Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Luka 6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Abigishwa ba Yezu bamamfuza ingano
( Mt 12.1–8 ; Mk 2.23–28 )

1 Nuko ku munsi umwe w’isabato, Yezu anyura mu mirima yeze, abigishwa be bamamfuza amahundo y’ingano, bayavungira mu ntoki, barazirya.

2 Abafarizayi bamwe baravuga bati «Ni iki gituma mukora ibibujijwe ku isabato?»

3 Yezu arabasubiza ati «Ntimwasomye uko Dawudi yabigenjeje igihe yari ashonje, we n’abo bari kumwe?

4 Uko yinjiye mu Ngoro y’Imana, agafata imigati y’umumuriko, akayiryaho, akayihaho n’abo bari kumwe, kandi yari igenewe abaherezabitambo bonyine?»

5 Nuko yungamo ati «Umwana w’umuntu ni we mugenga w’isabato.»


Yezu akiza umuntu waremaye ikiganza
( Mt 12.9–14 ; Mk 3.1–6 )

6 Ku wundi munsi w’isabato, Yezu yinjira mu isengero, arigisha. Ubwo hakaba umuntu ufite ikiganza cy’iburyo cyumiranye.

7 Abigishamategeko n’Abafarizayi baramugenzura ngo barebe ko amukiza ku munsi w’isabato, maze babone icyo bamurega.

8 We rero amenya ibitekerezo byabo, abwira uwo muntu wari ufite ikiganza cyumiranye, ati «Haguruka, uhagarare hano hagati!» Arahaguruka, arahagarara.

9 Nuko Yezu arababwira ati «Reka mbabaze: icyemewe ku munsi w’isabato ni ikihe? Ari ukugira neza, cyangwa ari ukugira nabi? Ari ugukiza umuntu, cyangwa se kumwica?»

10 Nuko abararanganyamo amaso, maze abwira wa muntu ati «Rambura ikiganza cyawe.» Abigenza atyo, ikiganza cye giherako kirakira.

11 Ariko bo barabisha, basigara bashaka uko bagenza Yezu.


Yezu atora intumwa cumi n’ebyiri
( Mt 10.1–4 ; Mk 3.13–19 )

12 Muri iyo minsi, Yezu ajya ku musozi gusenga, ijoro arikesha asenga Imana.

13 Bukeye, ahamagara abigishwa be, abatoramo cumi na babiri, abita intumwa.

14 Ni bo b’aba: Simoni yise Petero, na Andereya murumuna we, na Yakobo, na Yohani, na Filipo, na Baritolomayo,

15 na Matayo, na Tomasi, na Yakobo mwene Alufeyi, na Simoni bitaga Murwanashyaka,

16 na Yuda mwene Yakobo, na Yuda Isikariyoti, wa wundi wabaye umugambanyi.


Yezu yigisha rubanda agakiza n’abarwayi
( Mt 4.24–25 ; Mk 3.7–11 )

17 Nuko Yezu amanukana na bo, ahagarara ahantu h’igisiza, ari kumwe n’abantu benshi bo mu bigishwa be, n’abandi benshi bari baturutse muri Yudeya yose, n’i Yeruzalemu, no muri Tiri na Sidoni, imigi yo ku nkombe y’inyanja.

18 Bari baje kumwumva no gukizwa indwara bari barwaye. N’abababazwaga na roho mbi, bagakira.

19 Kandi rubanda rwose rwaharaniraga kumukoraho, kuko ububasha bwamuvagamo bwabakizaga bose.


Abahire n’abagowe
( Mt 5.1–12 )

20 Nuko Yezu yerekeza amaso ku bigishwa be, maze aravuga ati «Murahirwa mwe abakene, kuko Ingoma y’Imana ari iyanyu.

21 Murahirwa mwe mushonje ubu, kuko muzahazwa. Murahirwa mwe murira ubu, kuko muzaseka.

22 Murahirwa igihe cyose abantu babanga, bakabaca, bakabatuka, bakabahindura ruvumwa, babaziza Umwana w’umuntu.

23 Icyo gihe muzishime kandi munezerwe, kuko ingororano yanyu ari nyinshi mu ijuru. Nguko uko ababyeyi babo bagenzerezaga abahanuzi.

24 Ariko muragowe mwe bakungu, kuko mwashyikiriye imaragahinda yanyu.

25 Muragowe mwe mwijuse ubu, kuko muzasonza. Muragowe mwe museka ubu, kuko muzarira, mukaganya.

26 Muragowe igihe cyose abantu babavuga neza, kuko ari uko ababyeyi babo bagenzerezaga abahanuzi b’ibinyoma.


Gukunda abanzi
( Mt 5.39–47 )

27 Ahubwo, mwe munyumva, reka mbabwire: nimujye mukunda abanzi banyu, mugirire neza ababanga;

28 mwifurize ineza ababavuma, musabire abababeshyera.

29 Nihagira ugukubita ku itama, umutege n’irindi. Nihagira ukwambura igishura cyawe, ntumwime n’ikanzu yawe.

30 Ugusabye wese, ujye umuha, n’ukwambuye icyawe ntukakimwake.

31 Kandi uko mushaka ko abandi babagirira, abe ari ko namwe mubagirira.

32 Niba mwikundiye ababakunda gusa, mwabishimirwa mute, ko n’abanyabyaha bakunda ababakunda?

33 Bisubiye kandi, niba mugirira neza ababagirira neza namwe, mwabishimirwa mute, ko n’abanyabyaha babigenza batyo?

34 Kandi nimuguriza gusa abo mwizeye ko bazabishyura, mwabishimirwa mute? Abanyabyaha bo ntibaguriza abandi banyabyaha, bizeye ko na bo bazabagenzereza batyo!

35 Ahubwo nimujye mukunda abanzi banyu, mugire neza, kandi mutange inguzanyo mutizeye inyiturano. Ubwo rero ingororano yanyu izaba nyinshi, kandi muzaba mubaye abana ba Nyir’ijuru, kuko agirira neza indashima n’abagiranabi.


Impuhwe n’ubugiraneza
( Mt 5.48 ; 7.1–12 ; 15.14 ; 10.24–25 ; 7.3–5 )

36 Nimube abanyampuhwe, nk’uko So ari Umunyampuhwe.

37 Ntimugashinje abandi, namwe mutazashinjwa; ntimugacire abandi urubanza, namwe mutazarucirwa; nimubabarire abandi, namwe muzababarirwe.

38 Mujye mutanga, namwe muzahabwa: icyibo gishimishije, gitsindagiye, gicugushije, gisheshekaje, ni cyo bazabuzuriza, kuko igipimisho mugeresha, ari cyo muzasubirizwamo.»

39 Abacira n’umugani, ati «Harya impumyi ishobora ite kurandata indi mpumyi? Aho zombi ntizagwa mu mwobo?

40 Nta mwigishwa usumba umwigisha we; ahubwo umwigishwa wese ushyitse azamera nk’umwigisha we.

41 Witegerereza iki akatsi kari mu jisho ry’uwo muva inda imwe, kandi umugogo uri mu jisho ryawe ukawirengagiza?

42 Washobora ute kubwira uwo muva inda imwe uti ’Muvandimwe, reka ngutokore akatsi kakuri mu jisho’, kandi ubwawe utareba umugogo uri mu jisho ryawe? Wa ndyarya we, banza ukure umugogo mu jisho ryawe, hanyuma uzabona neza, ushobore gutokora akatsi kari mu jisho ry’uwo muva inda imwe.


Umwigishwa w’ukuri
( Mt 12.33–37 ; 7.16–21 ; 7.24–27 )

43 Nta giti cyiza cyera imbuto mbi, nta n’igiti kibi cyera imbuto nziza.

44 Igiti cyose kirangwa n’imbuto zacyo. Koko nta we usoroma imitini ku mahwa, nta n’usarura imizabibu ku bitovu.

45 Umunyamico myiza avana mu mutima we ibyiza bibitsemo, n’umunyamico mibi avana mu mutima we ibibi byawusabitse; kuko akuzuye umutima gasesekara ku munwa.

46 Ni iki gituma mumpamagara ngo ’Mwigisha! Mwigisha!’ kandi mudakora ibyo mbabwira?

47 Umuntu wese ungana, akumva amagambo yanjye, kandi akayakurikiza, reka mbereke uwo namugereranya.

48 Ameze nk’umuntu wubatse inzu, agacukura akageza ku rutare, akarugerekaho amabuye y’ishingiro. Umwuzure uteye, umuvu wiroha kuri iyo nzu, ariko ntiyanyeganyega, kuko yari yubatse neza.

49 Naho rero uwumva amagambo yanjye ntayakurikize, ameze nk’umuntu wubatse inzu ku butaka, ashinga imiganda yayo ahadakomeye. Umuvu uyiroshyeho, iherako itemba, maze aho yari iri hahinduka itongo.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan