Luka 8 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAbagore bakurikiraga Yezu 1 Nuko Yezu ashyira nzira, azenguruka imigi n’insisiro, yamamaza Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana. Ba Cumi na babiri bari kumwe na we. 2 Hari kandi n’abagore bamwe bari bakijijwe roho mbi n’izindi ndwara; barimo Mariya bise Madalena, wari wameneshejwemo roho mbi ndwi; 3 hari na Yohana muka Shuza, umunyabintu wa Herodi, na Suzana n’abandi benshi babafashishaga ibintu bari bafite. Umugani w’umubibyi ( Mt 13.1–9 ; Mk 4.1–9 ) 4 Nuko abantu benshi bamaze guterana, baturutse mu migi yose bamusanga, Yezu ababwiza uyu mugani ati 5 «Umubibyi yavuye iwe ajya kubiba imbuto ye. Igihe abiba, imbuto zimwe zigwa iruhande rw’inzira; barazikandagira, n’inyoni zo mu kirere zirazirya zose. 6 Izindi zigwa mu mabuye; zimaze kumera ziruma, kuko zabuze amazi. 7 N’izindi zigwa mu mahwa; amahwa arakura, arazipfukirana. 8 Izindi zigwa mu butaka bwiza; ziramera, zera imbuto karijana.» Amaze kuvuga atyo, atera hejuru, ati «Ufite amatwi yo kumva, niyumve!» Igituma Yezu avugira mu migani ( Mt 13.10–13 ; Mk 4.10–12 ) 9 Abigishwa be bamubaza icyo uwo mugani ushaka kuvuga. 10 Arabasubiza ati «Mwebweho mwahawe kumenya amabanga y’Ingoma y’Imana; naho abandi bakabwirwa mu migani, ’kugira ngo barebe boye kubona, bumve boye gusobanukirwa.’ Yezu asobanura umugani w’umubibyi ( Mt 13.18–23 ; Mk 4.13–20 ) 11 Dore rero icyo uwo mugani uvuga: imbuto ibibwa ni ijambo ry’Imana. 12 Abameze nk’imbuto zaguye iruhande rw’inzira ni abumva iryo jambo, hanyuma Sekibi akaza, akarikura mu mutima wabo, agira ngo batemera, bagakira. 13 Abameze nk’imbuto zaguye mu mabuye, ni abumva iryo jambo bakaryakirana ibyishimo, nyamara ntiribacengeremo ngo ribashingemo imizi. Ni abemera by’akanya gato; ibishuko byaza, bagahita bacika intege. 14 Abameze nk’imbuto zaguye mu mahwa, ni abumva ijambo, ariko imihihibikano n’ubukungu n’amaraha y’isi bikabapfukirana, bikababuza kwera imbuto. 15 Abameze nk’imbuto zaguye mu butaka bwiza, ni abumva ijambo, bakaryakirana umutima ukeye kandi mwiza, maze bakera imbuto nziza babikesha ubudacogora bwabo. Umugani w’itara ( Mk 4.21–25 ) 16 Nta muntu ucana itara ngo arishyire mu nsi y’ikibindi, cyangwa mu nsi y’urutara, ahubwo arishyira ku gitereko, agira ngo rimurikire abinjira bose. 17 Koko rero, nta cyahishwe kitazahishurwa, nta n’ibanga rizahera ritamenyekanye. 18 Mwitondere rero uburyo mwumva aya magambo. Kuko ufite byinshi, ari we uzongererwa; naho udafite, n’icyo yibwiraga ko afite bazakimwaka.» Bene wabo wa Yezu ni bande? ( Mt 12.46–50 ; Mk 3.31–35 ) 19 Nuko nyina wa Yezu n’abavandimwe be baza bamusanga, ariko babura uko bamugeraho kubera abantu benshi bari bamukikije. 20 Babimenyesha Yezu bati «Nyoko n’abavandimwe bawe bari hanze barifuza ko mubonana.» 21 Arabasubiza ati «Mama n’abavandimwe banjye, ni abumva ijambo ry’Imana, bakarikurikiza.» Yezu acubya umuhengeri ( Mt 8.23–27 ; Mk 4.35–41 ) 22 Umunsi umwe, Yezu ajya mu bwato ari kumwe n’abigishwa be. Arababwira ati «Twambuke ikiyaga, dufate hakurya.» Nuko bagana amazi magari. 23 Mu gihe bambuka, Yezu arasinzira. Nuko haza umuhengeri, ubwato buravoma, benda kurohama. 24 Baramwegera baramukangura, bavuga bati «Mwigisha, Mwigisha, turashize!» Nuko arakanguka, akangara umuyaga n’umuvumba w’amazi. Birahosha haza ituze. 25 Arababwira ati «Ukwemera kwanyu kuri he?» Bagira ubwoba, baratangara, bakabazanya bati «Uyu ni muntu ki, ugeza aho gutegeka imiyaga n’imivumba bikamwumvira!» Yezu akiza uwahanzweho na roho mbi ( Mt 8.28–34 ; Mk 5.1–20 ) 26 Bakukira mu gihugu cy’Abanyageraza giteganye n’icya Galileya. 27 Yezu ageze imusozi, asanganirwa n’umuntu uturutse mu mugi, wahanzweho na roho mbi. Yari amaze igihe kirekire atikoza imyambaro, nta n’inzu yabagamo, ahubwo yiberaga mu marimbi. 28 Abonye Yezu, amwikubita imbere, maze atera hejuru cyane, ati «Uranshakaho iki, Yezu mwana w’Imana Isumbabyose? Ndakwinginze, winyica urubozo.» 29 Roho mbi yavuze ibyo kubera ko Yezu yari yatangiye kuyitegeka ngo ive muri uwo muntu. Koko rero, roho mbi yamuhangagaho kenshi; bakamubohesha iminyururu amaboko n’amaguru bagira ngo adacika, ariko akarenga agaca ingoyi, maze roho mbi ikamujyana kwangara ku gahinga. 30 Yezu aramubaza ati «Izina ryawe ni irihe?» Aramusubiza ati «Nitwa Gitero.» Kumusubiza atyo yabitewe n’uko roho mbi nyinshi zari zaramwaritsemo. 31 Nuko zimwingingira kutazitegeka gusubira mu nyenga. 32 Ubwo aho ngaho hakaba umukumbi w’ingurube zarishaga kuri uwo musozi. Roho mbi zinginga Yezu ngo azireke zigire muri izo ngurube, arazemerera. 33 Nuko roho mbi ziva muri uwo muntu, zijya mu ngurube, maze uwo mukumbi ukonkoboka mu manga n’umuriri mwinshi, wiroha mu kiyaga, urarohama. 34 Abashumba babibonye barahunga, bajya kubimenyesha abari mu mugi n’abari mu cyaro. 35 Abantu b’aho barahurura, baza kureba ibyabaye. Bageze iruhande rwa Yezu, basanga wa muntu roho mbi zari zavuyemo yicaye imbere ye, yambaye, kandi yagaruye ubwenge. Nuko bagira ubwoba. 36 Abari babibonye, babatekerereza ukuntu uwo muntu wari wahanzweho na roho mbi yakize. 37 Nuko abaturage bose bo mu gihugu cy’Abanyageraza basaba Yezu ngo abavire aho, kuko bari bafite ubwoba bwinshi. Yezu yurira ubwato aragenda. 38 Nuko uwo muntu roho mbi zari zavuyemo, aramusaba ngo bibanire. We rero amusezerera, amubwira ati 39 «Ahubwo taha, maze utekerereze abandi ubuntu Imana yakugiriye.» Uwo muntu aragenda, atangaza mu mugi wose ibyo Yezu yari yamugiriye. Yezu akiza umugore, akazura n’umukobwa wa Yayiro ( Mt 9.18–26 ; Mk 5.21–43 ) 40 Yezu agarutse, abantu baramwakira, kuko bose bari bamutegereje. 41 Nuko haza umuntu witwa Yayiro, akaba umutware w’isengero. Apfukamira Yezu, aramwinginga ngo aze iwe, 42 kuko umukobwa we wari ufite nk’imyaka cumi n’ibiri yendaga gupfa. Mu gihe aganayo, rubanda bamubyiganaho. 43 Ubwo rero hakaba umugore wari umaze imyaka cumi n’ibiri ava amaraso, ntihagira n’umwe ushobora kumukiza. 44 Amuturuka inyuma, akora ku ncunda z’igishura cye; ako kanya amaraso arakira. 45 Nuko Yezu arabaza ati «Ni nde unkozeho?» Bose barahakana. Petero aramusubiza ati «Mwigisha, ni aba bantu bagukikije, bakubyiga!» 46 Yezu asubiramo ati «Hari umuntu unkozeho, kuko numvise ububasha bumvamo.» 47 Umugore abonye ko yamenyekanye, aza ahinda umushyitsi, maze apfukama imbere ya Yezu, avugira mu ruhame icyatumye amukoraho, n’uko yahereyeko akira ako kanya. 48 We rero aramubwira ati «Mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije, genda amahoro.» 49 Mu gihe akivuga ibyo, haza umuntu uvuye kwa wa mutware w’isengero, aramubwira ati «Umukobwa wawe amaze guca; reka kurushya Umwigisha.» 50 Yezu abyumvise abwira Yayiro ati «Witinya! Upfa kwemera gusa, arakira.» 51 Ageze mu rugo, ntiyatuma hari uwinjirana na we mu nzu, kereka Petero na Yakobo na Yohani, hamwe na se na nyina b’umwana. 52 Bose baramuririraga, kandi bashavujwe na we. Yezu aravuga ati «Mwirira: umukobwa ntiyapfuye, ahubwo arasinziriye.» 53 Baramuseka, kuko bari bazi neza ko umwana yapfuye. 54 Naho we amufata ukuboko, aramuhamagara ati «Mwana, kanguka.» 55 Umukobwa agarura akuka, ako kanya arahaguruka. Nuko Yezu ategeka ko bamugaburira. 56 Ababyeyi be baratangara cyane, ariko ababuza kugira uwo babwira ibimaze kuba. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda