Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Luka 23 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yezu imbere ya Pilato
( Mt 27.11–14 ; Mk 15.1–5 )

1 Hanyuma ikoraniro ryose rirahaguruka, bamujyana kwa Pilato.

2 Batangira kumurega bavuga bati «Twasanze uyu mugabo agandisha igihugu cyacu, akabuza gutanga umusoro wa Kayizari kandi akiyita Kristu Umwami.»

3 Pilato aramubaza ati «Koko, uri umwami w’Abayahudi?» Aramusubiza ati «Urabyivugiye!»

4 Pilato abwira abatware b’abaherezabitambo na rubanda, ati «Nta cyaha nsanganye uyu muntu cyatuma ahanwa.»

5 Bo rero bahatiriza bavuga bati «Agomesha abantu, ari na ko yigisha muri Yudeya yose, yatangiriye mu Galileya none ageze ino.»

6 Pilato abyumvise, abaza niba uwo muntu ari Umunyagalileya.


Yezu imbere ya Herodi

7 Amaze kumenya yuko atwarwa na Herodi, amwoherereza Herodi wari i Yeruzalemu muri iyo minsi.

8 Herodi abonye Yezu, arishima cyane kuko yahoraga yifuza kumubona, kubera ibyo yamwumvagaho. Ndetse yizeraga kumubona akora igitangaza.

9 Amubaza ibibazo byinshi, ariko Yezu ntiyagira icyo amusubiza.

10 Abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko bari aho bamurega byinshi.

11 Nuko Herodi, afatanyije n’abasirikare be, aramushinyagurira cyane, amuhindura urw’amenyo, hanyuma amwambika umwenda urabagirana, amusubiza atyo kwa Pilato.

12 Herodi na Pilato bahera ubwo baruzura, kandi mbere hose baziranaga.


Pilato acira Yezu urubanza rwo gupfa
( Mt 27.15–26 ; Mk 15.6–15 ; Yh 18.38—19.16 )

13 Nuko Pilato akoranya abatware b’abaherezabitambo, abakuru b’umuryango na rubanda.

14 Arababwira ati «Mwanzaniye uyu muntu muvuga ko agandisha rubanda. Namubarije imbere yanyu, sinagira icyaha musangana mu byo mumurega.

15 Na Herodi ni uko, dore nguyu yamutugaruriye. Uyu muntu nta cyo yakoze gikwiye kumwicisha.

16 Rero ndamuhana, ubundi mureke agende.» (17 . . . )

18 Ariko bo basakuriza icyarimwe, bati «Uwo nguwo napfe! Uturekurire Barabasi!»

19 Barabasi uwo akaba yari afungiwe imidugararo yadutse mu mugi no kuba yarishe umuntu.

20 Nuko Pilato wifuzaga kurekura Yezu, yongera kubabwira kwa kundi.

21 Ariko barushaho gusakuza bati «Mubambe, mubambe ku musaraba!»

22 Pilato yongera kubabwira ubwa gatatu, ati «Ikibi uyu muntu yakoze ni ikihe? Nta cyo namusanganye gikwiye kumwicisha. Rero ndamuhana, ubundi mureke agende.»

23 Ariko bo barushaho gusakabaka, bamusaba ngo abambwe, maze urusaku rwabo rurushaho kwiyongera.

24 Nuko Pilato yemeza ko icyo bashegeye gikorwa.

25 Abarekurira uwo basabaga, wari warafungiwe guteza imidugararo no kwica umuntu; naho Yezu aramubagabiza.


Inzira y’umusaraba
( Mt 27.32 ; Mk 15.21 )

26 Igihe bamushoreye, baza gufatirana uwitwa Simoni w’i Sireni, wiviraga mu mirima ye; bamuhekesha umusaraba, agenda inyuma ya Yezu awumutwaje.

27 Yezu yari akurikiwe n’imbaga nyamwinshi y’abantu, barimo abagore baborogaga bamuririra.

28 Bigeze aho Yezu arabakebuka maze arababwira ati «Bakobwa b’i Yeruzalemu, mwindirira ahubwo nimwiririre mwe n’abana banyu!

29 Dore hagiye kuza igihe bazavuga bati ’Hahirwa ingumba n’inda zitabyaye, n’amabere atonkeje.’

30 Icyo gihe bazinginga imisozi ngo ’Nimuturidukireho’ n’utununga ngo ’Nimudutwikire.’

31 None se niba bagiriye batya igiti kibisi, icyumye bazakigenzereza bate?»

32 Bari bashoreye n’abandi babiri b’abagiranabi, bagira ngo babicire hamwe na we.


Ibambwa rya Yezu
( Mt 27.33–34 ; Mk 15.22–32 )

33 Nuko bageze ahantu hitwa ku Kibihanga, barahamubamba hamwe na ba bagiranabi, umwe iburyo undi ibumoso.

34 Nuko Yezu yambaza avuga ati «Dawe, bababarire, kuko batazi icyo bakora.» Hanyuma bigabanya imyambaro ye, bayikoreyeho ubufindo.

35 Rubanda baguma aho bamurebera, abatware bo bakamunnyega bavuga bati «Yakijije abandi, ngaho na we niyikize, niba ari Kristu Intore y’Imana!»

36 Abasirikare na bo bakamukwena, maze baramwegera bamuhereza divayi irura,

37 bavuga bati «Niba uri umwami w’Abayahudi, ngaho ikize ubwawe!»

38 Hejuru ye hari handitse itangazo ngo «Uyu ni umwami w’Abayahudi.»

39 Umwe mu bagiranabi bari babambanywe na we yaramutukaga, avuga ati «Harya si wowe Kristu? Ngaho ikize ubwawe, natwe udukize!»

40 Ariko mugenzi we amucyaha avuga ati «Mbese ntutinya Imana, wowe waciriwe rumwe na we!

41 Twebwe turazira ukuri, turaryozwa ibibi twakoze; naho we nta kibi yakoze.»

42 Arongera ati «Yezu, uranyibuke, igihe uzazira kwima Ingoma yawe.»

43 Yezu ni ko kumusubiza ati «Ndakubwira ukuri: uyu munsi uraba uri kumwe nanjye mu ihirwe ry’Imana.»


Urupfu rwa Yezu
( Mt 27.45–56 ; Mk 15.33–41 )

44 Hari nko ku isaha ya gatandatu, maze ku isi yose hacura umwijima, izuba rirazima bigeza ku isaha ya cyenda.

45 Umubambiko wo mu Ngoro utanyukamo kabiri.

46 Nuko Yezu arangurura ijwi ati «Dawe, nshyize ubuzima bwanjye mu maboko yawe.» Amaze kuvuga atyo araca.

47 Umutware w’abasirikare abonye ibyo bibaye, asingiza Imana avuga, ati «Koko uriya muntu yari intungane.»

48 Abantu bose bari bahururiye kureba ibyabaye, babonye ibimaze kuba, bikubura bataha bikubita ku gituza.

49 Abamenyi ba Yezu bose bari bahagaze ahitaruye, hamwe na ba bagore bari baturutse mu Galileya bamuherekeje, bakomeza kubyitegereza.


Ihambwa rya Yezu
( Mt 27.57–61 ; Mk 15.42–47 )

50 Nuko hagoboka umugabo witwa Yozefu, umwe mu bagize Inama Nkuru, akaba umuntu w’imico myiza kandi w’intungane.

51 We ntiyari yemeye imigambi mibi ya bagenzi be n’ibyo bari barakoze. Yakomokaga ahitwa Arimatiya, umugi wo muri Yudeya, kandi akaba yari ategereje kubona Ingoma y’Imana.

52 Nuko asanga Pilato, amusaba umurambo wa Yezu.

53 Awumanura ku musaraba, awuzingiraho umwenda, maze awushyingura mu mva yari yacukuwe mu rutare, itigeze igira uyihambwamo.

54 Wari umunsi w’umwiteguro wabanzirizaga isabato.

55 Abagore bari bavanye na Yezu mu Galileya, bakurikira Yozefu; bitegereza imva n’ukuntu bari bashyizemo umurambo we.

56 Nuko barataha bajya gutegura imibavu n’ibindi bihumura. Maze ku isabato bararuhuka nk’uko byari bitegetswe.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan