Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Luka 7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yezu akiza umugaragu w’umutegeka w’abasirikare
( Mt 8.5–13 ; Yh 4.46–54 )

1 Yezu amaze kubwira rubanda ayo magambo yose, arahaguruka, ajya i Kafarinawumu.

2 Hakaba umutware w’abasirikare wari urwaje umugaragu yakundaga, yenda gupfa.

3 Yumvise bavuga Yezu, amutumaho bamwe mu bakuru b’Abayahudi, ngo bamumwingingire aze gukiza umugaragu we.

4 Bageze iruhande rwa Yezu bamwinginga bakomeje, baramubwira bati «Uwo muntu akwiye ko wamutabara,

5 kuko akunda umuryango wacu, kandi ni we watwubakiye isengero.»

6 Nuko Yezu ajyana na bo. Agiye kugera hafi y’urugo, umutware w’abasirikare amutumaho incuti ze ngo zimubwire ziti «Nyagasani, wikwirushya, kuko ndakwiye ko wakwinjira mu nzu yanjye.

7 Ni na cyo cyatumye ndatinyuka kugusanga; ahubwo vuga ijambo rimwe gusa, umugaragu wanjye arakira.

8 Erega, n’ubwo ndi umuntu utegekwa, nanjye mfite abasirikare ntegeka. Iyo mbwiye umwe nti ’Genda’ aragenda; nabwira undi nti ’Ngwino’ akaza; nabwira n’umugaragu wanjye nti ’Kora iki’ akagikora.»

9 Yezu yumvise ayo magambo, aramutangarira cyane; ahindukirira abantu bari bamukurikiye, arababwira ati «Ndababwira ukuri: no muri Israheli nta kwemera gukomeye nk’uku nigeze mpabona.»

10 Nuko abari batumwe bahindukiye, basanga umugaragu yakize rwose.


Yezu azura umwana w’umupfakazi w’i Nayini

11 Yezu arakomeza ajya mu mugi witwa Nayini. Abigishwa be n’abandi benshi baramukurikira.

12 Ngo agere hafi y’irembo ry’umugi, ahura n’abahetse umurambo bajya guhamba umuhungu w’ikinege, nyina akaba yari umupfakazi; kandi abantu benshi bo muri uwo mugi bari bamuherekeje.

13 Nyagasani amubonye, amugirira impuhwe; aramubwira ati «Wirira.»

14 Nuko yegera ikiriba, agikoraho, abari bagihetse barahagarara. Aravuga ati «Wa musore we, ndabigutegetse, haguruka!»

15 Nuko uwari wapfuye areguka, aricara, atangira kuvuga. Yezu amusubiza nyina.

16 Bose ubwoba burabataha, basingiza Imana bavuga bati «Umuhanuzi ukomeye yaduturutsemo, kandi Imana yasuye umuryango wayo.»

17 Iyo nkuru isakara muri Yudeya yose, no mu gihugu cyose kiyikikije.


Yohani Batisita yibaza Yezu uwo ari we
( Mt 11.2–6 )

18 Abigishwa ba Yohani baza kumumenyesha ibyabaye byose; nuko ahamagara babiri muri bo,

19 abatuma kuri Nyagasani kumubaza bati «Mbese uri Wawundi ugomba kuza, cyangwa se dutegereze undi?»

20 Abo bantu basanga Yezu, baramubwira bati «Yohani Batisita yakudutumyeho ngo: Mbese ni wowe Wawundi ugomba kuza, cyangwa se dutegereze undi?»

21 Ubwo Yezu akaba arakiza abarwayi benshi, n’abamugaye, n’abahanzweho na roho mbi, agahumura n’impumyi nyinshi.

22 Nuko arabasubiza ati «Nimugende mubwire Yohani ibyo mwabonye n’ibyo mwumvise: dore impumyi zirahumuka, abacumbagira baragenda, ababembe barahumanurwa, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazuka, n’abakene barabwirwa Inkuru Nziza.

23 Kandi hahirwa utazatsitara ku mpamvu yanjye.»


Yezu arata Yohani Batisita
( Mt 11.7–11 )

24 Intumwa za Yohani zimaze kugenda, Yezu atangira kubaza rubanda ibyerekeye Yohani, ati «Mwagiye kureba iki mu butayu? Urubingo ruhungabanywa n’umuyaga?

25 Ariko se mwagiye kureba iki? Umuntu wambaye imyenda y’agatangaza? Dore, abambaye ibishashagira bakiberaho mu mudamararo, batuye mu ngoro z’abami.

26 Nk’ubwo se, mwagiye kureba iki? Umuhanuzi se? Koko rero ndabibabwiye, ndetse atambutse umuhanuzi.

27 Ni we banditseho ngo ’Dore nohereje intumwa yanjye imbere yawe, kugira ngo izagutegurire inzira.’

28 Mbabwiye kandi ko mu babyawe n’umugore, nta we uruta Yohani; nyamara umuto mu Ngoma y’Imana aramuruta.

29 Nuko rubanda rwose rwamwumvaga, ndetse n’abasoresha, bakuza Imana bayigarukira, banahabwa batisimu ya Yohani;

30 Abafarizayi n’abigishamategeko, bo bahinyura icyo Imana yabashakagaho, banga kubatizwa na we.»


Uko abantu bakiriye Yohani Batisita na Yezu
( Mt 11.16–19 )

31 Yezu yungamo ati «Mbese abantu b’iki gihe nabagereranya na nde? Bameze nka nde ? Bameze nk’abana bicaye ku kibuga,

32 bamwe babwira abandi bati ’Twavugije umwirongi maze ntimwabyina! Duteye indirimbo z’amaganya, ntimwarira!’

33 Koko rero Yohani Batisita yaje atarya umugati, kandi atanywa divayi, muravuga muti ’Yahanzweho !’

34 Naho Umwana w’umuntu aza arya kandi anywa, muravuga muti ’Ni igisambo, ni umusinzi, ni incuti y’abasoresha n’abanyabyaha !’

35 Nyamara ubuhanga bugaragazwa n’ibikorwa byabwo.»


Yezu ababarira umugore w’umunyabyaha

36 Nuko umwe mu Bafarizayi, atumira Yezu ngo basangire; yinjira iwe, ajya ku meza.

37 Maze haza umugore wari ihabara mu mugi. Yari yamenye ko Yezu ari ku meza, mu nzu y’uwo Mufarizayi, aza afite urweso rurimo umubavu.

38 Nuko aturuka inyuma ya Yezu, yunama ku birenge bye arira. Amarira atonyangira ku birenge bya Yezu, abihanaguza imisatsi ye, agumya kubisoma, anabisiga umubavu.

39 Umufarizayi wari wamutumiye, ngo abibone, aribwira ati «Uyu muntu, iyo aba umuhanuzi koko, aba yamenye uyu mugore umukora uwo ari we, n’icyo ari cyo: ko ari umunyabyaha.»

40 Yezu araterura, aramubwira ati «Simoni, mfite icyo nkubwira.» Undi aravuga ati «Mbwira, Mwigisha.»

41 Yezu ati «Umuntu yari afite abantu babiri bamurimo umwenda; umwe yari amurimo amadenari magana atanu, undi mirongo itanu.

42 Babuze icyo bishyura, abarekera uwo mwenda. Muri abo bombi, ni uwuhe uzarusha undi kumukunda?»

43 Simoni arasubiza ati «Ndasanga ari uwarekewe umwenda munini.» Yezu aramubwira ati «Ushubije neza.»

44 Nuko ahindukirira wa mugore, abwira Simoni ati «Urabona uyu mugore? Ninjiye mu nzu yawe, ntiwansuka amazi ku birenge; naho we, yuhagije ibirenge byanjye amarira ye, maze abihanaguza imisatsi ye.

45 Ntiwampobeye unsoma; naho we, kuva aho yinjiriye mu nzu, ntiyahwemye kunsoma ibirenge.

46 Ntiwansize amavuta ahumura mu mutwe; naho we, yansize umubavu ku birenge.

47 Ni cyo gitumye nkubwira nti: ibyaha bye byose uko bingana arabibabariwe, kubera urukundo rwe rwinshi. Naho ubabariwe bike, akunda buke.»

48 Nuko Yezu abwira uwo mugore ati «Ibyaha byawe birakijijwe.»

49 Abari kumwe na we ku meza batangira kwibaza bati «Uyu ni muntu ki ugeza n’aho gukiza ibyaha?»

50 Nuko Yezu abwira wa mugore ati «Ukwemera kwawe kuragukijije; genda amahoro.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan