibisigaye, byuzura inkangara cumi n’ebyiri. Petero yemeza ko Yezu ari Umukiza ( Mt 16.13–20 ; Mk 8.27–30 ) 18 Umunsi umwe Yezu yasengeraga ahiherereye ari kumwe n’abigishwa be, maze arababaza ati «Rubanda bavuga ko ndi nde?» 19 Barasubiza bati «Bamwe bavuga ko uri Yohani Batisita, abandi ngo uri Eliya, naho abandi ngo uri umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.» 20 Yongera kubabaza ati «Mwebwe se, muvuga ko ndi nde?» Petero aramusubiza ati «Uri Kristu w’Imana.» 21 Nyamara we abihanangiriza kutagira uwo babibwira. Yezu avuga ubwa mbere ko azapfa akazuka ( Mt 16.21 ; Mk 8.31 ) 22 Yungamo avuga ko Umwana w’umuntu agomba kuzababara cyane, agacibwa n’abakuru b’umuryango, n’abatware b’abaherezabitambo, n’abigishamategeko, akicwa, kandi akazazuka ku munsi wa gatatu. Ibintu ngombwa ku bashaka gukurikira Yezu ( Mt 16.24–28 ; Mk 8.34—9.1 ) 23 Nuko akabwira bose, ati «Niba hari ushaka kunkurikira, yiyibagirwe ubwe, aheke umusaraba we, maze ankurikire! 24 Kuko uzashaka gukiza ubugingo bwe, azabubura; naho uzahara ubugingo bwe ari jye agirira, azabukiza. 25 Umuntu watunga iby’isi yose, ariko akabura ubugingo bwe, cyangwa akabwangiza, byaba bimumariye iki? 26 Koko rero, umuntu uzanyihakana, agahakana n’amagambo yanjye, uwo nguwo Umwana w’umuntu na we azamwihakana, igihe azazira mu ikuzo rye, n’irya Se, n’iry’Abamalayika batagatifu. 27 Ndababwira ukuri: mu bari hano, harimo abatazapfa batabonye Ingoma y’Imana.» Yezu yihindura ukundi ( Mt 17.1–8 ; Mk 9.2–8 ) 28 Nuko hashize nk’iminsi munani Yezu amaze kuvuga ayo magambo, ajyana na Petero, na Yohani, na Yakobo, aterera umusozi ajya gusenga. 29 Mu gihe yasengaga, mu maso he hahinduka ukundi, n’imyambaro ye irakirana nk’umurabyo. 30 Nuko haza abagabo babiri baganira na we, ari bo Musa na Eliya. 31 Bababonekera babengerana ikuzo, bavugana na we iby’urupfu rwe, yari agiye gupfira i Yeruzalemu. 32 Icyo gihe Petero na bagenzi be bari batwawe n’ibitotsi. Ngo bakanguke, babona ikuzo rya Yezu na ba bagabo babiri bari kumwe. 33 Bagiye kugenda, Petero abwira Yezu ati «Mwigisha, kwibera hano nta ko bisa. Reka tuhace ibiraro bitatu, kimwe cyawe, ikindi cya Musa, n’ikindi cya Eliya.» Icyakora ntiyari azi icyo avuga. 34 Akivuga ibyo, igihu kiraza kirabatwikira; kibarenzeho bashya ubwoba. 35 Nuko ijwi rituruka muri cya gihu rivuga riti «Uyu ni Umwana wanjye nihitiyemo; mujye mumwumvira!» 36 Ijwi ngo rimare kuvuga, babona Yezu ari wenyine. Nuko muri iyo minsi baryumaho, ntibagira uwo babwira ibyo bari babonye. Umunyagicuri uhanzweho na roho mbi ( Mt 17.14–18 ; Mk 9.14–27 ) 37 Bukeye bwaho, igihe bamanuka umusozi, abantu benshi baza kumusanganira. 38 Maze umuntu wo muri iyo mbaga atera hejuru ati «Mwigisha, ndabigusabye: dore uyu mwana wanjye mufite ari ikinege. 39 Hari ubwo roho mbi imwegura, agacura imiborogo, ikamuhotagura, akazana urufuro; kandi ikamuvamo byaruhanije, igasiga ari intere. 40 Ninginze abigishwa bawe ngo bayirukane, ariko ntibabishoboye.» 41 Yezu arasubiza ati «Bantu b’iki gihe batemera kandi b’inkozi z’ibibi, nzabana namwe kugeza ryari? Nzabiyumanganya mpereze he? Cyo zana umwana wawe hano.» 42 Igihe umwana ariho yegera Yezu, roho mbi imutura hasi, iramuhotagura. Nuko Yezu akangara roho mbi, akiza umwana, amusubiza se. 43 Bose batangarira ububasha bw’Imana. Mu gihe bose bagitangarira ibyo Yezu yakoraga byose, abwira abigishwa be ati Yezu avuga ubwa kabiri ko azapfa akazuka ( Mt 17.22–23 ; Mk 9.30–32 ) 44 «Mwebweho mutege amatwi, mwumve ibyo ngiye kubabwira: dore Umwana w’umuntu agiye kugabizwa abantu.» 45 Ariko ntibumva iryo jambo, ribabera urujijo, ntibasobanukirwa kandi batinya kumusobanuza. Ni nde uruta abandi? ( Mt 18.1–5 ; Mk 9.33–37 ) 46 Ubundi, baza kujya impaka, bibaza uwaba mukuru muri bo. 47 Yezu amenya ibyo batekereza, maze arembuza umwana muto, amushyira iruhande rwe. 48 Arababwira ati «Umuntu wese wakira uyu mwana ari jye abigirira, ni jye aba yakiriye. Kandi uzanyakira wese, azaba yakiriye Uwantumye. Koko rero umuto muri mwe, ni we mukuru.» Utaturwanya ari kumwe natwe ( Mk 9.38–41 ) 49 Ni bwo Yohani amubwiye ati «Mwigisha, twabonye umuntu wirukana roho mbi mu izina ryawe; turabimubuza kuko atagukurikira hamwe natwe.» 50 Yezu aramusubiza ati «Ntimukagire uwo mubibuza, kuko utabatambamira, burya aba ari kumwe namwe.» Abo muri Samariya banga kwakira Yezu 51 Igihe cya Yezu cyo kuvanwa ku isi cyari cyegereje, nuko yiyemeza adashidikanya kujya i Yeruzalemu. 52 Yohereza integuza ngo zimubanzirize imbere. Baragenda binjira mu rusisiro rw’Abanyasamariya kumuteguriza. 53 Ariko ab’aho banga kumwakira, kuko yajyaga i Yeruzalemu. 54 Babiri mu bigishwa be, Yakobo na Yohani, babibonye baravuga bati «Nyagasani, urashaka se ko dutegeka umuriro, ukamanuka mu ijuru, ukabatsemba?» 55 We rero arahindukira, arabatonganya cyane. 56 Nuko baboneza bajya mu rundi rusisiro. Ibya ngombwa ku batorwa n’Imana ( Mt 8.19–22 ) 57 Igihe bari mu nzira bagenda, umuntu umwe aramubwira ati «Nzagukurikira aho uzajya hose.» 58 Yezu aramusubiza ati «Imihari igira amasenga, n’inyoni zo mu kirere zikagira ibyari; naho Umwana w’umuntu we, ntagira aho arambika umutwe.» 59 Yezu abwira undi ati «Nkurikira.» We aramusubiza ati «Reka mbanze njye guhamba data.» 60 Yezu aramubwira ati «Reka abapfu bahambe abapfu babo; naho wowe, genda ujye kwamamaza Ingoma y’Imana.» 61 Undi na we ati «Mwigisha, nzagukurikira, ariko reka mbanze njye gusezera ku bo mu rugo.» 62 Yezu aramusubiza ati «Umuntu wese watangiye guhinga agasubiza amaso inyuma, uwo ntakwiye gukorera Ingoma y’Imana.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda