Luka 24 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuImva irimo ubusa; Ubutumwa bw’umumalayika ( Mt 28.1–8 ; Mk 16.1–8 ; Yh 20.1–2 ) 1 Ku wa mbere ukurikira isabato, mu museso wa kare, abagore bajya ku mva bajyanye imibavu bari bateguye. 2 Basanga ibuye ryakingaga imva rihirikiye ku ruhande. 3 Ariko binjiye, ntibabona umurambo wa Nyagasani Yezu. 4 Barumirwa, bayoberwa ibyo ari byo; nuko abagabo babiri babahagarara imbere, bambaye imyenda ibengerana. 5 Abo bagore bashya ubwoba bubika amaso; ba bagabo ni ko kubabwira bati «Ni kuki mushakira umuzima mu bapfuye? 6 Ntari hano, ahubwo yazutse. Nimwibuke uko yababwiye akiri mu Galileya, 7 ngo ’Umwana w’umuntu agomba kugabizwa amaboko y’abanyabyaha, akabambwa kandi akazuka ku munsi wa gatatu.’» 8 Nuko abagore bibuka ayo magambo ye. Intumwa zanga kwemera ibyo abagore bazibwiye ( Mt 28.10 ; Mk 16.10–11 ; Yh 20.3–10 ) 9 Bavuye ku mva, bajya kubitekerereza ba Cumi n’umwe n’abandi bose. 10 Hari Mariya Madalena, na Yohana, na Mariya nyina wa Yakobo. N’abandi bagore bari kumwe na bo, ni ko babwiraga intumwa. 11 Ariko amagambo yabo bayita uburondogozi, ntibabemera. 12 Nyamara Petero we arahaguruka, yiruka ajya ku mva. Yunamye, abona udutambaro twonyine. Nuko asubira imuhira, atangazwa cyane n’ibyari byabaye. Abigishwa bajyaga Emawusi 13 Kuri uwo munsi nyine, babiri mu bigishwa bajyaga mu rusisiro rwitwa Emawusi; kuva i Yeruzalemu kugerayo hari urugendo rw’amasaha nk’abiri. 14 Bagendaga baganira ibyari bimaze kuba byose. 15 Igihe rero bakibivugana kandi babyibazaho, Yezu ubwe arabegera ajyana na bo. 16 Ariko amaso yabo yari ameze nk’ahumye, ntibamumenya. 17 Yezu arababwira ati «Ese ibyo mugenda muvugana ni ibiki?» Baherako barahagarara, ariko bijimye mu maso. 18 Umwe muri bo witwaga Kiliyofasi, aramubaza ati «Ni wowe wenyine uba i Yeruzalemu utazi ibyahabaye muri iyi minsi?» 19 Arababaza ati «Ni ibiki se?» Baramusubiza bati «Ni ibyabaye kuri Yezu w’i Nazareti, wari waragaragaje mu bikorwa no mu magambo ko ari umuhanuzi ukomeye imbere y’Imana n’imbere ya rubanda. 20 Twavuganaga n’ukuntu abatware b’abaherezabitambo n’abakuru bacu bamutanze ngo apfe, maze bakamubamba ku musaraba. 21 Twebweho, twari twizeye ko ari we uzarokora Israheli; none dore uyu munsi ubaye uwa gatatu ibyo byose bibaye. 22 Icyakora bamwe mu bagore b’iwacu badutangaje. Mu gitondo cya kare bagiye ku mva, 23 maze ntibahasanga umurambo we, nuko bagaruka bavuga ko abamalayika bababonekeye, bakababwira ko ari muzima. 24 Ubundi kandi bamwe muri twe bagiye ku mva babisanga uko abagore bari babivuze, ariko we ntibamubona.» 25 Nuko Yezu arababwira ati «Mwa biburabwenge mwe, mutinda kwemera ibyo Abahanuzi bavuze! 26 None se Kristu ntiyagombaga kubabara atyo ngo abone kwinjira mu ikuzo rye?» 27 Nuko ahera kuri Musa n’Abahanuzi bose, maze abasobanurira ibimwerekeyeho biri mu Bitabo bitagatifu. 28 Bageze hafi y’urusisiro bajyagamo, Yezu asa n’uwikomereza urugendo. 29 Ariko bo baramwinginga bati «Gumana natwe kuko bugorobye, umunsi ukaba uciye ikibu.» Nuko arinjira, kugira ngo agumane na bo. 30 Igihe rero yari ku meza hamwe na bo, afata umugati, ashimira Imana, arawumanyura, arawubahereza. 31 Nuko amaso yabo arahumuka noneho baramumenya. Hanyuma agira atya arazimira, ntibongera kumubona. 32 Basigara babwirana bati «Mbega ukuntu imitima yacu yari yuzuye ibinezaneza igihe yatuganirizaga mu nzira, adusobanurira Ibyanditswe!» 33 Ako kanya barahaguruka basubira i Yeruzalemu. Bahasanga ba Cumi n’umwe bateranye, bari kumwe na bagenzi babo bandi, 34 bavuga bati «Ni koko! Nyagasani yazutse kandi yabonekeye Simoni!» 35 Na bo rero babatekerereza uko byagenze mu nzira, n’uburyo bamumenye amanyura umugati. Yezu abonekera ba Cumi n’umwe 36 Igihe bakivuga ibyo, Yezu ubwe aba nguyu ahagaze hagati yabo, arababwira ati «Nimugire amahoro.» 37 Barakangarana, bashya ubwoba, bakeka ko babonye umuzimu. 38 Nuko arababwira ati «Ubwo bwoba bwose mufite ni ubw’iki? Kandi mutewe n’iki gushidikanya mu mitima yanyu? 39 Nimurebe ibiganza n’ibirenge byanjye: ni jyewe ubwanjye. Nimunkoreho, maze mumenye ko umuzimu atagira umubiri cyangwa amagufwa nk’uko muruzi mbifite.» 40 Avuga ibyo abereka ibiganza n’ibirenge bye. 41 Uko bakamazwe n’ibyishimo ntibanyurwa, baba abo gutangara gusa; noneho arababwira ati «Hari icyo kurya mufite hano?» 42 Bamuhereza igice cy’ifi yokeje; 43 aracyakira, akirira imbere yabo. 44 Nuko arababwira ati «Ibyo ni byo nababwiraga nkiri kumwe namwe, nti ’Ni ngombwa ko huzuzwa ibinyerekeyeho byose byanditswe mu mategeko ya Musa, mu bitabo by’Abahanuzi no muri Zaburi.’» 45 Aherako ahugura ubwenge bwabo ngo bajye bumva Ibyanditswe. 46 Maze arababwira ati «Handitswe ko Kristu agomba kubabara, maze ku munsi wa gatatu akazuka mu bapfuye, 47 kandi ko uhereye i Yeruzalemu abantu bo mu mahanga yose bagomba kwigishwa, mu izina rye, ibyerekeye ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha. 48 Ibyo ni mwe bagabo bashinzwe kubihamya. 49 Jyeweho ngiye kuboherereza icyo Data yasezeranye. Mwebwe rero, nimube mugumye mu murwa kugeza igihe muzasenderezwa imbaraga zivuye mu ijuru.» Yezu ajyanwa mu ijuru 50 Hanyuma abajyana ahagana i Betaniya, maze arambura amaboko abaha umugisha. 51 Igihe akibaha umugisha, atandukana na bo ajyanwa mu ijuru. 52 Bamaze kumupfukamira, bagarukana ibyishimo byinshi i Yeruzalemu. 53 Nuko bagahora mu Ngoro basingiza Imana. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda